DRC: Ibiganiro bya Washington byaba bigeze he?

Ikinyamakuru Financial Times (FT) cyatangaje ko abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, baba bafite icyizere ko bashobora kugirana amasezerano na Washington mu kwezi gutaha, kugira ngo bashake ishoramari ry’Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’inkunga yo guhagarika inyeshyamba za AFC/M23 Kinshasa ihora ishinja u Rwanda gutera inkunga. Mu cyumweru gishize, ibiro ntaramakuru by’Abongereza […]
Nzatuza ari uko ubutegetsi bwa CNDD-FDD butakiriho: Sinduhije wa MSD

Umunyepolitike Alexis Sinduhije utavuga rumwe n’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko urebye aho igihugu kigeze ntayindi nzira yo gukemura ibibazo byugarije iki gihugu uretse kurandurana n’imizi ubutegetsi bw’iri shyaka bukomeje koreka igihugu. Sinduhije uyobora ishyaka rya MSD ritagikorera ku Butaka bw’u Burundi kubera kwakwa uburenganzira na leta, yabivuze mu […]
Perezida Kagame yageze i Astana (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Astana muri Kazakhstan, aho yamaze gutangira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Umukuru w’Igihugu akigera muri iki gihugu yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we, Kassym-Jomart Tokayev. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, Perezida Paul Kagame azahurira mu nama yo mu muhezo na mugenzi we wa Kazakhstan, […]
Kora ibi niba ushaka kugira umukunzi muri 2025

Mu gihe isi igenda ihinduka mu buryo bw’imibanire n’imyitwarire y’urubyiruko, urukundo rwagumye kuba kimwe mu bigize ubuzima bw’abantu, by’umwihariko abari mu myaka yo gushaka no kubaka. Hari byinshi bisaba gutekerezwaho neza ku muntu ushaka gukundana na we, bikanasaba kugira ubumenyi n’ubushishozi mu buryo bwo kwitwara n’uburyo bwo gushaka uwo mushobora kubana. Mu Rwanda kimwe no […]
Gicumbi: Yagiye kurya ku ushuri atize, baramukubita arapfa

Mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana wapfiriye ku ishuri nyuma yo gukubitwa n’abanyeshuri bakekwaho kuba babitegetswe n’umwarimukazi wigisha kuri GS Rumuri, iherereye mu Murenge wa Miyove, Akagari ka Gakenke. Nyakwigendera, witwaga Irasubiza Patrick mwene Bavakure Theoneste na Mukakayumba Delphine yaje ku ishuri ashaka ifunguro atari yitabiriye amasomo y’umunsi. Amakuru y’ibanze avuga ko ibi […]
Abayobozi mu bigo by’Imisoro muri EAC biyemeje kwimakaza ubunyangamugayo no kurwanya ruswa

U Rwanda rwakiriye inama ya 20 ya Komisiyo Tekiniki y’Ibigo by’Imisoro n’Amahoro muri Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe kunoza Imikorere y’Ibigo, EARATCI, haganirwa ku buryo bwo kongera ubunyangamugayo no kurwanya ruswa na magendu, muri uru rwego usanga rurimo ingorane nyinshi. Iyi nama irabera i Kigali kuva ku wa 27 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2025, ifite insanganyamatsiko […]
U Rwanda ahubwo nirujye runakora Drones z’intambara: Dr. Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, yatangaje ko yishimiye cyane kubona u Rwanda rusigaye rukora imbunda, avuga ko runakoze za drone z’intambara byaba byiza kurushaho. Ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi ni bwo i Kigali habereye imurikabikorwa ryari rigamije kwerekana urwego ibihugu bya Afurika bigezeho mu kubaka […]
Joseph Kabila yasuye ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Rumangabo

Nyuma yo kugera mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Mbere ushize, Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasuye ikigo cyigisha ingengabitekerezo ya M23 / AFC ahitwa i Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru mu majyaruguru y’umujyi. Nk’uko amakuru agera kuri 7sur7.cd akomeza avuga, binyuze mu ruzinduko rwe mu kigo cya […]
Rayon Sports igiye kwakira Yanga Africa mu Amahoro

Ikipe ikomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba, Yanga SC yo muri Tanzaniya, yemeye gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports yo mu Rwanda. Hashize iminsi micye Perezida wa Rayon Sports, Bwana Twagirayezu Thaddée, atangaje ko bateguye umukino wa gicuti uzahuza iyi kipe n’ikipe ya Yanga Africans. Yavuze ko intego ari ukugira ngo ikipe ibone […]
Kabila yakiriwe na Corneille Nangaa akigera mu mujyi wa Goma

Kuva mu majyepfo ya Afurika, aho amaze umwaka urenga atuye, Joseph Kabila amakuru avuga ko yanyuze mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba mbere yo kugera i Kigali, nk’uko abamuherekeje babisobanura. Kuva aho, yafashe umuhanda ujya Goma, unyuze i Rubavu, nk’uko amakuru amwe abitangaza, aho yagezeyo mu gicuku, akakirwa na Corneille Nangaa. Umuhuzabikorwa wa AFC / M23 […]