Munyakazi Sadate na Hadji Kanyabugabo basohowe muri group ya WhatsApp yo gufasha Rayon Sports

Nyuma y’imikino ya shampiyona, inkundura y’amagambo hagati ya Munyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji yatumye aba bombi basohorwa muri group ya WhatsApp ihuza abafana ba Rayon Sports bashyigikira iyi kipe mu buryo bwihariye. Iki kibazo cyatangiriye ku butumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwa X nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS. Mu butumwa […]

Intumwa ya Trump akaba na sebukwe w’umukobwa we ategerejwe mu Rwanda na RDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Werurwe 2025, umucuruzi Massad Boulos yagizwe Umujyanama Mukuru ku bibazo bya Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kandi ategerejwe kuri uyu mugabane muri iki cyumweru. Boulos akora kandi nk’umujyanama mukuru wa perezida ku bibazo by’Abarabu n’Uburasirazuba bwo Hagati, yibanda kuri Liban, igihugu yakomotsemo akiri ingimbi yimukira muri Leta Zunze […]

Bruce Melodie yahigiye kwegukana Grammy Award

Muri iyi minsi, umuhanzi Bruce Melodie akomeje gushimangira intumbero ye yo kwandika izina rye mu mateka y’umuziki nyarwanda, aho avuga ko azaba umuhanzi wa mbere mu Rwanda uzegukana igihembo gikomeye cya Grammy Award. Mu butumwa yatanze, uyu muhanzi wubatse izina mu njyana ya Afrobeat na R&B yagaragaje ko nubwo kugeza ubu nta muhanzi wo mu […]

Ikibazo cya Bebe Cool na Alex Muhangi cyageze mu rukiko

Muri Werurwe 2025, umuhanzi Bebe Cool yatanze ikirego mu rukiko arega Alex Muhangi kuba yararenze ku burenganzira bwe ku bihangano. Urukiko rwisumbuye rwategetse ko aba bombi bakemura ikibazo cyabo binyuze mu bwumvikane. Alex Muhangi yifuje ko bakorana ibiganiro byo kumvikana na Bebe Cool, ariko ibi ntibyigeze bigerwaho. Umucamanza wa Grade One, Nicholas Aisu yategetse ibi […]

Nyagatare: Bibukijwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo

Mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyagatare hateranye inteko rusange z’abaturage. Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, ari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rwempasha mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rutare. Visi Meya Matsiko Gonzague ari kumwe n’Abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mukama mu nteko yateraniye mu Kagari ka Rugarama. Abaturage bibukijwe gusigasira ubumwe […]

Nyinawumuntu Grace yerekeje muri Ottawa Gloucester Hornets

Nyinawumuntu Grace, umutoza ukomeye mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda yerekeje muri Canada mu ikipe ya Ottawa Gloucester Hornets, aho azakomeza gufasha abana bafite impano muri ruhago. Uyu mutoza yari amaze imyaka itatu ayobora tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye. Mbere yaho, yabaye umukinnyi wa AS Kigali WFC ndetse anayibera umutoza, aho […]

Kisangani: Basabwe kutagira ubwoba mu gihe hikangwa Inyeshyamba za AFC/M23

Perezida w’inteko y’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yatangije icyifuzo cyo kuba maso no kugira ubumwe mu gihe hari ibibazo by’umutekano. Hari ku wa Mbere Werurwe 31, ubwo hafungurwaga inama isanzwe yo muri Werurwe 2025. Imbere y’abadepite bo mu ntara, yasabye abaturage ba Kisangani kutagira ubwoba imbere y’ibihuha bivuga iterambere ry’inyeshyamba za M23, muri iyi […]

Umwaka ushize inkuba zishe abantu 81 – MINEMA

Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Twishime Jean Claude avuga ko abantu badakwiye kumva ko kuba umurindankuba uhari bihagije, ahubwo ahantu hose hari umurindankuba banyirawo bakwiye kuwungenzura cyane cyane mu bihe by’imvura. Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza kugira inama abantu kwitwararika mu bihe by’imvura, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka ku biza, […]

Abayobozi b’amakoperative mu Rwanda bagiye kujya bamenyekanisha imitungo yabo

Hashize iminsi havugwa ikibazo cy’imicungire y’amakoperative n’imiyoborere yayo mu makoperative yo mu Rwanda kuburyo n’abanyamuryango bagiye bashinja bamwe mu bayayobora gucunga nabi no kunyereza umutungo wayo. Ibi bibazo by’imicungire nibyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yasabweho ibisdobanuro n’abadepite. Abadepite bashyikirije Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganada ibibazo babonye mu igenzura bakoze byiganjemo ubumenyi buke […]

Tshisekedi yategetse ko Abanyamerika bahamijwe kugerageza kumuhirika bagabanyirizwa ibihano

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yategetse ko Abanyamerika bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamywa icyaha cyo kugerageza kumukorera coup d’état bagabanyirizwa ibihano. Ku wa 25 Mutarama uyu mwaka ni bwo Urukiko rwa Gisirikare muri Congo rwari rwakatiye urwo gupfa abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, nyuma yo kubahamya icyaha cyo kugerageza […]