Gen. Muhoozi yandagaje Gen. Muntu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yibasiye Maj. Gen (Rtd) Mugisha muntu na we wigeze gukora ziriya nshingano amwita “ikigwari”. Maj. Gen Gregory Mugisha Muntuyera, yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda hagati ya 1989 na 1998. Gen. Muhoozi yamwibasiye nyuma yo gusaba se Perezida Yoweri Kaguta Museveni kugira icyo akora ku myitwarire ye. […]

Ikamyo ya 159 yikoreye ibitwaro bya SADC yanyuze mu Rwanda itaha

Icyiciro cya gatanu cy’ibikoresho ingabo z’umuryango wa SADC zifashishaga zirwana n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Kane cyaciye mu Rwanda gitaha. Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu wa Kane ni bwo amakamyo yari yikoreye ziriya ntwaro n’ibimodoka by’intambara yahagurutse mu karere ka Rubavu yerekeza i Chato muri Tanzania. Mu ma saa 18:00 z’umugoroba ni […]

Turambiwe amatiku Muramira Régis na Sam Karenzi birirwamo: RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abanyamakuru Muramira Régis na Sam Karenzi, rubasaba guhagarika amatiku ruvuga ko bamaze igihe birirwamo. Muramira na Karenzi bamaze igihe baterana amagambo, nyuma y’uko umwe avuye kuri Radiyo ya Fine FM bahoze bakoranaho akajya gushinga SK FM. Muramira amaze igihe yaratangije inkuru z’uruhererekane rw’amanyanga avuga ko Karenzi yagiye akora, ibituma uriya […]

Fatakumavuta yasabiwe gufungwa imyaka 9

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ku mugaragaro urubanza ruregwamo Fatakumavuta, ukurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha bitandukanye birimo gukangisha no gusebanya ku mbuga nkoranyambaga, kubangamira ituze rusange, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ivangura rikurura urwango. Ibi byaha byose, ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe binyuze mu buryo bw’itangazamakuru, aho uwo biregwa asanzwe ari umwe mu bantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu rwego […]

Umusirikare urinda Tshisekedi yishe 3 bo muri Military Police

Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashe bagenzi be batatu bo mu mutwe ushinzwe imyitwarire y’abasirikare (Military Police) arabica. Byabereye mu kigo cya gisirikare cya Babylone giherereye i Kinshasa, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi. Igisirikare cya RDC (FARDC) […]

Heung-min Son yatuburiwe n’umugore baryamanye

Kapiteni w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Son Heung-min yatanze ikirego kuri polisi yo muri Koreya y’Epfo ashinja umugore wamubeshye ko atwite inda ye, agamije kumwambura amafaranga menshi. Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’iwabo nka Yonhap News Agency na The Korea Times, uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 20, afatanyije n’umugabo w’imyaka 40, bari gukorwaho iperereza ku cyaha cy’igerageza […]

Muvandimwe n’umugore we bibarutse

Umukinnyi w’inyuma mu ikipe ya Mukura Victory Sports, Muvandimwe Jean Marie Vianney, n’umugore we Umwali Rurangwa Irene bibarutse umwana wabo wa kabiri w’umukobwa bise Muvandimwe Hailey Tavrie. Iyi nkuru nziza bayakiriye ku munsi w’ejo hashize, ubwo bari ku bitaro bya Police Hospital Kacyiru, aho Irene yabyaye amahoro. Uyu mwana aje asanga imfura yabo y’umuhungu, Muvandimwe […]

Judith Niyonizera yongeye kurongorwa

Judith Niyonizera, wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, yongeye gukora ubukwe n’umugabo mushya witwa King Dust, nyuma y’imyaka mike atandukanye na Safi. Amakuru yemeza ko ubu bukwe bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2025, bubera muri Canada aho bombi basanzwe batuye. Judith Niyonizera na King Dust batangiye urugendo rw’urukundo mu mwaka wa 2021. Nyuma […]

Perezida Salva Kiir yabitswe ari muzima

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani y’Epfo yahakanye yivuye inyuma ibihuha byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Perezida Salva Kiir Mayardit yapfuye. Mu itangazo ryasohowe ku wa Kane, guverinoma y’iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, yemeje ko ayo makuru ari ibinyoma byagambiriwe no gukwirakwiza urwikekwe, igashimangira ko Perezida Kiir ameze neza kandi akomeje gusohoza inshingano […]

Perezida Touadéra ku gitutu cyinshi cy’u Burusiya

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique akomeje kotswa igitutu cyinshi na Leta y’u Burusiya, kugira ngo asinyane amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps wo muri kiriya gihugu. Uyu mutwe unazwi nka Russian Expeditionary Corps (REK), usanzwe ucungwa ukanagenzurwa na Guverinoma y’u Burusiya. Africa Intelligence ivuga ko igitutu Perezida Touadéra akomeje […]