U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’ na Atlético Madrid

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espagne amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Ni amasezerano ubuyobozi bw’iriya kipe bwasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Iterambere (RDB), akaba azageza muri Kamena 2028. Muri aya masezerano u Rwanda na Atlético Madrid byemeranyije ko ijambo ‘Visit Rwanda’ rizajya rigaragara ku […]

Tariki 30 Mata 1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Ngoma

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 30  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 30 Mata mu 1994.      1.    Abatutsi biciwe mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” igihe cya Jenoside, […]

Abacuruzi bo muri Uganda baravuga ko bagihura n’imbogamizi mu kugeza ibicuruzwa mu Rwanda

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu mujyi wa Kabale (KMTA), Michael Byamungu Turyamureba Rwasabutare, yatangaje ko nubwo umupaka wa Katuna wongeye gufungura mu myaka itatu ishize, abacuruzi bo muri Uganda bagifite imbogamizi zikomeye zo kohereza ibicuruzwa mu Rwanda kubera imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bya Uganda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda. Muri Gashyantare 2019, u Rwanda […]

Pakistan iravuga ko u Buhinde bwitegura kuyitera mu masaha atarenze 36

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Pakistan yavuze ko Islamabad ifite “amakuru yizewe” ko u Buhinde buri kwitegura kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu masaha 24-36 ari imbere. Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Kabiri bivugwa ko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yemereye ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero, cyishe abantu cyagabwe muri […]

Kinshasa: Perezida wa Guinea-Conakry yasabye RDC n’u Rwanda guhitamo inzira y’amahoro

Mu ruzinduko rw’amasaha 48 i Kinshasa, Perezida wa Guinea-Bissau, Oumaro Sissoco, yashishikarije abakuru b’ibihugu bya DRC n’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Mata, guhitamo inzira y’amahoro. Nyuma y’uruzinduko rwe i Kigali, Umuyobozi wa Bissau-Gineya yabwiye itangazamakuru ko DRC n’u Rwanda, nk’abaturanyi b’Abanyafurika, bitagomba kubaho mu mahano y’intambara, nk’uko bimeze ubu muri Kivu […]

Ngabitsinze wahoze ari minisitiri w’ubucuruzi yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Mata, uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itsinda Nyafurika rishinzwe gusesengura ingaruka (ARC), ikigo cyihariye cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gifasha ibihugu kwitegura no guhangana n’ibiza. Olivier Kamana, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na […]

Abasirikare ba FARDC M23 yari yaragoteye i Goma batangiye koherezwa i Kinshasa

Amagana y’abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abapolisi b’iki gihugu babaga mu kigo cya MONUSCO kiri mu mujyi wa Goma, batangiye kuhavanwa boherezwa i Kinshasa. Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo abo basirikare ndetse n’abapolisi bari bahungiye muri kiriya kigo, nyuma yo gutsindwa na M23 bari bahanganiye […]

Ba ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bari mu rugendoshuri mu Misiri

Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata, batangiye urugendoshuri mu gihugu cya Misiri. Ni urugendoshuri rwitabiriwe n’abagera kuri 35 bakomoka mu bihugu 9 bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda, bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 13, amara umwaka atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi […]

Miss Mutesi Jolly arifuza kubyara umwana w’umukobwa

Uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ibyishimo byimbitse n’amarangamutima yatewe no kureba Beyoncé ari kumwe n’abakobwa be babiri, Blue Ivy na Rumi, ku rubyiniro bwa mbere, ibintu byamukoze ku mutima bigatuma yifuza umwana w’umukobwa. Ib byabaye mu gitaramo cyabaye ku wa Mbere, tariki 28 Mata 2025, cyatangije ku mugaragaro ibitaramo bya […]