Dore bamwe mu bayobozi bazitabira isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC i Washington DC

Mu kwezi gutaha kwa Kamena, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazasinyirwa amasezerano ya mbere y’amahoro hagati ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Ni amasezerano azasinyirwa muri White House, ahazaba hari na Perezida Donald J. Trump nk’umuhuza n’umwishingizi w’iki gikorwa cy’amateka. Kugeza […]
Shaddy Boo yasubije Mutesi Scovia ku magambo yamuvuzeho

Kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umubyeyi w’abana babiri, Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, yatangaje ko atishimiye amagambo yatangajwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia amuvugaho mu kiganiro cyanyuze kuri shene imwe ya YouTube. Mu kiganiro cy’iyo shene, Mutesi Scovia yahawe ifoto ya Shaddy Boo maze asabwa kumuvugaho ibintu bitatu amuziho. Mu buryo butavuzweho rumwe, Scovia yabanje […]
Visa yatumye myugariro wa AS Kigali ahagarika ruhango imburagihe

Ndayishimiye Thierry, wari myugariro w’ikipe ya AS Kigali, yamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’umwuga nyuma yo kwerekeza mu gihugu cy’u Budage. Ikinyamakuru Umuseke kivuga ko Ndayishimiye yagiye mu Budage mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi. Nubwo impamvu nyamukuru itatangajwe ku mugaragaro, bivugwa ko yahisemo guhagarika umwuga we wo gukina umupira kugira ngo ajye gukorera mu […]
Kirehe: Abantu barenga 53,000 bagiye kwegerezwa amazi meza

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yagiranye inama n’umufatanyabikorwa witwaje Water Aid Rwanda uhagarariwe na Valens Dushimimana ari kumwe na Albertine Muziranenge bari kumwe n’itsinda rya WASAC Rwanda/ Kirehe barebera hamwe uko hakongerwa amazi. Ku bufatanye na Water Aid Rwanda, havuzwe ko hazubakwa umuyoboro w’amazi ureshya na Km 30, uzageza amazi meza ku […]
Gusambanya Ababikira byagizwe ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, hari impaka zavugaga ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje kuvugwa ko rikorerwa bamwe muri bo rikozwe n’abapadiri. Iryo hohotera, rishingiye ku gitsina, ni kimwe mu byaha bikomeye byakomeje gucibwa amarenga muri Kiliziya Gaturika, […]
Sudani yacanye umubano na UAE

Ku wa Kabiri, itariki ya 6 Gicurasi, Sudani yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma yo gushinja UAE kuba yarahaye ingabo za Rapid Support Forces indege zitagira abadereva zibasiye Port Sudani, ahari icyicaro cy’agateganyo cya guverinoma, mu minsi itatu ishize. Kuri televiziyo y’igihugu, Minisitiri w’ingabo, Yassin Ibrahim yagize ati: “Isi yose imaze […]
Abasirikare 3 ba RDF bishwe n’ibyihebe

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize abasirikare batatu bacyo biciwe n’ibyihebe muri Mozambique, abandi batandatu barakomereka. Aba basirikare bishwe ku wa 3 Gicurasi, ubwo ibyihebe byabategeraga igico mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado. RDF ifite ingabo n’abapolisi muri iyi ntara yari […]
Umugore yishe umugabo we amuhamba munsi y’igitanda

Mu gace kitwa Kaniga I, mu karere ka Buhweju, Rwengwe mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru iteye ubwoba y’umugore w’imyaka 43 witwa Sharon Nshemereirwe ushinjwa kwica umugabo we, Beinomugisha, akamuhamba munsi y’igitanda cyabo. Amakuru yatangajwe na polisi agaragaza ko uwo mugore yamukubise inyundo mu mutwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2025, akamupfunyika mu […]
DIGP Sano yahaye impanuro abapolisi 320 bagiye kujya mu butumwa bwa MINUSCA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA. Abahawe impanuro ni abapolisi 320 bagize amatsinda abiri; RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na […]
U Buhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara

U Buhinde bwaraye butangaje ko bwarashe ibisasu byo mu bwoko bwa missiles mu duce icyenda tugenzurwa na Pakistan, mu gitero bivugwa ko cyaguyemo abatari bake. Ni igitero u Buhinde bwise “Operation Sindoor”. Pakistan ku ruhande rwayo ivuga ko yasubije biriya bitero irasa ku bikorwa remezo by’Igisirikare cy’u Buhinde, ndetse inigamba guhanura indege z’intambara nyinshi z’icyo […]