The Ben na Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo i Bruxelles

Umuhanzi The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025. Amakuru aturuka hafi y’umuryango wabo avuga ko Uwicyeza Pamella yabyariye mu bitaro bya Edith Cavell nyuma yo kujya kwa muganga kwipimisha. Akigera ku bitaro, abaganga basanze igihe cye cyo kubyara kigeze, […]
Muhanga: Umugabo w’imyaka 75 akurikiranweho gusambanya umwuzukuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 75 ukekwaho gusambanya umwuzukuru we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko. Icyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye, ku itariki ya 27 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Njamena, Akagari ka Kibaga, mu Murenge wa Rungendabari nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ivuga. Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, uyu mwana […]
Umuhuro w’ibanga wa Museveni na Kabila

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse kugurira i Kampala uruzinduko rw’ibanga rwasize ahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni uruzinduko yari yatumiwemo n’uriya Perezida wa Uganda, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence kibivuga. Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa 14 Werurwe ari bwo Kabila yavuye i Kampala, mbere yo kwerekeza […]
Somaliya: Perezida Hassan Mohamoud yarokotse igitero ku modoka ze

Igitero cya bombe cyibasiye imodoka za Perezida Hassan Sheikh Mohamud muri Somaliya kuri uyu Kabiri ushize, ariko perezida yahavuye nta nkomyi. Igitero cyabereye hafi y’isangano rya Ceel-Gaabta, ubwo perezida yari mu rugendo mu rwego rwo kuzenguruka igihugu cyose. Umujyanama mu by’umutekano mu gihugu, Xuseen Sheekh Cali yemeje ko perezida yari afite umutekano nyuma y’icyo gisasu […]
Umwicanyi Kazungu Denis agiye kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe

Umwicanyi ruharwa Kazungu Denis wahamwe n’icyaha yiteguye gusubira mu rukiko kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Werurwe 2024. Kazungu w’imyaka 36 yahamijwe icyaha cyo kwica byibuze abantu 13, abenshi muri bo bakaba ari abagore maze abashyingura mu rwobo yari yacukuye mu gikoni cyo hanze y’inzu yakodeshaga mu Busanza, mu Karere […]
Trump yashyize ahagaragara amadosiye ibihumbi ku iyicwa rya Perezida JF Kennedy

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Trump bwasohoye inyandiko ibihumbi n’ibihumbi zari zaragizwe ibanga ku bijyanye n’iyicwa ry’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy. Ibi byaje bikurikira itegeko nyobozi ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump nyuma gato y’uko atangira imirimo ye, ryo kurekura dosiye z’ibanga za […]
Icyo Kabila avuga ku byo kuba yaba akorana na M23

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateye utwatsi ibirego bya Leta y’iki gihugu bimushinja kuba akorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kuva mu mwaka ushize, Perezida Félix Antoine Tshisekedi na bamwe mu bantu ba hafi ye nka Jean Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’Ubwikorezi cyo kimwe na Augustin Kabuya […]
FERWAFA yinjiye mu kibazo cy’amajwi ya Miggy agerageza gutanga ruswa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamaze gushyikiriza Komisiyo Ngengamyitwarire ikibazo cy’amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telefone hagati y’umutoza wungirije wa Muhazi United FC, Mugiraneza Jean Baptiste, n’umukinnyi wa Musanze FC, Bakaki Shafiq. Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara, yavuze ko iyi komisiyo ari yo izakurikirana iki […]