Ni byiza kuba dufite akazi, ariko amafaranga dukorera ni make: Abagenerwabikorwa ba VUP

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bahawe akazi biciye muri gahunda ya VUP, barishimira kuba hari byinshi bamaze kugeraho, gusa bakagaragaza impungenge z’uko amafaranga basigaye bakorera ari make cyane. Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi, ubwo intumwa zaturutse muri Ambasade zitandukanye zagiriraga uruzinduko mu karere ka Gicumbi, mu rwego rwo gusura imishinga […]