Gicumbi: Umukobwa w’imyaka 22 arashinjwa kubyara umwana akamutera icyuma

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, kuwa Kabiri, itariki 18 Werurwe, bwaregeye Urukiko rw’ Ibanze rwa Byumba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Umwana yibyariye amuteye icyuma. Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki 25 Gashyantare 2025 ubwo yabyaraga umwana ugejeje igihe cyo […]

Tanzaniya: Impunzi y’Umurundi yasanzwe yishwe yaciwe umutwe hafi y’inkambi

Ubwoba bwongeye kwibasira inkambi y’impunzi ya Nduta muri Tanzaniya, nyuma y’uko Rémy Ndayikeza, impunzi y’Umurundi iri mu kigero cy’imyaka 30, basanze yapfuye kandi yaciwe umutwe nyuma yo kuburirwa irengero hamwe na bagenzi be babiri mu byumweru bibiri bishize. Umurambo we watangiye kwangirika wavumbuwe mu mudugudu uri hafi aho, bitera impungenge z’ibyaha byateguwe. Nk’uko ubuhamya butandukanye […]

Alex Muhangi ntakozwa ibyo kwishyura Bebe Cool yita umupagasi we

Umunyarwenya Alex Muhangi amaze ukwezi mu makimbirane n’umuhanzi Bebe Cool yatangiye nyuma y’uko Bebe Cool yangaga kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store kubera ko atari yishyuwe amafaranga yose bumvikanye. Nyuma y’ibi, aba bombi batangiye guterana amagambo akomeye ndetse Bebe Cool atangaza ko agiye kurega Muhangi ku cyaha cyo kwigwizaho amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko binyuze […]

M23 nyuma yo gufata Walikale harakurikiraho iki? 

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe, umutwe wa M23 ni bwo wigaruriye Centre ya Walikale isanzwe ari umurwa mukuru wa Teritwari ya Walikale iri muri esheshatu zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu mutwe wigaruriye kariya gace utarwanye, kuko wagiye kukageramo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zikarimo zamaze guhunga zigana […]

Wigeze wumva ninjiye mu bitaro mu myaka 38 maze ndi Perezida? – Museveni

Ku wa Gatatu, itariki ya 19 Werurwe 2025, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuye n’abanyamakuru bo mu Karere ka Bunyoro kuri State Lodge muri Masindi, aho yavuze ku bibazo by’ingenzi birimo ubuvuzi, kurwanya ubukene, kwimura abantu ku butaka no guhindura ubukungu. Aha ni naho yatangarije ko mu myaka hafi 40 amaze ku butegetsi atarajyanwa mu bitaro. […]

Kinshasa: Urubanza rw’abasirikare bahunze M23 byatangiye rushyizwe mu muhezo

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rwemeje, kuri uyu wa Kane, itariki ya 20 Werurwe, ko iburanisha ry’urubanza rw’abasirikare bakuru ba FARDC na Polisi y’igihugu cya bashinjwa cyane cyane guhunga umwanzi, M23, no guta ibikoresho  i Goma na Bukavu rizakomereza mu muhezo mu gihe ubwo ryatangiraga kuwa 13 Werurwe 2025 ryari ryashyizwe mu ruhame. Abanyamakuru […]

M23 itegerejwe i Doha

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rigiye kohereza i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibiganiro AFC/M23 yatumiwemo na n’ubwami bwa Qatar, nyuma y’ibiheruka kuhahuriza ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. Bivugwa ko Doha yahaye ubutumire M23 mu rwego […]

Abayobozi b’ingabo muri RDF na UPDF bahuriye mu nama i Mbarara

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) bahuriye mu nama ya kane y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka kuva ku itariki ya 20-22 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Mbarara, muri Uganda. Bagamije gusuzuma uko umutekano uhagaze ubu, gukemura ibibazo n’ibyuho bigira ingaruka ku mipaka hagamijwe kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. […]

Rubavu: Abapolisi basoje amahugurwa y’ibanze mu gucunga umutekano wo mu mazi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe, mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano wo mu mazi no kurohora abarohamye (Basic diving course), yari amaze amezi atatu abera mu kiyaga cya Kivu. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 10 bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi […]

Angola ntiyakiriye neza umuhuro wa Perezida Kagame na Tshisekedi w’i Doha

Leta ya Angola yatangaje ko yatunguwe no kubona ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bahurira i Doha. Byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Amb. Tete Antonio. Umukuru wa dipolomasi ya Angola yavuze ko batunguwe cyane n’uriya muhuro “mu […]