Element EleéeH yigaramye ibyo gukundana na Sherrie Silver

Umuhanzi akaba n’utunganya umuziki Element EleéeH yahakanye amakuru yari yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba ari mu rukundo n’umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver. Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic, Element w’imyaka 25 yavuze ko we na Sherrie Silver ari inshuti zisanzwe kandi amwubaha cyane. Yavuze ko bahuriye mu mashusho y’indirimbo ye, aho yari yamusabye […]

Madedeli wo muri Papa Sava yasezeranye mu mategeko

Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia uzwi cyane ku izina rya Madedeli muri filime Papa Sava, yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Faustin, wahoze ari umukinnyi wa ruhago mu Rwanda. Ubu bukwe bwagizwe ibanga, nta makuru menshi yagiye hanze gusa ariko bivugwa ko aba bombi bari bamaze igihe bakundana, dore ko umwaka ushize byavuzwe ko Rugamba yaguze […]

Rwamagana: Bahangayikishijwe n’insoresore zibiba zikanabakubita

Abatuye mu Murenge wa Gishari bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke baterwa n’urugomo rukorwa n’insoresore zabaswe n’ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge. Umwe mu baturage yagize ati “ Mu Murenge wacu wa Gishari tugira umutekano muke kuko nko mu minsi mike ishize hari umusore bateze baramukubita baramukomeretsa ajyanwa mu bitaro, nkatwe ducuruza tuba tuzi neza ko amahirwe […]

U Bubiligi bwohereje abakomando hafi 500 mu burasirazuba bwa DRC

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Great Lakes Eye aravuga ko ku itariki ya 17 Werurwe, Guverinoma y’u Bubiligi yohereje ingabo, ibifaru na drone muri DRC kugira ngo zitoze kandi zongere ingufu Ingabo za Congo, FARDC n’imitwe bafatanya ya Wazalendo na FDLR, kugira ngo birukane inyeshyamba za AFC / M23 ubu zigenzura uduce twinshi two mu burasirazuba […]

M23 yasobanuye impamvu ingabo zayo zitarava Walikale-Centre

Umutwe wa M23 watangaje ko kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Walikale bikomeje gutinda, nyuma y’uko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryanze kuvana muri uriya mujyi drones z’intambara rihafite. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yari yatangaje ko igiye kuvana ingabo zayo […]

Indege z’intambara 6 gusa nizo zikora, South African Air Force igeze aharindimuka

Imirwano iherutse kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yashyize ahagaragara ibibazo bikomeye mu ngabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF), ariko ngo ikibazo ni kibi cyane kuruta uko byatekerezwaga. News24 iherutse gukora iperereza ku miterere y’igisirikare kirwanira mu kirere cya Afurika y’Epfo (SAAF), itanga ishusho y’ubushobozi bw’igihugu mu bijyanye n’ubwirinzi bwo mu kirere. Nk’uko […]

Sudani y’Epfo yahejejwe ku kibuga cy’indege kugeza na pasiporo zabo zifatiriwe

Ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo mu mupira w’amaguru, izwi nka Bright Stars, yahejejwe ku kibuga cy’indege cya Benina muri Benghazi, Libiya nyuma yo kuhagera igiye gukina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi na Sudani. Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa 25 Werurwe saa yine z’ijoro muri Libya kuko Sudan idafite ikibuga cyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga. […]

Polisi iri guhiga bukware umuhanzi King Saha wibasiye ishyaka rya Perezida Museveni

Umuhanzi Mansur Semanda uzwi ku izina rya King Saha yaririmbiye mu mujyi wa Ibanda mu mpera z’icyumweru gishize mu kabyiniro ka Kanuzire Lounge, kari mu burengerazuba bwa Uganda maze ahasiga inkuru yatumye polisi iri kumushakisha nk’uko biri kuvugwa. Iki gitaramo cyari cyagenze neza kugeza ubwo King Saha yaririmbaga indirimbo ye Ekimala, bikavugwa ko itashimishije bamwe […]

Angola yahagaritse kuba umuhuza w’u Rwanda na RDC

Leta ya Angola kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, yatangaje ko yaretse inshingano yari imaze igihe ifite zo kuba umuhuza mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Angola, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Facebook. Perezida João Lourenço wa Angola […]

Cibitoke: Impunzi z’Abanyekongo zanze kwimurirwa kure y’imipaka ya Congo

Hashize iminsi itari mike, hari amakimbirane akomeje kubera kuri site y’impunzi z’Abanyekongo i Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Impunzi zigera ku 40.000 zanze kwimurirwa mu nkambi ya Musenyi, iherereye mu birometero 204 uvuye aho, muri Komini ya Giharo, Intara ya Rutana mu majyepfo y’uburasirazuba. Impamvu ni imibereho babona ko itemewe […]