Perezida Kagame na Madamu bakurikiye umukino Amavubi yatsinzwemo na Nigeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025. Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu barebye uyu mukino w’umunsi wa Gatanu wo mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nigeria yafunguye amazamu ku […]

Nyaruguru: Abayobozi 2 b’akarere barafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abayobozi bo mu karere ka Nyaruguru, rukaba rubakekaho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri. Abafunzwe nk’uko RIB yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa X ni Ndungutse Leon, usanzwe ari Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako […]

Intumwa yihariye ya Trump kwa Perezida Kagame nyuma yo guhura na Tshisekedi 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, yakiriye anagirana ibiganiro na Dr. Ronny Jackson uyobora Komisiyo Ishinzwe Ubutasi n’ibikorwa byihariye bya gisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukuru w’Igihugu ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro yari kumwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano […]

Perezida wa Tunisia yirukanye Minisitiri w’Intebe

Perezida wa Tunisia, Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’Intebe, Kamel Maddouri, nyuma y’igihe kitarenze umwaka amushyizeho mu gihe ubukungu bwifashe nabi ndetse n’ikibazo cy’abimukira biyongera baturuka mu bihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Maddouri yasimbuwe na Sara Zaafarani, injeniyeri wari minisitiri w’ibikoresho n’imiturire kuva mu 2021.Ni minisitiri w’intebe wa gatatu wa Tunisia mu […]

Perezida Mnangagwa yemereye ikipe y’igihugu Miliyoni 212 Frw nibatsinda Nigeria

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yasezeranyije ikipe y’igihugu, The Warriors igihembo cya $150,000 [212,041,695 RWF] nibatsinda Nigeria mu mukino wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Iyi nkunga yemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA), Nqobile Magwizi, aho igihugu cyashyize imbere intego yo kubona itike ya mbere y’Igikombe cy’Isi. Mu itangazo ryasohowe na ZIFA, Guverinoma ya […]

Kanye West arashinja Kim Kardashian uburaya no gucuruza abantu bo gusambanywa

Umuraperi w’umunyamerika, Kanye West yatangaje ko uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian n’umuryango we bacuruza abantu by’umwihariko abana b’abirabura bo kujya basambanywa n’abagabo cyangwa abagore. Aya magambo akakaye yayatangaje mu gihe akomeje urugamba rwo guhatanira uburenganzira bwo kurera abana bane yabyaranye na Kim Kardashian. Nk’uko byatangajwe na TMZ, Kim Kardashian yahagaritse urugendo rw’umukobwa wabo, North […]

Umuhanzi Orezi wijeje umukobwa inzu kugira ngo baryamane

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Orezi yatangaje ko yigeze kwizeza umukobwa inzu ariko ntiyabasha kuzuza iryo sezerano yakoze ubwo yashakaga kuryamana n’uwo mukobwa. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Echo Room aho yatanze igitekerezo cye ku bibazo bivugwa ku muhanzi Burna Boy n’umunyamideli Sophia Egbueje ku bijyanye na Lamborghini uyu muhanzi yamwemereye ubwo yashakaga ko baryamana. Orezi yavuze […]

Kera kabaye ingabo za Sudani zambuye RSF Perezidansi

Igisirikare cya Sudani kuri uyu wa Gatanu cyigaruriye ingoro ya Perezida wa kiriya gihugu, nyuma yo kuyirukanamo umutwe wa RSF wari umaze igihe warayigaruriye. Mu myaka ibiri ishize ni bwo Rapid Support Force yari yarigaruriye Perezidansi ya Sudani ndetse n’inyubako nyinshi za za Minisiteri zitandukanye. Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani, Nabil Abdallah, yatangarije kuri Televiziyo ko […]

RIB yasabye abakoresha telefoni kugira amakenga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), rurasaba abantu kugira amakenga ndetse bakanamenya uko bakoresha telefoni zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bashuka abaturage bikarangira babacucuye. RIB yatanze uwo muburo ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe, ubwo yari mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya ibyaha birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi. Ni ubukangurambaga bwabereye mu murenge […]

Umujyi wa Kigali washyizeho imodoka n’amatike by’ubuntu ku bashaka gushyigikira Amavubi

Umujyi wa Kigali watangaje ko hari imodoka zatunganijwe kugira ngo zifashe abaturage kugera kuri Stade Amahoro, aho Ikipe y’Igihugu, Amavubi irakira Nigeria kuri uyu wa Gatanu. Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza abifuza gushyigikira Amavubi cyane ko uyu mukino ufite agaciro gakomeye. Mu kiganiro yagiranye na […]