Nyamasheke: Yasanze umugabo we asambana ahita amwica

Mu karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 51 watawe muri yombi na RIB akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 61, bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amukatishije mu ijoro ryo ku wa 9 Gicurasi 2025. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi. Amakuru aturuka mu buyobozi bw’aho byabereye avuga […]
APR FC yisubije umwanya wa mbere

APR FC yongeye kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025. APR FC yatangiye umukino ikina neza, ihita ifungura amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Djibril […]
Kimaka: Gen. Mubarakh Muganga yatanze isomo ku basirikare ba UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Gatandatu yatanze isomo ku basirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimoka muri Uganda. Ni isomo ryibanze ku bijyanye n’uko Abanyafurika bakwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura na byo. Ni isomo by’umwihariko ryibanze ku butumwa ingabo z’u Rwanda zijyamo mu mahanga biciye mu masezerano […]
Goma: M23 yafatiye mu mukwabu abarimo FDLR n’imbunda

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma, uwufatiramo amabandi abarirwa muri 30, imbunda 10 na chargeurs zazo. Ni umukwabu M23 yakoreye mu gace ka Ndosho gaherereye muri Komine ya Karisimbi. Umukwabu w’inzego z’umutekano za M23 washimwe na Meya w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien wasabye abaturage gutanga amakuru y’abo […]
Museveni yimye Kabila inzira imujyana i Goma

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, biravugwa ko yangiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guca ku butaka bw’igihugu cye, ajya mu mujyi wa Goma. Ni icyemezo Museveni yafashe kubera impungenge zishingiye kuri dipolomasi ndetse n’umutekano. Mu kwezi gushize ni bwo byavuzwe ko Kabila yari i Goma. Amakuru avuga […]
Intambara y’u Buhinde na Pakistan yafashe indi ntera

Nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibikorwa bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera. Mu ijoro ryacyeye u Buhinde bwarashe ku birindiro bitatu by’ingabo za Pakistan zirwanira mu kirere bukoresheje missile zirasirwa ku butaka zizwi nka “air-to-surface missiles”. Ni ibitero Pakistan ivuga ko byiciwemo abantu 13 […]
Ibiganiro niyo nzira yonyine ishobora gukemura ibibazo-Dr Frank Habineza

Umuyobozi w’ishyaka Green Party , Hon Dr Frank Habineza , avuga ko ntakindi kintu gikwiye kugeza uwo ari we wese kubutegetsi usibye ibiganiro. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu , tariki ya 10 Gicurasi 2025, ubwo yari mu nama ya biro politike y’ishyaka yemerezwaga mo abakomiseri bashya. Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (Greenparty) […]
Iskander: Imwe mu ntwaro z’Uburusiya ziteye impungenge ibihugu by’uburengerazuba bw’isi

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, Uburusiya bwizihizaga imyaka 80 butsinze Abanazi bari bayobowe na Adolphe Hitileri wari wateye icyitwaga Leta z’unze ubumwe z’Abasoviyete mu Ntambara ya kabiri y’isi yose. Ibi birori byari byahuruje abakuru b’ibihugu 20, ndetse ingabo z’ibihugu 13 birimo Ubushinwa, Misiri, Birmaniya na Vietnam,zakoze Akarasisi gakomeye mu masibo yaragize ingabo zose hamwe […]
RGB yambuye “Grace Room” ubuzimagatozi

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangije ko rwambuye ubuzimagatozi umuryango wa “Grace Room” wari wiyandikishije nk’Itorero ry’Amahoro rihuza amadini (Interdenominational Ministry), kubera kutubahiriza amategeko agenga imikorere n’imiyoborere y’imiryango ishingiye ku myemerere. Mu itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko Grace Room yakomeje gukora ibikorwa by’amasengesho binyuranye n’intego z’itorero […]
M23-AFC Yakiriye itsinda ry’ Abanyekongo bo muri Diaspora baje kwifatanya mu bikorwa by’Intambara

Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC) usanzwe ubarizwamo umutwe w’inyeshyamba za M23 kurwanya ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa watangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, wakiriye mu mujyi wa Goma itsinda ry’Abanyekongo baturutse muri diaspora baje kwifatanya n’uyu mutwe mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi. Muri iri tsinda harimo […]