Hita ureka ibi bintu igitaraganya cyangwa urugo rwawe rusenyuke

Nubwo abagabo benshi bashaka kunezeza abagore babo, hari ibintu bakora batekereza ko ari urukundo ariko abagore bakabifata nabi. Inkuru yacu y’uyu munsi iragaragaza ibikorwa 8 bikunze gukorwa n’abagabo, nyamara bigatera agatotsi mu mibanire y’abashakanye. 1. Gukunda mama we bikabije: Umugore ntiyishimira ko umugabo ahora aha umwanya wihariye nyirabukwe, biganatuma yumva ko atitaweho uko bikwiye. 2. […]

Inteko ishinga amategeko ya OIF yateye utwatsi ikifuzo cya leta ya Kinshasa ku Rwanda

Umuyobozi mukuru mu nteko ishinga amategeko y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF, Hilarion Etong, yavuze ko icyifuzo cya Congo cyo gusabira u Rwanda ibihano aho barushinja kugira uruhare mu bibazo by’u mutekano muke mu Burasizuba bwa Congo no gufasha umutwe wa M23, gitandukanye n’uruhare bifuza kugira mu kugera ku gisibizo kirambye. Uru rwego rwa OIF rwatanze […]

DRC: Ingabo za leta zagabye ibitero bya Drones mu baturage ba Mikenke

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye kugaba  Ibitero mu gace ka Mikenke ko muri Minembwe zikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko igitero cy’izi drones cyatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gicurasi, aho zabyutse zisuka ibisasu mu baturage […]

Karasira Aimble yongeye kwitaba urukiko aburana ahakana ibyaha byose aregwa

Karasira Aimable Uzaramba uzwi nka Professor Nigga yongeye kwitaba urukiko Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, kugira ngo yiregure ku byaha aregwa byo guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa gatatu  tariki 28 Gicurasi 2025 mu rubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu […]

Ba ‘Commanders’ ba RDF n’Igisirikare cya Tanzania mu nama i Nyagatare

Abayobozi b’ingabo z’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, bari mu nama y’umutekano y’iminsi itatu iri kubera mu karere ka Nyagatare. Ni inama impande zombi ziri guhuriramo ku nshuro ya 12. Yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, ikaba izasoswa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi. Ba ‘Commanders’ bayitabiriye ni abayobora ingabo zikorera ku […]

Myugariro w’Amavubi yasinyiye ikipe yo mu Bufaransa

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Bryan Clovis Ngwabije yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya FC Dieppe, iherutse kuzamuka mu cyiciro cya kane mu mupira w’amaguru mu Bufaransa. Ngwabije w’imyaka 26 yakiniraga Blois Foot 41, aho yagaragaye mu mikino 25 y’amarushanwa ya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino. Iyo kipe ye yarangije ku mwanya wa 6 n’amanota 40. […]

RDC: ONG iratabariza abajenerali 29 ba FARDC bafunzwe biganjemo abavuga Igiswahili

Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ONG-DRC), harimo Human Rescue n’Itsinda ry’Impuguke z’Imiryango itegamiye kuri Leta, ryagaragaje ko rihangayikishijwe cyane n’inkubi nshya y’ifatwa ry’abayobozi bakuru mu gisirikare kuva ku wa Kane, itariki ya 22 Gicurasi 2025. Uheruka gutabwa muri yombi ni General de Brigade Pierre Banywesize, […]

Iburasirazuba: Abamotari bahawe umukoro kugira ngo ikiguzi cy’ubwishingizi kigabanuke

Kuwa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, kuri Sitade ya Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba hakomereje ubukangurambaga bwateguwe muri gahunda ya” Gerayo Amahoro” mu butumwa bwahatangiwe, abamotari basabwe kubahiriza amabwiriza no gukoresha kasite zijuje ubuziranenge. Umwe mu bamotari witwa Gad Niyomukunzi ukorera akazi ko gutwara moto mu mujyi wa Nyagatare, yasabye Inzego za Leta zateguye ubwo […]

Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yishe umugabo wamufashe ku ngufu

Umukinnyi wa filime z’urukozasoni witwa Chelsea Perkins wamenyekanye nka Sabrina Savage wahoze ari umusirikare mu ngabo zirinda inkombe (Coast Guard) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye icyaha cyo kwica Matthew Dunmire, umugabo w’imyaka 31  amurashe mu mutwe. Icyaha cyabaye ku wa 6 Werurwe 2021, ubwo Perkins yamujyanaga ahantu hitaruye mu ishyamba ryo muri Leta […]

U Rwanda rwamaganye ubutegetsi bwa M23 muri Kivu zombi

U Rwanda ruri mu bihugu 12 byamaganye “ubutegetsi bubangikanye” n’ubwa leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutwe wa M23 umaze igihe warashyizeho mu bice byo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu ugenzura. Umwanzuro wamagana buriya butegetsi wafatiwe mu nama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri RDC […]