Amavubi yanganyije na Lesotho

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanganyije na Lesotho igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 57 aho Kwizera Jojea yatsinze igitego nyuma y’umupira muremure wari utanzwe na Muhire Kevin. Gusa ku munota wa 82, […]

Thomas Lubanga na we yashinze umutwe ugamije guhirika Tshisekedi 

Thomas Lubanga Dylo wigeze gufungirwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), yashinze umutwe w’inyeshyamba mushya ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umutwe yise la Convention pour la Révolution Populaire (CRP), ukaba ufite icyicaro mu ntara ya Ituri. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, wavuze ko […]

Sudani y’Epfo: Visi Perezida arashinja Uganda kurenga kuri embargo yafatiwe igihugu cye

Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yashinje Uganda kurenga ku cyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye kibuza kwinjiza intwaro mu gihugu (embargo), yinjiza mu gihugu ingabo zirwanira mu kirere n’ibikoresho, ndetse no kugaba ibitero by’indege hirya no hino mu gihugu. Mu ibaruwa yandikiye Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’akarere ka IGAD, Machar yavuze ko […]

Umujyi wa Paris wasabye ihagarikwa ry’igitaramo cya Maître Gims cyashyizwe ku munsi w’Icyunamo

Umujyi wa Paris wasabye Polisi gukumira igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 kuko gihuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iki gitaramo cyiswe “Solidarité Congo” cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana bo mu burasirazuba bwa RDC bahuye n’ingaruka z’intambara. Gusa, Abanyarwanda n’imiryango irwanya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje […]

U Burundi si bwo bukwiye kubazwa impamvu M23 ikomeje gufata imijyi: Ndayishimiye 

Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko u Burundi atari bwo bukwiye kuzira kuba umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce ndetse n’imijyi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo bikwiye kubazwa iki gihugu bwagiye gufasha. Kuva muri 2023 amakuru avuga ko u Burundi bumaze kohereza muri Congo ingabo zibarirwa mu 15,000 zagiye guha umusada iza […]

Ituri: Imirwano hagati ya CODECO na UPDF yaguyemo nibura abantu 9

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko byibuze abarwanyi icyenda ba CODECO kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Werurwe, bishwe abandi bane barakomereka mu mirwano hagati yabo n’Ingabo za Uganda (UPDF), mu Mudugudu wa Beteleem muri Fataki, muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri, mu gihe UPDF ibabajwe n’umusirikare wakomeretse bikabije. Nk’uko aya […]

RIB ifunze 3 bari bamaze kuriganya abantu arenga Frw miliyoni 70 babizeza kubashakira akazi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze uwitwa Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane, bakaba bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko iperereza ry’ibanze yakoze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri […]

Kayikwamba yaba yagiye gushaka amaboko kwa Ndayishimiye?

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Kabiri yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba. Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Kayikwamba yari ashyikirije Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi. Nta byinshi iyi Perezidansi yatangaje ku byagenzaga uriya mukuru wa dipolomasi ya Congo i Burundi. […]

Cabo Delgado: Ingabo za RDF na FADM zatabaye abaturage bari bashimuswe

Ku Cyumweru gishize, inzego z’umutekano za Mozambique n’u Rwanda zaburijemo umugambi wo gushimuta abasivili mu Karere ka Macomia, Intara ya Cabo Delgado, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace yabitangarije Lusa. Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo ku muhanda munini uhuza imidugudu ya Chai na V Congresso ku Muhanda w’igihugu 380, ubwo […]

Rwamagana: Baratabariza umukobwa bivugwa ko yakubiswe n’umugore w’umucuruzi uvugwaho kwigamba kumugura

Abatuye mu Kagari ka Sasabirago, mu Karere ka Rwamagana, barasabira ubutabera umukobwa uvuga ko yakubiswe n’umugore w’umucuruzi akamuvuna ukuguru none akaba arembeye mu nzu. Uwo mukobwa witwa Ntakirutimana Divine ufite imyaka 22, utuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Sasabirago, Umurenge wa Fumbwe, Akarere Rwamagana, avuga ko ku itariki ya 11 Werurwe 2025, yakubiswe n’umugore […]