Se wa Ombolenga Fitina na Sibomana Abuba yapfuye
Ba myugariro b’Amavubi, Fitina Omborenga na Nshimiyimana Yunusu babuze se wabo witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025. Inkuru y’akababaro yabagezeho bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu aho bitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bazahuramo na Nigeria. Uyu muryango ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru kuko na mukuru wabo, […]
M23 nticyitabiriye ibiganiro byari kuyihuza na Leta ya Congo
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere watangaje ko utacyitabiriye ibiganiro byagombaga kuwuhuriza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Impande zombi zagombaga guhurira i Luanda mu murwa mukuru wa Angola ejo ku wa Kabiri, mu biganiro bigamije gukemura ibibazo byatumye zisanga mu ntambara zirimo kuva mu Ugushyingo 2021. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka […]
Umugabo yahawe Miliyari 70 Frw nyuma yo kumugara igitsina kubera icyayi
Umugabo witwa Michael Garcia yatsinze urubanza maze agenerwa miliyoni 50$ [miliyari 70 Frw] nyuma yo kugira ubumuga buhoraho ku gitsina cye, bitewe n’icyayi gishyushye cya Starbucks cyamumenetseho. Garcia wari umushoferi wa Postmates yareze Starbucks nyuma yo kumenwaho icyayi gishyushye muri Gashyantare 2020. Yavuze ko abakozi ba Starbucks batitondeye gushyira icyayi mu gikapu bigatuma kimeneka ku […]
EU yafatiye ibihano abantu 9 barimo ba Jenerali 3 ba RDF
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda barimo n’Abanyarwanda, ubashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo. Abo EU yatangaje ko yafatiye ibihano barimo abasirikare batatu bo mu ngabo z’u Rwanda bo ku rwego rwa ba Jenerali. Barimo Maj. Gen Karusisi Ruki […]
U Bubiligi buremeza ko nabwo bugiye kwirukana abadipolomate b’u Rwanda
Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko rucanye umubano n’u Bubiligi ndetse rugaha abadipolomate babwo bari mu Rwanda amasaha 48 yo kuhava, u Bubiligi buravuga ko bubabajwe n’iki cyemezo ariko, ukugereye mu kebo nawe ukamugeramo. Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi abinyujije kuri X, yatangaje ko nabwo bugiye guhambiriza abadipolomate b’u Rwanda bari […]
Nyagatare: Inzobere mu by’ubuvuzi za RDF na RNP zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Inzobere z’abaganga bo mu Gisirikare n’Igipolisi by’u Rwanda, batangiye gutanga serivisi zo kuvura indwara zitandukanye mu Karere ka Nyagatare, muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi bikorwa by’ubuvuzi, byatangirijwe ku Bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’igihugu, aho byitabirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, inzego z’umutekano (Ingabo […]
U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi
Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yacanye na yo umubano ushingiye kuri dipolomasi ibihugu byombi byari bifitanye. U Rwanda rwemeje ko rwaciye umubano rwari rufitanye n’iki gihugu, biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Iryo tangazo rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda uyu munsi yamenyesheje iy’u […]
Tshisekedi yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida Trump
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kuri iki Cyumweru, itariki 16 Werurwe, yahuye n’umudepite wo muri Amerika, Ronny Jackson, kugira ngo baganire ku mirwano ibera mu burasirazuba bw’igihugu ndetse n’amahirwe yo gushora imari kuri Amerika cyane cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iyi nama yabaye nyuma y’icyumweru kimwe Washington ivuze ko yiteguye […]
M23 irakoza imitwe y’intoki kuri Walikale-Centre
Umutwe wa M23 urakoza imitwe y’intoki kuri Centre ya Walikale, nyuma yo kwigarurira uduce dutandukanye turi hafi yayo. Uyu mutwe amakuru avuga ko nyuma yo kwigarurira Kibua mu mpera z’icyumweru gishize, kuri uyu wa Mbere amakuru avuga ko wamaze kwigarurira agace ka Mutakato. Ni agace gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 25 uvuye muri Centre ya […]
M23 yohereje i Luanda 5 bo gushyikirana na RDC
Umutwe wa M23 watangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, wohereje i Luanda muri Angola itsinda ry’intumwa zigomba kuwuhagararira mu biganiro bizawuhuza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiganiro by’impande zombi ziri mu ntambara kuva mu Ugushyingo 2021 biteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe. Umuvugizi w’Ishami […]