U Rwanda rwakumiriye imiryango yose itegamiye kuri leta gukorana n’u Bubiligi

Leta y’u Rwanda biciye mu kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yakumiriye imiryango yose itegamiye kuri leta ndetse n’ishingiye ku myemerere gukorana n’u Bubiligi. RGB yafashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike Guverinoma y’u Rwanda iciye umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bubiligi. Mu itangazo uru rwego rwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe, rwavuze ko ubufatanye […]
RDC vs Rwanda: Ni ikihe gihugu gishobora gusimbura Angola ku buhuza?

Abahuza mu kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo binjiye mu cyiciro gishya. Inama isanzwe yo ku wa 24 Werurwe y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC, abayitabiriye biyemeje kwagura urwego rw’abahuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Angola yari imaze guhagarika ziriya nshingano. Impamvu 3 zatumye Angola yivana mu buhuza Abasesenguzi babona […]
U Rwanda rwanyuzwe n’icyemezo cya Polisi ya Paris yahagaritse igitaramo cya Maître Gims

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi wa Paris, Laurent Nuñez-Belda wafashe icyemezo cyo guhagarika igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 mu rwego rwo gupfobya Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko icyo gitaramo cyagaragaye nk’icyabangamira ituze rya rubanda ndetse kigakoreshwa mu […]
UPDF mu nzira zo gukaza ubufatanye n’u Bubiligi

Minisitiri w’ingabo n’ibikorwa by’abavuye ku rugerero wa Uganda, Hon. Jacob Oboth Oboth, yashimangiye akamaro ko gushimangira umubano wa Uganda n’u Bubiligi, cyane cyane mu bya gisirikare. Ibi yabivugiye mu nama yagiranye na Hugues Chantry, Ambasaderi w’Ubwami bw’u Bubiligi muri Uganda, wasuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo i Mbuya. Hon. Oboth yagaragaje ko yishimiye ubufatanye u […]
Sukhoi-25 ya FARDC yarashe indege ya M23

Amakuru aturuka i Walikale aravuga ko indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane yarashe ku kibuga cy’indege cya Kigoma, ihasenyera indege y’umutwe wa M23. Amakuru avuga ko FARDC yarashe mu buryo bukomeye kuri kiriya kibuga ikoresheje indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 cyo kimwe na drone z’intambara. Indege ya […]
Umugabo yashyinguye umupangayi we ari muzima

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umwarimu wigishaga yoga yishwe urw’agashinyaguro ndetse ashyingurwa ari muzima nyuma yo gushinjwa kujya aryamana n’umugore w’undi mugabo. Uwo mugabo, uzwi ku izina rya Jagdeep yaburiwe irengero mu Ukuboza 2024 ariko umurambo we wabonetse ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025 nyuma y’iperereza ryamaze amezi menshi. Nk’uko polisi yabitangaje, Hardeep, umugabo ukomoka […]
Davido yemeza ko umunsi w’ubukwe bwe wari umuze nk’ikiruhuko rusange mu gihugu

Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Afrobeats, Davido yavuze ku bukwe bwe na Chioma Adeleke, abwita ibirori bikomeye byabaye nk’ikiruhuko rusange muri Nigeria. Mu kiganiro aherutse kugirana na Bootleg Kev Podcast, Davido yasobanuye uko umunsi w’ubukwe bwe wagenze neza ku buryo abantu benshi baturutse imihanda yose baje kuwizihiza. Ati: “Ubu ni isezerano rikomeye, twakoze ubukwe kandi […]
Big Eye Starboss yanenze icyemezo cya Perezida Museveni

Umuhanzi Big Eye Starboss yatangaje ko adashyigikiye sisitemu nshya yo gucunga uburenganzira bw’abahanzi (Copyright Management System – CMS), iherutse kwemezwa na Perezida Yoweri Museveni. Big Eye yavuze ko iyi sisitemu, iyobowe na Eddy Kenzo n’ishyirahamwe rye, ishobora kuzakoreshwa mu kwikubira inyungu z’abahanzi aho kubafasha kubona uburenganzira bwabo. Kenzo n’itsinda rye bamaze igihe bamagana itegeko ryo […]
Igisirikare cya Sudani kirukanye RSF mu bice hafi ya byose bya Khartoum

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Werurwe, Ingabo za Sudani zirukanye ingabo bahanganye za Rapid Support Force mu bice hafi ya byose by’Umurwa Mukuru birimo Khartoum rwagati, nk’uko byemejwe n’abaturage, ubwo Umuyobozi w’ingabo yazengurukaga ingoro ya perezida ndetse n’ikibuga cy’indege, ibyo bikaba byerekana intsinzi ikomeye ku gisirikare cy’igihugu nubwo intambara yagutse bikigaragara ko itararangira. Aba […]
U Bubiligi, u Burundi, na Congo biri gutegura ibitero simusiga ku birindiro bya M23

Kuva Umujyi wa Goma, munini mu burasirazuba bwa DRC, wafatwa ku itariki ya 27 Mutarama, abayobozi bo mu Muryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakoranye umwete kugira ngo babone igisubizo cy’amahoro kuri iki kibazo. Icyakora ku rundi ruhande, ngo u Bubiligi, u Burundi, na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byongereye […]