Goma: Abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe n’inkuba

Abasore batatu bo mu muryango umwe bapfuye mu buryo bubabaje, bakubiswe n’inkuba, mu gace ka Lac Vert, ku Muhanda wa Kabutembo, muri Komini ya Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, itariki ya 26 Gicurasi. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ako gace, Dedesi Mitima, ngo ibyabaye byabaye ubwo aba bantu batatu […]

Kigali: Umwana w’amezi 18 bamukuye igiceri cya 50 mu gifu

Ku wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, abaganga bo mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bakoze igikorwa cyihariye cyo gukuramo igiceri mu gifu cy’umwana w’amezi 18 bifashishije uburyo bwa endoscopy, butagombera kubaga. Uwo mwana yari amaranye ukwezi igiceri mu gifu, aho nyina yavuze ko mbere yari yabwiwe ko azabagwa kugira ngo gikurwemo. […]

Twarimo twikinira: Perezida Macron nyuma yo kurya urushyi rwa Brigitte

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yateye utwatsi ibyo gukubitwa urushyi n’umugore we, avuga ko ababashinje gushwana bavuze ibintu uko bitari. Ejo ku wa Mbere ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yerekana Perezida w’u Bufaransa akubitwa urushyi mu isura na Madamu we, ubwo bari mu muryango w’indege bitegura gusohoka. Ni amashusho yafatiwe ku kibuga cy’indege […]

Yahagaritse kubyara nyuma yo kugirira abana 102 n’abuzukuru 568

Musa Hasahya, umugabo w’imyaka 67 utuye muri Uganda, yamamaye nyuma yo gutangaza ko yahagaritse gahunda yo kongera kubyara, nyuma yo kugira abana 102, abuzukuru 568 n’abagore 12. Uyu mugabo, ubana n’abagore be bose mu nzu imwe, yavuze ko impamvu nyamukuru itumye ahagarika kongera kubyara ari ibibazo by’ubukungu bikomeje gukara. Yagize ati: “Amafaranga yanjye akomeje kugabanuka […]

Perezida Donald Trump yavuze ko mugenzi we Vladimir Poutine w’ Uburusiya ari Umwehu.

Ejo ku cyumweru tariki 25 Gicurasi, ni bwo Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Poutine, ari umusazi kubera ibitero by’ Uburusiya bikomeje kwica abaturage muri  Ukraine. Ni amagambo akomeye agaragaza ko yamaze guhindura umuvuno kuri Moscou, mu gihe  mu mpera z’icyumweru dusoje zaranzwe n’ibitero by’indege byahitanye abantu benshi muri Ukraine, […]

U Bubiligi: Prevot yitakanye Umujyi wa Charleroi wanze kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umujyi wa Charleroi wafashe icyemezo cyo kutazahagararirwa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wateguwe ku itariki ya 24 Gicurasi, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yasobanuye ko iki cyemezo cy’umujyi ntaho gihuriye na guverinoma nkuru. Mu itangazo ryawo, Umujyi wavuze ko ibi bikurikira “icyemezo [cya minisitiri] cyo guhagarika umubano w’ububanyi […]

Impanuka ikomeye yabereye mu birori byo kwishimira igikombe cya Liverpool

Mu mujyi wa Liverpool mu Bwongereza, ibyishimo byahindutse intimba ubwo imodoka yagonze abantu benshi bari bitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi ya Liverpool FC muri Premier League. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (18:00 BST), mu gace ka Water Street hafi y’aho ibirori […]

Perezida Kagame ategerejwe muri Kazakhstan 

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Astana muri Kazakhstan, aho agomba kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri. Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu agomba gutangira ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, mbere yo kurusoza bucyeye bwaho. Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri kiriya gihugu giherereye rwagati ku mugabane wa Aziya, rwabanjirijwe n’urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb […]

Perezida Kabila i Goma: Arambara iyihe Kositimu ya politike?

Mu guceceka kwe hafi imyaka 6 yose uwahoze ari perezida wa Kongo Joseph Kabila Kabange yongeye gufungura urupapuro guverinoma ya Kinshasa yari yarizeye ko yamaze kurufunga. Ku mugoroba wo ku wa gatanu, ubwo Sena yari yamukuyeho  ubudahangarwa, nibwo Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DRC akaba n’umusenateri ubuzima bwe bwose, yafashe icyemezo noneho cyo kuvuga […]

Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ingendo zo mu kirere n’ibihugu 12

Inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yemeje amasezerano y’ingendo z’indege hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na guverinoma z’ibihugu 12. Ibihugu ni Eswatini, Guinea, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, Georgia, u Bufaransa, Pologne, ​​Oman, Suriname, na Canada. Amasezerano y’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu bibiri yemerera serivisi mpuzamahanga zo gutwara abantu […]