Joseph Kabila yahuye n’abayobozi ba M23

Joseph Kabila Kabange umaze hafi icyumweru mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi yahuye n’abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Mu bahuye na Kabila barimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ndetse na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’umutwe wa M23. Nangaa abinyujije ku […]
Rwamagana: Abayoboke ba ADEPR basabwe gushyira ku mutima kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuwa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025, ku Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rwikubo mu karere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31, ku rwego rwa Paruwasi. Mbere y’icyo gikorwa, Mukagihana Alphonsine warokotse Jenoside yashyikirijwe inzu yubakiwe n’iryo torero ku bufatanye n’inzego z’ibanze. Igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe […]
Rutahizamu wa APR FC agiye gutangwaho miliyoni 150 Frw

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania iri mu biganiro byo gusinyisha rutahizamu Mamadou Sy ukinira APR FC yo mu Rwanda. Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Mauritania amaze gukina imikino 6 muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka, akaba amaze gutsinda ibitego 4. Amakuru dukesha Africa Transfer Market aravuga ko Azam FC yamaze kugaragaza […]
Ibyihebe birigamba kwica abasirikare ba FADM na RDF

Umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah wo muri Mozambique, urigamba kwicira abasirikare ba Mozambique n’ab’u Rwanda mu bitero uvuga ko uheruka kugaba. Uyu mutwe ubicishije ku miyoboro unyuzaho icengezamatwara, muri iki cyumweru wigambye igitero uvuga ko wagabye ku kigo cya gisirikare cy’ingabo za Mozambique kiri mu karere ka Macomia ho ntara ya Cabo Delgado. Ni […]
Kabila yahuye n’abayobozi gakondo bo muri Kivu y’Amajyaruguru

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu yakiriye anagirana ibiganiro n’abayobozi gakondo bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kabila ari i Goma kuva ku Cyumweru gishize. Yahatahukiye nyuma y’igihe kinini aba mu buhungiro yari yaragiyemo muri 2023. Yahuye na bariya bayobozi gakondo, mu gihe ejo ku […]
UN yahaye Sergeant Major Fiston Murwanashyaka na Cpl Eliakim Niyitegeka imidari ya Dag Hammarskjöld

Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Gicurasi 2025, u Rwanda rwifatanije n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingabo za Loni zishinzwe Kubungabunga Amahoro. Kuva u Rwanda rwinjira mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro mu 2004, rwagize uruhare runini mu mahoro n’umutekano ku Isi, kuri ubu akaba ari igihugu cya 2 gitanga Ingabo […]
M23 yatangaje umubare w’abantu baguye mu rugamba rwo gufata Goma

Umutwe wa M23 watangaje ko abantu 874 ari bo bamenyekanye ko baguye mu mirwano yasize muri Mutarama uyu mwaka wigaruriye Umujyi wa Goma. Uyu mutwe wabitangaje kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro wahaye itangazamakuru. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo M23 yigaruriye Goma nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
Kazakhstan yasinye amasezerano yo kugura Beryllium mu Rwanda

Ku wa 29 Gicurasi 2025, ikigo cya leta cya Kazakhstan cyitwa Samruk-Kazyna National Welfare Fund cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amabuye y’Agaciro, Peteroli n’Ibikomoka kuri Gaze mu Rwanda (RMB), agamije ko Kazakhstan izajya igura Beryllium ituruka mu Rwanda. Aya masezerano yamenyeshejwe n’ikigo cya Samruk-Kazyna binyuze mu itangazo ryabo, akaba ari intambwe ikomeye mu kongera […]
Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) yatoye Umuyobozi mushya)

Kuri uyu wa Kane, uwahoze ari Minisitiri w’Imari muri Mauritania, Sidi Ould Tah, yatorewe kuba Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), nyuma y’amatora yakozwe mu nama ngarukamwaka ya banki yabereye muri Cote d’Ivoire. Azasimbura Akinwumi Adesina, umuhanga mu bukungu wo muri Nigeria uzava ku murimo ye ku mugaragaro muri Nzeri nyuma yo kurangiza manda […]
Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya shampiyona irangiye

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko Afhamia Lotfi, wahoze atoza Mukura Victory Sports, ari we mutoza mushya w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru. Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezida wa Rayon Sports, Thaddée Twagirayezu tariki ya 30 Gicurasi 2025, yavuze ko uyu mutoza aje kuyobora ikipe mu rugamba rushya rwo guhatanira ibikombe, birimo icya shampiyona […]