Uganda: Abasirikare ba UPDF bateye sitasiyo ya polisi barakubita basiga banasahuye

Mu gikorwa cy’agahomamunwa kandi giteye ubwoba, itsinda ry’abasirikare b’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) bivugwa ko bateye Sitasiyo ya Polisi ya Lubowa mu gice cya Kajjansi, bakubita abapolisi, bakubita abasivili, ndetse banasahura ibintu by’abantu bwite mu byo abapolisi bavuze ko ari ikibazo cy’ubujura bukabije no gushaka kwica. Raporo y’abapolisi yabonwe na Chimpreports ivuga ko ibyabaye byabaye […]

Nyagatare: Bagaragaje ibanga bakoresha kugira ngo Umudugudu wabo ube indashyikirwa mu midugudu ntangarugero

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gakoma ,mu kagari ka Rwisirabo Umurenge wa Karangazi ,bagaragaza ko guhanga udushya n’imiyoborere myiza byahinduye imibereho y’abawutuye binahindura uwo Mudugudu ishuri abandi baturage bigiramo impinduka ziterwa n’ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi. Uwo Mudugudu ibikorwa abawutuye bakoze birimo kurandura burundu ibiyobyabwenge ,kurwanya amakimbirane n’ibindi bikorwa bibangamira umudendezo w’abaturage. Ubuyobozi bw’Umudugudu buvuga ko Mbere […]

Umukobwa yiyahuye kubera kubura aba-followers kuri Instagram

Umukobwa wari ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Misha Agrawal, yapfuye ku wa 24 Mata 2025 yiyahuye, nk’uko byemejwe n’umuryango we. Yari afite imyaka 24, iminsi ibiri gusa mbere y’uko yuzura imyaka 25. Misha yari afite impamyabumenyi mu mategeko kandi yari anitegura gukora ibizamini bya leta (civil service exams). Ariko umuryango we watangaje ko yari amaze igihe […]

Uwari umujyanama wa Trump wakoze ikosa rikomeye yahembwe kuba ambasaderi muri Loni

Perezida Donald Trump yavuze ko yahisemo Mike Waltz wahoze ari umujyanama we mu by’umutekano mu gihugu uherutse kwegura kubw’amakosa akomeye, ngo ajye kuba Ambasaderi utaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye. Akiri umujyanama wa Trump, Waltz yashinze itsinda ryo kuganiriraho kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Signal, aho umunyamakuru wa The Atlantic […]

Amerika iri gukora ibishoboka ngo u Rwanda na RDC bizasinyanire amasezerano y’amahoro muri White House: Boulos 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zikomeje gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizabe byasinyanye amasezerano y’amahoro mu mezi abiri ari imbere. Byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza. Ku wa 25 Mata ni bwo u […]

Intasikazi y’u Burundi yafashwe mpiri na Twirwaneho

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho igihugu cye cyohereje ingabo zo gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo n’ihuriro ry’imitwe irimo M23 na Twirwaneho. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Soldat du 1ère Classe Nkurunziza Goreth yafatiwe ku rugamba ingabo z’u […]

Sudani: Ingoro ya Perezida yarashweho amabombe

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) byibasiye ingoro ya Perezida wa Sudani iherereye i Khartoum rwagati, mu gitero cya kabiri nk’iki mu cyumweru. RSF imaze imyaka ibiri irwana n’ingabo, yakoresheje “imbunda ziraswa mu ntera ndende” iri muri al-Salha, mu majyepfo ya […]