Yaciye agahigo ko kurengura umupira ukagera kure

Megan Campbell, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore ya Repubulika ya Irlande, yashimangiye ko “nta kidashoboka” nyuma yo gushyiraho agahigo ka Guinness World Records ko gutera umupira kure akoresheje amaboko (throw-in) kurusha abandi bagore bose. Uyu mukinnyi wa London City Lionesses yateye umupira kuri metero 37.55, ashyiraho agahigo gashya aho yerengejeho metero ebyiri ku gahigo […]

Kanye West agiye kujyana Kim Kardashian mu nkiko

Umuhanzi w’Umunyamerika Kanye West yongeye gushyamirana n’uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian aho yamushinje gusiga umwana wabo, North West w’imyaka 11, mu modoka igihe yajyaga gutambuka ku itapi itukura muri Met Gala. Kanye avuga ko iyi myitwarire ari ukwirengagiza inshingano z’umubyeyi kandi ishobora guteza ikibazo ku mutekano w’umwana. Nk’uko byatangajwe na TMZ, Kanye yohereje ibaruwa […]

Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Omborenga

Ikipe ya Rayon Sports yasubije umukinnyi wayo w’inyuma, Omborenga Fitina nyuma y’uko amwandikiye asaba ko basesa amasezerano yabo, amushinja ko batubahirije ibyo bumvikanye. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamumenyesheje ko ibyo yashingiraho bidafite ishingiro, bityo ko amasezerano agikomeje kubahirizwa. Ibaruwa ya Omborenga, yanditswe ku wa 6 Gicurasi 2025, yavugaga ko Rayon Sports yananiwe kumuha amafaranga ya recruitment yose […]

Nyirantarengwa ya M23 kuri Wazalendo na FARDC zihishe muri Walungu

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu iminsi irindwi ingabo za RDC n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bihishe mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Walungu, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze gushyira intwaro hasi. Teritwari ya Walungu iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuva muri Gashyantare uyu mwaka yakunze kuberamo imirwano hagati ya M23 n’abarwanyi biganjemo aba Wazalendo […]