Musanze: Bahangayikishijwe n’inzoga yitwa Akamashu n’iyiswe Muhenyina

Abatuye mu Murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’inzoga y’inkorano bise akamashu, bivugwa ko ibyo ikorwamo birimo ifumbire mvaruganda, isabune n’amatafari ahiye. Abatuye mu Murenge wa Gataraga bavuga ko ariyo mbarutso y’urugomo rukorwa n’abanywa iyo nzoga bamara kuyisinda bagategera abaturage mu nzira bakabambura ibyabo. Umwe mu baturage utuye mu Kagari ka […]

AFC/M23 yashyizeho ikigo cy’imari kigiye kuba kifashishwa muri Goma

Umutwe w’inyeshyamba M23 / AFC wongeye gufungura, kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Werurwe, Ikigega cyo kuzigama no kuguriza (CADECO) Sarl muri Goma. Uyu mutwe wigaruriye umujyi kuva muri Mutarama, watangaje ko hanashyizweho abayobozi bashya ku buyobozi bw’iyi sosiyete ya Leta. Nk’uko bamwe mu babikurikiranira hafi babivuga, AFC / M23 yashaka kuzenguruka Kinshasa ishyiraho uburyo […]

Kayonza: Abayobozi 3 b’akarere barafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza na rwiyemezamirimo bakoranaga rubakekaho bakekwaho kunyereza umutungo wa leta ungana na Frw miliyoni 67. Mu batawe muri yombi harimo Mbasha David wari Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere, Kayigire Anselme wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere na Nzaramyimana Emmanuel wari rwiyemezamirimo ufite Ikigo cy’Ubwubatsi […]

Abatwara abagenzi kuri moto bibukijwe uruhare rwabo mu gusigasira umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu ngenzura mikorere(RURA) n’abandi bafatanyabikorwa, bagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali. Ni inama yabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele mu Karere ka Nyarugenge, yitabiriwe n’abasaga 6000 bibumbiye muri Koperative ‘Umurimo unoze motari’ ihuza abatwara moto bakorera mu Mujyi […]

Riek Machar yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Sudani y’Epfo zaraye zitaye muri yombi Visi-Perezida wa mbere w’iki gihugu, Riek Machar. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe na Pal Mai Deng usanzwe ari umuvugizi w’ishyaka rye rya SPLM-IO rya Riek. Ibitangazamakuru byinshi byo muri Sudani y’Epfo byasubiyemo amagambo ye avuga ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba […]

Umugore wambaye ubusa yateje akavuyo ku kibuga cy’indege

Ku wa 14 Werurwe 2025, ku kibuga cy’indege cya Dallas Fort Worth, umugore witwa Samantha Palma yagize imyitwarire idasanzwe, akuramo imyenda yose maze agatangira guterana ibipfunsi no gukomeretsa abantu. Nk’uko byatangajwe na TMZ, Palma yajombye keleyo abantu babiri, anaruma umuyobozi w’akabari. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Palma atema televiziyo yerekana amatangazo, amena amazi mu […]

Icyo u Bubiligi buvuga ku by’uko bwohereje muri RDC abakomando bo kurasa M23

Leta y’u Bubiligi yahakanye amakuru avuga ko iki gihugu cyaba giherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abakomando bo guha gufasha ingabo z’iki gihugu mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23. Iby’aya makuru byaherukaga gutangazwa n’urubuga The Great Lakes Eye ruvuga ko ku wa 17 Werurwe ari bwo u Bubiligi bwohereje muri Congo abakomando babarirwa […]