Rwamagana: Umugore aravugwaho gutangaza ko umugabo we yapfuye ari mutaraga

Mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro , Akarere ka Rwamagana, haravugwa amakuru y’umugabo watunguwe no kumubika bivugwa ko yapfuye kandi ari mutaraga . Amakuru Bwiza.com yahawe na bamwe mu baturage avuga ko batunguwe no kubona umugabo usanzwe akorana n’ibigo by’itumanaho ( Agent) ari mu kazi ke mu Mujyi wa Rwamagana, nyamara Ku gicamunsi […]

Minisitiri Marizamunda na Gen. Karuretwa bari muri Brésil

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ari muri Brésil aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ine. Ni uruzinduko Minisitiri w’Ingabo yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo muri kiriya gihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo, Jose Mucio Monteiro Filho. Muri uru ruzinduko, Minisitiri Juvenal Marizamunda yaherekejwe n’abarimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa usanzwe ari Perezida w’Urukiko […]

Ancelotti utoza Real Madrid yasabiwe gufungwa imyaka 4

Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yitabye urukiko mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, mu rubanza akurikiranwamo ku byaha byo kunyereza imisoro. Ancelotti w’imyaka 65 yagaragaye ku rukiko rw’intara ya Madrid kuri uyu wa Gatatu, aho ashinjwa gutanga amakuru atari yo ku misoro y’inkomoko ku mushahara we, ubwo yari umutoza wa Real Madrid bwa mbere […]

Algeria yarashe drone y’Igisirikare cya Mali

Algeria yarashe drone y’Ingabo za Mali mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 31 Werurwe rishyira kuri uyu wa Kabiri ushize itariki ya 1 Mata 2025 ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 1 Mata, Igisirikare cya Mali cyababajwe no gutakaza “indege itagira abapilote” yacyo nkuko iyi […]

Menya byinshi ku musoro w’Ipatanti wishyurwa n’abatari bake mu Rwanda

KARASIRA Ernest, Komiseri Wungirije Ushinzwe Imisoro yeguriwe Inzego z’Ibanze n’Intara mu Kigo cy’Imisoro n’amahoro

Itegeko no 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage riteganya ko umusoro w’ipatanti ubarwa hashingiwe ku gicuruzo cy’umwaka w’ubucuruzi usora yagize mu mwaka ubanziriza uwo asorera. Uyu musoro wagenwe hitawe ku bantu bashobora kugaragaza igicuruzo rusange bagize ku mwaka, n’abadashobora kukigaragaza. RRA ntabwo ariyo ica umusoro abaturage, sinayo […]

RDC: Jean Pierre Bemba yashinjwe kubiba amacakubiri hagati y’abavuga ilingala n’igiswahili

Sosiyete sivile yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi Jean-Pierre Bemba, kubiba amacakubiri n’inzangano hagati y’Abanyekongo bavuga Ilingala n’abavuga Igiswahili. Ku wa Kabiri, itariki ya 1 Mata, itsinda ry’impuguke z’imiryango itegamiye kuri Leta ryitabaje umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo kugira ngo akurikirane icyo risobanura ko ari “imbwirwaruhame […]

Abadepite batabarije abaturage barimo ab’i Rusizi bahugujwe Frw miliyoni 98

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko batiyumvisha impamvu ba rwiyemezamirimo basigaye bahuguza abaturage imitungo babonye biyushye akuya, bikarangirira aho. Babigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025, ubwo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire ya za Koperative ndetse […]

Ingabo z’u Buhinde na Pakistan zakozanyijeho mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Ingabo z’u Buhinde na Pakistan zarasanyeho nyuma yo kugerageza gucengera mu Karere ka Poonch gaherereye mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir, nkuko ibitangazamakuru byabitangaje, bisubiramo itangazo ry’Ingabo z’u Buhinde kuri uyu wa Gatatu, itariki 1 Mata 2025. Iri tangazo rivuga ko igisasu cyaturikiye mu gace ka Krishna Ghati ubwo abantu […]

Umugore yasabye Pasiteri amafaranga avuga ko ari Imana yayamutumye

Umugore wo muri Tanzaniya yatunguye benshi ubwo yasabaga Pasiteri we amafaranga agera kuri 29,000 KSh (300,000 Frw), avuga ko Imana ari yo yamuyoboye kubikora. Uyu mugore, wari wambaye umwambaro isanzwe n’igitenge cyera ku mutwe, yavuze ko yari yabanje kugira igitekerezo cyo gusaba amafaranga make, ariko nyuma Umwuka Wera akamubwira ko akwiye gusaba menshi. Pasiteri yamuteye […]

Nyagatare: Akarere katanze umucyo ku by’ikiraro cya Frw miliyoni 4 cyatashywe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwatanze umucyo ku kiraro cyo mu murenge wa Gatunda giheruka gutahwa; bugaragaza ko atari cyo cyonyine cyatwaye Frw miliyoni 4 nk’uko byavugwaga. Iki kiraro cyari kibajijweho cyane n’abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, gihuza utugari twa Nyarurema na Cyagaju twombi duherereye mu murenge wa Gatunda. Ifoto y’iki kiraro ku wa Kabiri yahererekanyijwe cyane […]