Anita Pendo arwariye mu bitaro bya Horebu Medical Clinic

Umunyamakuru Anita Pendo uzwi mu itangazamakuru no mu bitaramo bikomeye mu Rwanda ari kwivuriza mu bitaro bya Horebu Medical Clinic aho yageze ku wa 24 Werurwe 2025 kubera uburwayi. Anita Pendo yemeje ko amaze iminsi arwariye mu bitaro ariko akaba afite icyizere cyo gukira mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Yagize ati: “Nibyo maze kwa muganga […]

RIB yahawe umuyobozi mushya

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe, yashyizeho abayobozi mu nzego zirimo urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahawe Umunyamabanga Mukuru mushya. Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryerekana ko Col. Pacific Kayigamba Kabanda ari we wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB. Ni inshingano yasimbuyeho Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wayoboraga uru rwego kuva muri Mata 2018. Col. […]

Abadepite basabye ko ba MC bajya basora

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko, yasabiye abakora umwuga wo gusangiza amagambo mu birori kujya batanga umusoro. Byagarutsweho ubwo abadepite bagize iriya Komisiyo basuzumaga imishinga irimo uw’itegeko rihindura itegeko n°027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro. Irimo kandi uw’itegeko rihindura itegeko n° 049/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rishyiraho imisoro […]

Gén. Frank Rusagara yapfiriye muri gereza

Frank Rusagara wahoze ari Général de Brigade mu ngabo z’u Rwanda, biravugwa ko yapfuye aguye muri gereza. Amakuru avuga ko Rusagara yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe. Rusagara akiri umusirikare yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ingabo, ndetse anaba defence attaché muri Ambasade y’u Rwanda i Londres. Muri 2013 ni […]

Umujyi wa Liège wafashe icyemezo cyo kutazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umujyi wa Liège muri uyu mwaka ntuzizihiza isabukuru y’imyaka 31 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata-Nyakanga 1994. Imihango yo kwibuka yagombaga kuba ku itariki ya 12 Mata, ariko ngo uko ibintu byifashe ku rwego mpuzamahanga byakonjesheje umujyi n’abapolisi bawo. Umwaka ushize, ku isabukuru y’imyaka mirongo itatu, habaye inama yabereye kuri City Hall. […]

Tshisekedi yongeye kwakirwa kwa Lourenço 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe yari i Luanda aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida João Lourenço. Ibiganiro by’aba bombi byabereye mu muhezo, ndetse nta byinshi mu byo baganiriye biramenyekana. Tshisekedi yari i Luanda nyuma y’igihe kitageze ku byumweru bibiri avuyeyo, dore ko […]

U Rwanda rwafashe mu mugongo Koreya y’Epfo

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’abaguye mu nkongi y’umuriro yibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Koreya y’Epfo, aho abantu 24 bamaze kugwa muri iyi mpanuka naho 26 bagakomereka, barimo 12 barembye. Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bw’iki Gihugu muri ibi bihe bikomeye. Iyi nkongi yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru […]

Nigeria: Nibura abasirikare 4 barimo komanda wa brigade biciwe mu bitero by’ibyihebe

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko byibuze abasirikare bane ba Nigeria bishwe ubwo abakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu bagabaga ibitero icya rimwe ku birindiro bibiri bya gisirikare byo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Borno. Abarwanyi ba Boko Haram na Leta ya Kisilamu mu Ntara ya Afurika y’Iburengerazuba (ISWAP) bakunze […]

Nyarugenge: Umugore akurikiranweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye iregwamo umugore utuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Muhima wakubise umugabo we bikamuviramo urupfu. Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 03 Gashyantare 2025 ubwo nyuma yo gushyamirana n’umugabo we, yafashe icyuma akimukubita mu gatuza ku ruhande rw’iburyo aramukomeretsa. Abari ku irondo […]

Abatutsi b’Abanyekongo bari bafungiwe i Goma nta n’umwe wahasanzwe M23 ihafata

Amakuru atangazwa n’imiryango y’Abanyekongo b’Abatutsi aravuga ko  Abatutsi bari mu magereza atandukanye yo mu Mujyi wa Goma, bamwe bafatiwe muri uyu mujyi, abandi baturuka i Kalehe, Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, bimurirwa i Goma nyuma yo gufatwa na FARDC, Wazalendo na FDLR, nta n’umwe wahasanzwe ubwo M23 yinjiraga mu Mujyi wa Goma. Nk’uko bitangazwa n’umuryango ukurikiranira […]