U Rwanda rwamaze gufunga ambasade yarwo mu Bubiligi

Nyuma yo guhagarika umubano ushingiye kuri za ambasade n’u Bubiligi, byemejwe ku itariki ya 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda i Buruseli yafunze imiryango kandi itazongera gutanga serivisi yatangaga ku butaka bw’u Bubiligi. Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko serivisi za ambasade zizatangwa na Ambasade y’u Rwanda mu […]
Gen Muhoozi ari i Kigali

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe ni bwo uyu musirikare yageze i Kigali, yakirwa na mugenzi we uyobora Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga. Kuri gahunda byitezwe ko Muhoozi agomba kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo […]
Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi mbere y’umukino na Nigeria

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yasuye ikipe y’igihugu y’Amavubi mu myitozo mbere y’uko ihura na Nigeria ku wa Gatanu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025 nibwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire wari uherekejwe na Perezida wa FERWAFA basuye ikipe y’igihugu y’Amavubi mu myitozo. Mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abatoza, Minisitiri […]
Abasirikare barinda Tshisekedi barasanye n’abapolisi

Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasanye n’abapolisi intambara yabo igwamo umuturage umwe. Impande zombi zarasanye ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe, mu mirwano yabereye ahitwa Kalamu i Kinshasa. Bourgmestre wa Kalamu, Charly Luboya, yatangaje ko iriya mirwano yatangijwe n’abajepe barinda Tshisekedi, gusa […]
Hamenyekanye ibihugu 2 byagambaniye abayobozi b’u Rwanda bahanwe na EU

U Bufaransa bwemeje ko bwo n’u Bubiligi ari bo babaye intandaro y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gufatira abayobozi b’u Rwanda na M23. Byemejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa i Kinshasa, Rémi Maréchaux, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Uyu yavuze ko “Ku wa Mbere ushize abantu ku […]
Sudani: Ingabo za leta ziravuga ko zenda kwambura RSF ingoro ya perezida

Kuri uyu wa Kane, Televiziyo ya Leta ya Sudani yavuze ko ingabo ziri hafi kwigarurira ingoro ya Perezida i Khartoum ziyambura ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces, ibyo bikaba bigaragaza impinduka zikomeye mu ntambara imaze imyaka ibiri mu gihugu. Kuri uyu wa Gatatu, imirwano ikomeye yadutse hafi y’ingoro, ahumvikanye iturika ry’ibisasu ndetse n’igitero cy’indege ingabo […]
Ndayishimiye yakangishije RDF amavubi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko igihugu cye gifite ingabo zikomeye cyane, kurusha iz’u Rwanda; ateguza RDF ko nitera u Burundi ishobora kuzadwingwa n’amavubi. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabyigambye ku Cyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ. Uyu mugabo yongeye kumvikanisha ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu […]
Rwanda Vs RDC: Qatar izashobora kuba umuhuza mwiza muri iyi dosiye imaze imyaka 30?

Amateka yongeye kwiyandika ubwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo bongeraga guhurira i Doha muri Qatar, ibyafashwe nk’igitangaza ku basesenguzi bakurikiranira hafi Politiki y’akarere k’Ibiyaga bigari. Ibi kandi byasize Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yongeye kwemeza ko dosiye bamwe babona ko ziremereye zitamukanga muri dipolomasi. Maze iminsi nkurikira iyi dosiye ya Qatar nk’igihugu cyashatse kuba umuhuza […]
Ibigega u Rwanda rufite ubu byazigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa ukwezi kumwe gusa

“Ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli dufite ubu mu gihugu bifite ubushobozi bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bingana na litiro miliyoni 66.4. Ikibazo cy’ubushobozi bukeya bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli ahanini giterwa n’ububiko cyangwa ibigega bidahagije,” ibi ni ibikubiye mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na […]
U Budage bwaburiye abaturage babwo bajya muri Amerika nyuma yo gufunga batatu

Igihugu cy’u Budage cyavuguruye inama kigira abadage bakorera ingendo muri Amerika, kibibutsa ko Berlin kugira viza yo kujya muri Amerika cyangwa uruhushya rwo kwinjira bidatanga uburenganzira bwo kuhinjira ku baturage b’u Budage. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Abadage batatu bafunzwe bagerageza kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage nk’uko […]