M23 yatumiwe i Luanda

Guverinoma ya Angola yahaye ubutumire umutwe witwaje intwaro wa M23, kugira ngo witabire imishyikirano igomba kuwuhuza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ubutumire M23 yahawe biciye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio yandikiye Perezida w’uriya mutwe, Bertrand Bisimwa. Muri iyo baruwa, Tete Antonio yabwiye Bisimwa ati: “Nyakubahwa, nyuma […]

Imirwano hagati y’imitwe ya Wazalendo yaguyemo ba Jenerali 2

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ba Jenerali 2 bo mu mitwe ya Wazalendo bapfuye nyuma y’imirwano yatewe no gusubiranamo kw’iriya mitwe. Ni imirwano yasakiranyije imitwe ibiri ya Maï-Maï, irimo uwa Maï-Maï Yakutumba wa Hamuli William Yakutumba. Mu baguye muri iyi mirwano yabereye ahitwa Lutete, harimo Gen. […]

Amerika yirukanye ku butaka bwayo Ambasaderi wa Afurika y’Epfo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zirukanye ku butaka bwazo uwari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo i Washington, zimuhora kuvuga amagambo y’ivangura kuri Perezida Donald Trump ndetse n’Abanyamerika b’abazungu. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ni we wemeje ko Ambasaderi Ebrahim Rasool yirukanwe; anashimangira ko atanacyemerewe kongera gukandagiza ikirenge […]

Rwamagana: Umutesi ushinjwa n’abakozi be kubacuruza mu kabari arafunzwe

Umugore witwa Umutesi Béyonce ufite akabari mu kagari ka Nkomangwa, umurenge wa Munyiginya ho mu karere ka Rwamagana akaba ashinjwa n’abari abakozi be bamukoreraga mu kabari kubacuruza ku bakiriya banywera mu kabari ke, yafashwe n’inzego z’ibanze ashyikirizwa RIB ikorera ku Murenge wa Gishari. Umutesi yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kane Tariki ya […]

APR FC ikomeje kwihunza igikombe cya shampiyona

Ikipe ya APR FC ku wa Gatanu yaguye miswi na Gasogi United, ikomeza gutera inyoni amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Iyi kipe y’umutoza Darko Novic yari yasuye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League. Amakosa ya hato na hato n’uburyo mbarwa bw’ibitego, ni […]

Umugabo yemeye ko yasambanyije ifarashi mu kiraro

Umugabo w’imyaka 43 witwa Damion Ogeare yemeye icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’ifarashi yo mu bwoko bwa Shetland nyuma yo kwinjira mu kiraro cyayo mu gace ka Wiltshire mu Bwongereza. Uyu mugabo yemeye icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’itungo ndetse no kwinjira ahantu binyuranyije n’amategeko agamije gukora icyaha cy’iyicarubozo rishingiye ku gitsina. Mu rukiko rwa […]

Yashoye arenga miliyari kugira ngo aba umugore uteye uko abagabo bifuza – Amafoto

Umwe mu bagore bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Brazil, Janaína Prazeres, yemeje ko yatakaje hafi miliyoni imwe y’amapawundi (£1,000,000) arenga miliyari y’amanyarwanda mu buvuzi bwo guhindura isura n’imiterere y’umubiri. Uyu mugore w’imyaka 35, wagiye akorerwa ibi bikorwa inshuro 20, yavuze ko yahuye n’akaga ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya São Paulo muri Brazil, […]

Umunyeshuri w’imyaka 17 wateye inda mwarimu we w’imyaka 29 akamutegeka kuyikuramo

Umusore w’imyaka 17 ukomoka muri Autriche ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gukekwaho gutera inda umwarimukazi we w’imyaka 29, hanyuma akamushyiraho igitutu ngo akuramo iyo nda. Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, uyu musore yari umunyeshuri w’uyu mwarimukazi mu myaka yashize, ariko nyuma baje kugira umubano wihariye. Nyuma yo kumutera inda, uyu musore yatangiye kumuhatira kuyikuramo, ibintu byabaye […]

Havumbuwe ubwoko bushya bwa Coronavirus mu ducurama

Abashakashatsi bo muri Brazil ku bufatanye n’abo muri Kaminuza ya Hong Kong bavumbuye virusi nshya ya Coronavirus ishobora no kwandura mu bantu. Iyi virusi nshya yagaragaye nyuma y’uko abashakashatsi bapimye ibipimo bafashe mu kanwa no mu rwungano ngogozi by’uducurama. Abahanga basanze iyi virusi ifitanye isano ya hafi na MERS, indwara izwiho kugira ubukana bukomeye kandi […]

EU yaba igiye gutangaza ibihano kuri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda 

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) biravugwa ko ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe uzatangaza ibihano kuri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda. Ku wa Mbere akanama k’uyu muryango kazaterana, mu rwego rwo kongera gusuzuma uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe […]