Umukobwa wa Perezida Ndayishimiye yasoje amasomo muri kaminuza y’i Washington

Umukobwa wa Perezida w’u Burundi, Navie Questia Madeleine Keza Ndayishimiye, wigaga muri Kaminuza yigenga ya Gonzaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru, itariki 11 Gicurasi 2025, yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Sciences Politiques na Criminologie. Abinyujije kuri X, nyina wa Madeleine, akaba umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, yavuze […]
Ruracyinga 5 muri Rayon Sports

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona, haravugwa umwuka mubi mu ikipe bitewe no kutishyura abakozi n’abatoza. Bamwe muri bo bamaze amezi atatu badahembwa, bavuga ko ubuzima bubakomereye ndetse inzara ibarembeje. Abagize umutima wo kuganira n’itangazamakuru batangaje ko bahembwe bwa nyuma muri Mutarama, kandi amafaranga aherutse kubageraho ari ibihumbi 300 Frw […]
Ituri: Abanditsi b’urukiko bamaze imyaka 10 badahembwa batangiye kwigaragambya

Nibura abanditsi 70 bakorera mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ituri batangiye imyigaragambyo ku wa Mbere, itariki ya 12 Gicurasi 2025, kubera kumara imyaka icumi nta mushahara cyangwa agahimbazamusyi, ndetse no kubuzwa iterambere mu mwuga. Aba bateraniye imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Bunia, bitwaje ibyapa byanditseho ngo: “Nta bikorwa, abanditsi bari mu myigaragambyo.” Mu magambo batangarije abanyamakuru, aba […]
Depite Sindayiheba aravuga ko induru yamurokoye gushimutwa

Depite Jean Baptiste Sindayigaya wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, aravuga ko yafashwe n’abagabo bane barimo uwari ufite imbunda bashakaga kumushimuta, gusa bakaza kumureka nyuma yo guha induru umunwa. Uyu mudepite avuga ko yahuriye na ririya sanganya ahazwi nka Gare du Nord, mu mujyi wa Bujumbura. Yabwiye BBC ko abagabo bamufashe bashatse kumwinjiza ku […]
Hamas yarekuye imbohe ya nyuma y’Umunyamerika wari ukiri muzima

Edan Alexander, imbohe y’Umunya-Israel n’Umunyamerika yongeye guhura n’umuryango we muri Israel nyuma yo gufungwa na Hamas muri Gaza amezi 19. Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yari mu Gisirikare cya Israel akorera ku mupaka wa Gaza ubwo yafatwaga n’abarwanyi ba Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira 2023. Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Gicurasi, Israel yahagaritse […]
Musanze: Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 5

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko yataye muri yombi uwitwa Ndayambaje ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 5 kandi agiye gukurikiranwa n’amategeko. Ni nyuma y’uko abaturage bo mu Mudugudu wa Gasanze bavuze ko batunguwe no gusanga umusore w’imyaka 22 ari gusambanyiriza umwana w’umukobwa w’imyaka 5 mu murima w’itabi. Polisi yu Rwanda ikorera mu majyaruguru […]
Nigeria: Igitero ku birindiro bya gisirikare cyashimutiwemo abasirikare

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, aravuga ko abakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu bateye ikigo cya gisirikare muri Nigeria maze bashimuta abasirikare n’amasasu mu gitero cyagabwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Borno mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ushize. Muri uyu mwaka, ibitero byagabwe na Boko Haram hamwe […]