Gahunda z’ibanga z’igisirikare cya Amerika zashyizwe ku karubanda mu kiganiro mu itsinda

Kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Werurwe 2025, White House yemeje ko abayobozi mu buyobozi bwa Trump, batabigizemo uruhare, bashyize umunyamakuru mu kiganiro cy’itsinda  ku byerekeye gahunda z’Ingabo za Amerika. Ikiganiro kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ku bijyanye n’ibitero bya gisirikare biri imbere bivugwa ko cyari kirimo abantu benshi bagize Guverinoma ya Perezida Donald Trump, […]

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yateye inkunga igitaramo cy’umuhanzi The Ben kizabera i Kampala ku wa 17 Gicurasi 2025 muri Kampala Serena Hotel. Iki gitaramo ni kimwe mu bikubiye mu rugendo rwe ‘Plenty Love World Tour’, rugamije kumenyekanisha Album nshya ya The Ben yitwa ‘Plenty Love’, iriho indirimbo 12. Perezida Museveni azaba umushyitsi mukuru […]

SADC-EAC: Hashyizweho itsinda ry’abahuza bashya mu bibazo bya DRC

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Werurwe, abakuru b’ibihugu bya SADC na EAC bashyizeho itsinda ry’abahuza bashya batatu mu kibazo cy’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’ibiganiro byahurijwe hamwe bya Luanda na Nairobi. Abahuza bashya batatu ni Kgalema Motlanthe wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wahoze ari Perezida […]

Umujenerali wa Sudani yavuze ko bashobora gutera Tchad na Sudani y’Epfo

Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ryakozwe n’umujenerali wo muri Sudani wo hejuru, baburira ko hashobora kwiyongera amakimbirane mu karere. Mu ijambo rye ku mugoroba wo ku Cyumweru, Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Sudani, General Yasir al-Atta, yavuze ko ibibuga by’indege bya Tchad muri N’Djamena na Amdjarass bashobora kubigabaho “ibitero bya gisirikare byemewe” kandi ashinja […]

Kabarebe twari n’inshuti, ariko kuba yaransebeje byarambabaje: Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yababajwe cyane no kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yaramushinje guhamagarira abanye-Congo bo kwica bagenzi babo bo mu bwoko bw’Amanyamulenge. Kabarebe yabigarutseho mu minsi ishize, ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Icyo gihe yavuze ko Ndayishimiye yagiriye inama amwe mu […]

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 19 yapfuye azize impanuka y’imodoka

Yvann Martins, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ikipe ya UD Oliveirense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, yitabye Imana afite imyaka 19 azize impanuka y’imodoka. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Portugal avuga ko iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo imodoka yari atwaye yahirimaga mu muhanda wa Tunnel do Covelo i Porto. Nubwo ubutabazi […]

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan yatsindiye igihembo cy’amahoro

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan, yatangajwe nk’uwatsindiye igihembo cya Founder’s Sunhak Peace Award 2025, gitangwa na Sunhak Peace Prize Foundation i Seoul muri Koreya y’Epfo. Itangazo ryasohowe n’umujyanama we, Ikechukwu Eze ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, ryemeje ko Jonathan abaye umuyobozi wa mbere w’Umugabane wa Afurika uhawe iki gihembo, nyuma […]

U Rwanda turacyafite impungenge ku mutekano wacu: Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rugifite impungenge z’uko umutekano warwo ushobora guhungabanywa kubera intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko ari ngombwa ko izo mpungenge zikemurwa. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama, ubwo yari yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga inama ihuriweho yahuje imiryango ya EAC na SADC. Iyi […]

Ndayishimiye yatangaje umugambi wo gutera i Kigali

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko afite umugambi wo gutera u Rwanda akagera i Kigali, mu gihe Umujyi wa Bujumbura waba utewe. Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na BBC Gahuzamiryango. Iki gitangazamakuru cyasubiyemo amagambo ye avuga ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara, avuga ko uwo mutwe […]