Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ikaze i Kaziba hagati ya AFC-M23 na Wazalendo

Sheferi ya Kaziba, muri Teritwari ya Walungu (intara ya Kivu y’Amajyepfo) yabereyemo imirwano ikaze kuva mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Mata. Amasasu menshi yatumye abaturage bo muri Kaziba-centre bahungira ku misozi aho baraye badasinziriye. Ikinyamakuru mediacongo.net kivuga ko AFC-M23 yashakaga kwirukana abarwanyi ba Wazalendo kugirango igere mu misozi miremire ya Minembwe […]

Iburasirazuba: Abayobozi bahawe umukoro wo guharanira inyungu z’umuturage

Ibi babisabwe kuwa Gatanu Tariki ya 25 Mata 2025, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka abari abakozi bakoreraga amaperefegitura na superefegitura byahujwe akaba Intara y’Iburasirazuba no kwibuka abari abakozi bakoreraga amakomini yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro cyatanzwe na Karasira Theophile, yagarutse ku ruhare rw’abari abayobozi bayoboraga amakomini 11 […]

Vancouver: Abantu icyenda bishwe bagongewe muri Festival

Polisi ya Vancouver iravuga ko abantu icyenda bamaze kumenyekana ko bapfuye abandi bagakomereka nyuma y’uko umugabo wari utwaye imodoka ya SUV ayigongesheje imbaga y’abantu mu iserukiramuco. Nyir’ikamyo icuririzwamo ibiryo wari uri aho yabwiye BBC ati: “Byari biteye ubwoba,” imodoka yagiye “igororotse rwose, inyura mu bantu.” Polisi ivuga ko umusore w’imyaka 30, utuye muri uyu mujyi […]

U Bubiligi bwasabye Uganda kubwunga n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, wari i Kampala kuwa Gatanu ushize, ngo usibye ikibazo cy’umutekano mu karere, mu byamugenzaga harimo no gusaba Perezida Museveni gufasha kugarura umwuka mwiza hagati y’ u Bubiligi n’u Rwanda. Kuwa Gatanu mu ijambo yavugiye muri Uganda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Maxime Prevot, yavuze ko […]

Minisitiri Prevot yasuye ba Perezida Museveni na Ndayishimiye

Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu yagiriye uruzinduko muri Uganda n’u Burundi agirana ibiganiro n’abayobozi babyo. Ni ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo by’umwihariko. Nyuma yo kubonana na Perezida Museveni kuwa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi […]

Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye abasirikare 12 ba Niger

Kuri uyu wa Gatandatu, Igisirikare cyavuze ko igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bwa Niger cyahitanye abasirikare 12, mu gace k’umupaka kamaze igihe kaberamo ihohoterwa  rikorwa n’intagondwa. Ku wa Gatanu, “igitero gitunguranye” cyagabwe ku mutwe wa gisirikare hafi y’umudugudu wa Sakoira hafi y’umupaka na Mali na Burkina Faso, nk’uko igisirikare cyabitangaje cyongeraho ko hafashwe […]

Tariki 27 Mata 1994: Umunsi u Bufaransa bwakira intumwa za leta yakoraga jenoside

Tariki ya 27 mata 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa Abatutsi benshi. Abasirikari bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha Jenoside mu majyepfo, ku isonga hari abasirikari abarindaga uwahoze ari perezida, Habyarimana Juvenal, bafatanije n’abandi basirikari ndetse n’abajandarume. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu […]

Tanzania yisubiyeho ku gukumira ibicuruzwa biva muri Afurika y’Epfo na Malawi

Tanzania yisubiyeho ku itegeko ryabuzaga ibicuruzwa biva mu buhinzi biva muri Malawi no muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe ku wa Gatanu, nyuma y’iminsi mike rishyizweho mu rwego rwo kwihorera kubera ingamba nk’izo zashyizweho n’ibihugu byombi. Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuzima n’imiti yica udukoko muri Tanzania (TPHPA), Joseph Ndunguru, yavuze ko Tanzania yakuyeho iryo tegeko kugira […]