Bishop Gafaranga arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie, wamenyekanye cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, aho afungiye kuri sitasiyo ya […]

Amatora ya Papa mushya yatangiye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, mu mujyi wa Vatikani hakoraniye Inama yihariye izwi nka Conclave igamije gutora Papa wa 267, nyuma y’iminsi 17 uwari umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis apfuye azize uburwayi. Abakaridinali bagera kuri 132 bafite uburenganzira bwo gutora bari munsi y’imyaka 80 nibo bakoraniye muri Chapelle Sixtine mu […]

Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC: Inyungu n’impungenge

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ibihugu bihuriye mu karere k’ibiyaga bigari, kajahajwe n’intambara ndetse n’amakimbirane adashira.  Uburasirazuba bwa Congo bwagiye burangwa n’intureka z’imitwe yitwaje itwaro harimo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kubera ikibazo cy’umutekano muke FDLR yagiye iteza nyuma yo guhungira muri Congo, yanagiye […]

Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23″ Corneille Nangaa

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, Corneille Nangaa, yagaragaje ko abanye-Congo bose ari abanyamuryango ba ririya huriro rigamije guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Nangaa yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamukuru wigenga w’Umunye-Congo, Steve Wembi. Yagize ati: “Buriya niba utabizi, Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23 kandi rwose ni […]

Rwamagana: Hatangirijwe ubukangurambaga bwo gutangiza Umwaka w’Ubwisungane mu kwivuza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr Mugenzi Patrice,mu butumwa yatangiye mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gutangiza Umwaka w’Ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Sante ) yasabye abaturage kwitabira kwishyurira ku gihe imisanzu yabo ya mituweli ndetse asaba abayobozi mu nzego z’ibanze guharanira kwihutisha iterambere ry’imibereho y’abaturage. Akarere ka Rwamagana katangirijwe ubukangurambaga bwo […]

Abasirikare 10 ba Niger baguye mu gitero cyagabwe mu Karere ka Dosso

Abasirikare bagera ku 10 barapfuye abandi barindwi barakomereka mu gitero cyagabwe mu karere ka Dosso muri Niger muri iki cyumweru, nk’uko abayobozi batangaje mu itangazo ryatambutse kuri radiyo y’igihugu, mu gihe amakuru ava mu nzego z’umutekano agera kuri Reuters avuga ko abapfuye bashobora kuba benshi. Iri tangazo ryerekanye ko igico cyo ku wa Mbere mu […]

Kenya: Ababiligi baciwe 7.700$ cyangwa bagafungwa umwaka bazira ibimonyo

Abasore b’Ababiligi basanganwe ibimonyo, abayobozi bavuga ko byari bigenewe amasoko y’i Burayi na Aziya, mu buryo bugaragara bw’ubucuruzi butemewe buri kuzamuka bw’amoko y’ibinyabuzima atazwi. Aba basore babiri b’Ababiligi basanzwe bafite ibimonyo birenga 5.000, urukiko rwo muri Kenya rwabaciye amande y’amadorari 7.700 (€ 6,775) cyangwa bagafungwa amezi 12 kubera ko barenze ku mategeko yo kubungabunga inyamaswa. […]

Perezida Kagame yakiriwe kwa Macron

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi, yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, Champ Elysée. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Kagame na Macron “baganiriye ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro” hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. […]

Burundi: Abagenzi bahejejwe ku mupaka kubera pasiporo ziriho kashe ya M23

Abanyagihugu benshi bo mu Burundi bamaze iminsi baraheze ku mupaka wa Kobero, mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi), hagati y’u Burundi na Tanzaniya, nyuma yo kwamburwa impapuro z’inzira na serivisi zishinzwe abinjira n’abasohoka. Impamvu: ni kashe yashyizwe kuri pasiporo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, kuri ubu ugenzura ahantu henshi mu burasirazuba bwa […]

Omborenga Fitina yandikiye Rayon Sports asaba gusesa amasezerano

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Omborenga Fitina yandikiye ubuyobozi bw’iyo kipe abumenyesha ko ashaka gusesa amasezerano yari afitanye nayo. Ibaruwa yandikiwe Bwana Twagirayezu Thadée, umuyobozi wa Rayon Sports, isobanura ko impamvu nyamukuru ari ukutubahiriza ibikubiye mu masezerano. Mu ibaruwa ye, Omborenga agaragaza ko hari ibyo bumvikanye bitubahirijwe birimo no kutamuha amafaranga yiswe “recruitment fee”, ndetse […]