Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu DJ Ira

Kuri iki cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, Grace Divine, wamenyekanye nka Dj Ira , wabimusabye ubwo perezida yarimo aganira n’abatuye Umujyi wa Kigali muri BK Arena. DJ Ira yashimye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anageza ku mukuru w’igihugu icyifuzo cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. DJ Ira usanzwe ari umurundikazi ukorera umurimo wo kuvanga umuziki, yashimiye […]
AFC/M23 irashinja Kinshasa kugaba ibitero ku basivili mu gihe hitegurwa ibiganiro

AFC / M23 iramagana mu magambo akomeye ubwicanyi bwakomeje gukorwa ku baturage b’abasivili kimwe n’ibitero byibasiye ibirindiro byayo mbere y’ibiganiro bitaziguye. Umuvugizi wa AFC/M23 abinyujije kuri X yagize ati: “Iminsi ine, ingabo z’ihuriro rya Kinshasa zateye ibisasu mu buryo butarobanuye ahantu hatuwe cyane, zica abenegihugu bacu bakoresheje indege z’intambara za Sukhoi-25 na drone za CH-4B”. […]
Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza u Bubiligi

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru, itariki 16 Werurwe 2025 yongeye kwihanangiriza igihugu cy’u Bubiligi cyahoze gikolonije u Rwanda, agaragaza ko ari cyo nyirabayazana y’ibibazo byose biri mu karere harimo n’ikiri mu Burasirazuba bwa Congo kugeza ubu. Yabitangarije muri BK Arena aho yahuye n’abaturage bahagarariye abandi no mu Mujyi wa Kigali n’abavuye mu tundi turere n’inshuti […]
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bashyikiye ibiganiro hagati ya leta na M23

Imishyikirano itaziguye hagati ya Kinshasa n’inyeshyamba za M23 kandi zafashe imijyi ibiri ikomeye mu burasirazuba bwa DRC kuva muri Mutarama ushize: Goma na Bukavu, izatangira ku itariki ya 18 Werurwe. Impande zombi zigomba guhurira imbere ya Perezida wa Angola, João Lourenço umaze imyaka ibiri akemura iki kibazo. Ni intambwe y’ingenzi, yakiriwe neza n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. […]
Abanyakigali ibihumbi bakereye kwakira Perezida Kagame

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bo mu Mujyi wa Kigali bahagarariye abandi babukereye kuri iki Cyumweru, itariki 16 Werurwe 2025, kuri BK Arena, aho bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wari warabasezeranyije kugaruka kubasura. Ku ikubitiro uruzinduko rw’umukuru w’igihugu rwari kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro muri gahunda yo “Kwegera abaturage”, ariko kubera impungenge z’ikirere rwimurirwa […]
U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari waratorokeye muri Uganda

U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gucyekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe uwitwa Haberumugabo Guy Divin mu Ugushyingo 2024. Yafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko. Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na […]
Cuba yahuye n’ibura ry’umuriro rya kabiri ryikurikiranya mu gihugu hose

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 15 Werurwe, abantu babarirwa muri za miriyoni muri Cuba bongeye kwisanga badafite amashanyarazi mu ijoro rya kabiri ryikurikiranya mu gihe igihugu cy’ikirwa gihanganye n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rikabije. Associated Press yatangaje ko amashanyarazi yazimye nimugoroba kandi ko serivisi za interineti na terefone zahungabanye. Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel, ku mbuga nkoranyambaga […]
RDC: Perezida Lourenço yasabye abarwana gutanga agahenge kuva kuri iki Cyumweru

João Lourenço, Perezida wa Angola akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yasabye ko habaho guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo hazabeho imishyikirano y’amahoro hagati y’umutwe wa M23 n’intumwa za Congo. Amakuru aturuka mu badipolomate asobanura ko abategetsi ba Angola bifuza kubona iri hagarikwa ry’imirwano na mbere yo […]
Abanyekongo ku rutonde rw’abaturage b’ibihugu bashobora kubuzwa kwinjira muri Amerika

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ‘burimo gukora ku itegeko rishya ribuza ingendo biteganijwe ko rizagira ingaruka ku baturage baturutse mu bihugu byinshi ku buryo butandukanye. Raporo yasohotse ku wa Gatanu yavuze ko umushinga w’urutonde rwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagaragayemo […]
Centrafrica: Abapolisi b’u Rwanda barenga 180 bari mu butumwa bambitswe imidali y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 181 bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 14 Werurwe 2025, bambitswe imidali yo kubashimira ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi ko kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Abambitswe imidali kuri uyu munsi ni abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU2-9 n’undi mupolisi […]