U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata zasinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi […]
Kiyovu Sports inigaguye Vision FC

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, Kiyovu Sports yatsinze Vision FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Ni umukino wari utegerejwe cyane kuko amakipe yombi ari mu myanya ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo, bityo gutsinda bikaba byari ingenzi. Igitego rukumbi cyabonetse ku […]
Umunye-Congo yatakambiye P. Kagame amusaba kurekura Gen. Laurent Nkunda

Umunye-Congo witwa Manzi Patrick, yatakambiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Gen Laurent Nkunda umaze igihe afungiye mu Rwanda. Nkunda w’imyaka 58 y’amavuko, yabaye mu buyobozi bukuru bw’imitwe ya AFDL na RCD; mbere yo gushinga CNDP yabereye umuyobozi mukuru mbere y’uko atabwa muri yombi. Iyi CNDP ni yo yavuyemo M23 kuri ubu imaze imyaka itatu hafi […]
Umukobwa w’imyaka 17 yiyahuye kubera kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yapfuye bitunguranye aho bikekwa ko yiyahuye. Ibi byabaye mu ijoro ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025 mu gace ka Nyabagere zone ya Gihosha muri komine ya Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Amakuru atangwa n’abo babanaga mu rugo avuga ko bari baryamye nk’ibisanzwe, ariko […]
Imana yategetse umuramyi wo muri Kenya gutanga ibiringiti muri Congo

Ole Willy uzwi cyane mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye umurimo mushya wo gufasha no gukomeza urubyiruko muri Afurika. Mu kiganiro yagiranye y’ikinyamakuru rya TUKO cy’iwabo, uyu muramyi yavuze ko yakoze ibikorwa by’ubugiraneza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho yifatanyaga n’abaturage mu byo bakeneye yaba ibifatika ndetse akanababwira ubutumwa bwo […]
Walikale: Hubuye imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 25 Mata, imirwano yubuye, hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bo muri APCLC mu murenge wa Osso Banyungu, muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, nubwo amasezerano yatangarijwe i Doha hagati ya Kinshasa na M23 / AFC, ashobora gutuma imirwano ihagarara mu burasirazuba bwa DRC. Amakuru aturuka muri […]
Undi mujenerali w’u Burusiya yiciwe i Moscow mu gitero cya bombe

Ubuyobozi bw’u Burusiya bwemeje ko umusirikare mukuru wabwo yaguye mu gitero cya bombe yari iteze mu modoka cyabereye i Moscou. General Yaroslav Moskalik ni we muyobozi mukuru w’ingabo z’u Burusiya cyangwa umuntu ushyigikiye Putin uheruka bikekwa ko yaba yivuganwe n’Abanya-Ukraine imbere mu Burusiya. Ibi bibaye mu gihe intumwa idasanzwe ya Donald Trump, Steve Witkoff, ari […]
MUHANGA: Umuforomo yafashwe yiba imiti y’abarwayi n’icyuma gipima indwara

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi umuforomo ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Gitega mu Murenge wa Kibangu, akekwaho kwiba imiti y’abarwayi ndetse n’icyuma gipima indwara. Umuyobozi w’iki kigo, Uwintore Jean Bosco, yatangaje ko uyu muforomo yari ashinzwe ububiko bw’imiti, akaba yarafatanywe iyo miti n’ibindi bikoresho ubwo yari agiye kubigurisha mu Mujyi wa Muhanga. Uwintore […]
Ibyo u Bubiligi buvuga ko bizanye Minisitiri Prevot muri RDC, u Burundi na Uganda

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye mu Iterambere w’u Bubiligi, Maxime Prévot, aratangira uruzinduko muri Afurika yo Hagati kuva kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 25 kugeza ku ya 29 Mata aho bivugwa ko azanwe no gukomeza umuhate w’u Bubiligi mu gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika […]
Leta ya California ubu imaze gutambuka ku Buyapani mu bukungu

Ubukungu bwa Leta ya California bwarenze ubw’igihugu cy’u Buyapani, bituma iyi leta, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iza ku mwanya wa kane mu bukungu ku Isi. Guverineri Gavin Newsom yatangaje imibare mishya yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) hamwe na Biro ishinzwe Isesengura ry’Ubukungu muri Amerika yerekana iterambere rya California. Aya makuru yerekana […]