Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro, biyifasha kugera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa […]

Ndayishimiye aracyavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye gutangaza ko afite amakuru y’uko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera igihugu cye. Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24. Mu kwezi gushize ubwo Ndayishimiye yaganiraga na BBC, yari yavuze ko afite amakuru y’uko u Rwanda rufite umugambi wo gushoza intambara […]

APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu. Igiteranyo cy’ibitego byombi ni 2-1. Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 25 cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mupira yahawe na Ruboneka Bosco nyuma ya koruneri. […]

Ngaya amayeri abakobwa bakoresha bakura ibyinyo abasore n’abagabo muri 2025

Mu buzima bw’urukundo bwa buri munsi, hari abakobwa bamwe batagendera ku rukundo rw’ukuri, ahubwo bagacudika n’abagabo cyangwa abasore bashaka kubakuraho amafaranga cyangwa ibindi byangombwa. Ibi babigeraho bifashishije amayeri n’ibinyoma bitandukanye. Dore amwe mu mayeri akunze gukoreshwa: 1. Kubeshya ko batwite: Bamwe babwira abasore ko batwite kugira ngo babasabe amafaranga yo kwa muganga cyangwa yo gukuramo […]

Gicumbi FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Ikipe ya Gicumbi FC yageze ku ntsinzi ikomeye nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-0, bituma izamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu wari uwa gatanu mu mikino ya Playoffs y’amakipe ane ahatanira imyanya ibiri yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Gutsinda kw’iyi […]

U Rwanda na RDC mu biganiro i Doha

Intumwa z’ibihugu birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu zahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gutegura amasezerano y’amahoro ibihugu byombi biteganya gusinyana. Ni ibiganiro u Rwanda rwari ruhagarariwemo n’Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye mu bya gisirikare, Brig. Gen Patrick Karuretwa wari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano […]

AFC / M23 izakomeza kurwana kugeza Tshisekedi agiye cyangwa yeguye – Nangaa

Mu kiganiro Corneille Nangaa yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, yatangaje ko ihuriro ayoboye rya AFC / M23 rizakomeza kurwana, nubwo hasinywe Itangazo ry’amahame hagati ya DRC n’u Rwanda i Washington, kugeza Perezida Félix Tshisekedi agiye cyangwa yeguye. Yagize ati: “Tugomba kuzirikana igitekerezo cy’Abanyekongo”. Ati: “Abanyekongo ntibashaka kumva ijambo ‘guhagarika intambara’ atari ukubera ko […]

Rutahizamu uhetse Rayon Sports yahembwe

Rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abbedy yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe mu ikipe y’abagabo, mu gihe Mukeshimana Dorothée yabaye umukinnyi w’ukwezi mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC. Ibi bihembo byatanzwe mu birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, byabereye ku cyicaro cy’iyi kipe aho byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Twagirayezu Thaddée (uyobora Association […]

Umutubuzi ruharwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 63

Urukiko Rukuru rwa Leta ya Oyo ruri i Ibadan muri Nigeria rwakatiye Olaniyan Gbenga Amos igifungo cy’imyaka 63 kubera ubutubuzi bukomeye mu ishoramari. Uyu mugabo yari afatanyije n’ikigo cye yashinze “Detorrid Heritage Investment Limited”  yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubutekamutwe yaregwaga aho byageraaga kuri 30. Urukiko rwasanze Amos n’isosiyete ye barakoze icyaha cyo kwambura abaturage […]

Gen Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro n’abajenerali ba FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Gen Muhoozi Kainerugaba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize yahuye n’abajenerali bo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kugira ngo baganire ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu burasirazuba bwa DRC. Ibiganiro byibanze kuri Operation Shujaa, […]