Perezida Kagame yahuye na Tshisekedi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuriye i Doha na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buhuza bw’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza biravuga ko abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro imbonankubone. Itangazo rihuriweho ryasohowe nyuma yo guhura rivuga ko “abakuru […]
Umuyobozi wungirije wa MONUSCO yaganiriye n’abayobozi ba AFC / M23

Umuyobozi wungirije wa MONUSCO, Bruno Lemarquis, yasuye abayobozi ba AFC / M23 mu gihe amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa Congo. Bruno Lemarquis, Umuyobozi wungirije w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, unakora kandi nk’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Ubutabazi muri DRC, kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Werurwe 2025, nibwo yasuye abayobozi ba […]
Akabariro ntikarimo: Dore ibintu 10 abagabo bakunda ku bagore

Mu bihugu bitandukanye, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibintu abagabo benshi bakunda ku bagore haba ku bigaragara inyuma ndetse no ku mico n’imyitwarire. Ibi bishobora gutandukana bitewe n’imico y’aho umuntu akomoka, ariko hari ibyo abashakashatsi bemeranyijeho ko bikurura abagabo mu buryo rusange. Amaso meza Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi bwerekanye ko abagabo benshi bakururwa n’amaso meza […]
Umukinnyikazi ubitse Ballon d’Or yanenze bikomeye perezida Trump

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Megan Rapinoe, yanenze Perezida Donald Trump ku cyemezo yafashe cyo gukumira abakinnyi bahinduje igitsina gukina mu marushanwa y’abagore. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru MUNDIAL, Rapinoe wahoze ari kapiteni wa Team USA yavuze ko ibyo Trump yakoze atari ugushyigikira abagore nk’uko abivuga. “Ntukambwire ngo ibi bijyanye no […]
Samsung250 yagejeje mu Rwanda Samsung Galaxy S25

Samsung250 Rwanda yamaze kugeza ku isoko ryo mu Rwanda Telefoni zo mu cyiciro cya Samsung Galaxy S25 zimaze igihe gito zigeze ku isoko mpuzamahanga. Mu kwezi gushize ni bwo izi Telefoni zirimo S25, S25 Plus, na S25 Ultra zatangiye kugera ku masoko yo mu bihugu bitandukanye. Kuri ubu izi telefoni zamaze kugera mu Rwanda, ndetse […]
Ese koko hari hateguwe kugerageza kwica intumwa za AFC / M23 i Luanda ?

Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga tutabasha gusuzuma aravuga ko haba hari hateguwe umugambi wo kwica cyangwa gushimuta intumwa za M23 zari kwitabira ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, i Luanda muri Angola. Kivu Today ibinyujije kuri X, yatangaje ko yakiriye amakuru yizewe agaragaza umugambi w’ubwicanyi wateguwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya […]
Kigali: RIB yafatiye mu cyuho abakozi b’umurenge bakekwaho kwakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko abakozi babiri bakora mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bafashwe bakekwaho kwakira ruswa kugira ngo rwiyemezamirimo yongere guhabwa isoko mu Murenge. Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubinyujije kuri rukuta rwa X rwagize ruti “RIB yafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe […]
RD Congo irifuza ko u Rwanda runavanwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko yishimiye ibihano byafatiwe Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe Mine ivuga ko u Rwanda rukwiye no gukumirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Werurwe 2025, n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, abinyujije kuri X. Yanditse ati: “Guverinoma […]
Muhazi United yahagaritse Mugiraneza Jean Baptiste

Ikipe ya Muhazi United F.C., ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo wungirije biturutse ku majwi yumvikanye mu itangazamakuru asaba myugariro wa Musanze gufasha Kiyovu ikabona amanota mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rwamagana yemeje ko kubera iperereza irimo gukora kuri Mugiraneza Jean Baptiste […]
Perezida Touadéra yakiriye impapuro za Amb. Kayumba

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Kayumba Olivier, ku wa Mbere yashyikirije Perezida Faustin-Archange Touadéra impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Bangui. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo u Rwanda rwatanze Kayumba ku mwanya wa Ambasaderi warwo i Bangui. Uyu mudipolomate yari asanzwe akuriye ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri Centrafrique. Mu muhango wo […]