Ni iki Bibiliya ivuga ku butunzi? Ese umukristo akwiriye gutunga byinshi?

Mu minsi ishize, amagambo ya Bishop Sam Owusu wo muri Ghana yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Yatangaje ko “ku myaka 25, umuntu akwiriye kuba afite nibura miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (GH¢25,000) kuri konti ya banki,” ibyo benshi bakiriye mu buryo butandukanye. Ibi byatumye bamwe bibaza uko umukristo akwiriye kureba amafaranga n’ubutunzi. Ese koko umukristo […]
Abawazalendo bongeye gukozanyaho na FARDC mu misozi ikikije Uvira

Imirwano ikaze yadutse mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za Wazalendo ku misozi iteganye n’Umujyi wa Uvira. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, kugeza kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, urusaku rw’amasasu rw’intwaro ziremereye n’izoroheje zari zikiri kumvikana […]
Kagame, Ndayishimiye na Tshisekedi bategerejwe kwa Gén. Oligui Nguema

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Libreville muri Gabon, aho agomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida w’iki gihugu, Gén. Clotaire Oligui Nguema. Gén. Nguema azarahirira kuyobora Gabon kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi, mu muhango uzabera i Libreville. Ku wa 12 Mata ni bwo uriya Jenerali w’imyaka 50 y’amavuko yatangajwe nka Perezida wa Gabon […]
Umuhanzi Ruger ntiyamara umwaka akivugana n’umukobwa

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Ruger yatangaje ko adashyigikiye gutinda mu cyiciro cyo kumenyana n’umukobwa (bizwi nka “talking stage”). Mu kiganiro yagiranye n’icyitwa The Brobants Show, Ruger yavuze ko adashobora kumara igihe kirekire avugana n’umukobwa atarakundana na we. Yagize ati: “Sinshobora kuvugana n’umukobwa umwaka wose. N’iyo byaba ibyumweru bibiri gusa, tugomba guhura. Niba ari kure, azansanga cyangwa njye […]
Kenya: Abapolisi 5 bishwe barashwe, 8 barakomereka mu gitero cya Al-Shabaab

Abapolisi batanu ba Kenya barashwe baricwa abandi umunani barakomereka mu gitero cy’abarwanyi ba Al-Shabaab mu gace ka Rakei mu ishyamba rya Boni, mu Ntara ya Lamu. Kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 1 Gicurasi, ku munsi w’Abakozi, Umunyamabanga w’inama y’Ubutegetsi bw’igihugu, Kipchumba Murkomen, yasuye abapolisi bakomeretse barimo kwivuriza mu Bitaro bya Nairobi West. Nk’uko […]
Gen. Muhoozi yateguje Bobi Wine ko azamwogosha nk’uko yabigenje kuri Eddie Mutwe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yateguje umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa se Yoweri Kaguta Museveni ko azamuta muri yombi akamwogosha. Uyu Jenerali yabiteguje Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, nyuma y’uko Eddie Mutwe usanzwe akuriye abarinzi be atawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda. Bobi Wine mu butumwa amaze igihe […]
Abanya-Guinea baba mu Rwanda bakiranye urugwiro perezida wabo

Perezida wa Repubulika ya Guinea, H.E. Mamadi Doumbouya, yakiriwe neza n’Abanya Guinea baba mu Rwanda mu ruzinduko rwe, aho kari akanya k’amarangamutima akomeye n’ishema ku baturage b’iki gihugu imbere ya perezida wabo! Perezida wa Guinea yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gicurasi 2025, aho yaje mu ruzinduko rwa gicuti aherekejwe na madamu […]
Umufana wa APR FC yapfiriye mu kiraro

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, habonetse umurambo w’umugabo witwa Tuyisenge w’imyaka 33, wari uzwi nk’umufana ukomeye wa APR FC. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko nyakwigendera yasanzwe munsi y’ikiraro kiri mu kibaya cya Mugogo. Umuryango we uvuga ko ku mugoroba wabanjirije […]
Igitero cya drones z’u Burusiya cyakomerekeje nibura 29 muri Zaporizhzhia

Kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’umunsi umwe Kyiv na Washington bashyize umukono ku masezerano y’amabuye y’amabuye y’agaciro igitero cy’indege zitagira abadereva cy’u Burusiya cyakomerekeje abantu 29 barimo n’umwana, muri Zaporizhzhia mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine. Guverineri w’Akarere ka Zaporizhzhia, Ivan Fedorov, yatangaje ko abantu 29 bakomeretse “biturutse ku gitero cyo mu ijoro cy’umwanzi”, mu mujyi […]
Gen Muhoozi yemeje ko umugore we yamwica aramutse arongoye Miss Mutesi Jolly

Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasubije umukunzi we kuri X (Twitter), wamugiriye inama yo gushaka Miss Jolly Mutesi nk’umugore wa kabiri. Mu gusubiza, yavuze mu buryo bwo gutebya ko ibyo byatuma umugore we Charlotte amwica. Ibi yabivuze nyuma y’uko ashyizeho ifoto ari kumwe na Perezida Kagame, agira ati: “Tuzatsinda abanzi bose. Imana ihe […]