Bwa mbere Joseph Kabila yagaragaye mu ruhame kuva yagera i Goma (Amafoto)

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye ku nshuro ya mbere ari mu ruhame nyuma yo kugera mu mujyi wa Goma amazemo iminsi. Ku Cyumweru gishize ni bwo Joseph Kabila yageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, nyuma y’igihe kirekire aba muri Afurika y’Epfo, […]

Nairobi: Gen. Muganga mu bayobozi b’ingabo bitabiriye inama ya ACHOD 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ingabo z’Afurika (African Chiefs of Defense Conference) ya 2025, yatangiye ku wa Kabiri, itariki ya 27 Gicurasi 2025 i Nairobi muri Kenya, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira umutekano nyafurika, gukomeza ubumwe bw’ingufu”. Iyi nama yahuje abayobozi bakuru b’ingabo baturutse ku mugabane wa Afurika kugira […]

Kigali: Inkumi yanze miliyoni 5 ngo iryamane n’umugabo

Umukinnyikazi wa filimi w’umunyarwanda, Emelyne yatangaje ko yigeze gukatira umugabo wari witeguye kumuha miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ngo baryamane. Mu kiganiro yahaye shene ya YouTube ikorera mu Rwanda, Emelyne yavuze ko uwo mugabo yamwiyongoreje amwizeza ko amuha miliyoni eshatu mbere, hanyuma akamuha izindi ebyiri nyuma y’icyo gikorwa. Ariko ngo nubwo amafaranga yari menshi, yafashe […]

Jenerali ukuriye abajepe ba Tshisekedi yandagaje Kabila, ashimangira ko akwiye urupfu

Umuyobozi w’umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu, agaragaza ko akwiye urupfu. Général-Major Ephraïm Kabi Kiriza yibasiye Kabila ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, ubwo we n’abasirikare ayoboye bari bahuriye mu kigo cya gisirikare cya Camp Colonel […]

U Rwanda na RDC bikomeje ibiganiro i Washington nubwo imirwano ikomeje mu burasirazuba

Nubwo ibintu bimeze nabi mu burasirazuba bw’igihugu, Kigali na Kinshasa bakomeje ibiganiro byabo ku masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amasosiyete y’Abanyamerika, babifashijwemo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Ku ruhande rw’u Rwanda, byibuze amasezerano amwe yamaze gusinywa, mu gihe i Kinshasa, imishyikirano irakomeje. Usibye ibiganiro biyobowe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Kinshasa yishingikirije ku bashabitsi […]

Zimbabwe: Umunyarwanda ukekwaho icyaha cya jenoside amaze imyaka 30 akoresha ruswa mu kwihisha ubutabera

Ramadhan Muhire, Umunyarwanda wahunze ubutabera ushakishwa kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abayeho yidegembya muri Zimbabwe, aho bivugwa ko akingiwe ikibaba n’ibikomerezwa byo mu butegetsi i Harare. Iperereza riherutse gukorwa n’itangazamakuru rya Zimbabwe ryerekanye ko Muhire, hamwe n’abandi bahunze ubutabera kubera kugira uruhare muri jenoside bagiranye umubano wa hafi n’abantu bakomeye, bivugwa […]

Umwanzi duhanganye na we n’ubu turi mu biganiro i Washington ni u Rwanda – Muyaya

Mu gihe yavuze ko yiteguye kugira uruhare mu gushakira igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano, ukuza kwa Joseph Kabila Kabange wahoze ari umukuru w’igihugu, i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru uyobowe n’inyeshyamba za M23 / AFC , bifatwa n’ubuyobozi bwa Tshisekedi nk’uburyo bwo gushaka “kugira ikibazo cy’Abanyekongo” ikibazo gifite inkomoko hanze y’igihugu. Aha baba bashaka kuvuga […]

Mukwege yashimangiye ko Kabila akoreshwa n’u Rwanda 

Umuganga akanaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Denis Mukwege, yashimangiye ibyo leta y’i Kinshasa ivuga by’uko Joseph Kabila Kabange yaba akoreshwa n’u Rwanda. Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, amaze igihe ashinjwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa kuba akorana n’umutwe wa M23 buvuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda. Ni ibirego […]

Alliah Cool yishimanye na Rayvanny bahuriye mu kabari

Umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, Alliah Cool yagaragaye yishimanye n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny, ubwo bari bitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Juma Jux, byabereye mu mujyi wa Dar es Salaam. Amashusho yagiye hanze agaragaza Alliah Cool na Rayvanny baganira, babyinana, ndetse bagaragaza urugwiro rukomeye, mu kabyiniro basohokeyemo nyuma y’ubu bukwe bw’icyamamare mu muziki wa Bongo Flava. Mu […]

Ngũgĩ wa Thiong’o wari intwari y’Ubuvanganzo nyafurika yapfuye

Umwanditsi w’Umukenya Ngũgĩ wa Thiong’o, wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ubuvanganzo bwe bwagaragazaga ubukana bw’ubukoloni n’ingaruka zabwo muri Afurika, yapfuye afite imyaka 87. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umukobwa we, Wanjiku wa Ngũgĩ, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook. Wanjiku yanditse ati: “Yabayeho neza, arwana intambara nziza.” Yakomeje avuga ko yitabye Imana ku wa Gatatu […]