RDC: Tshisekedi yohereje muramu we kuba Ambasaderi muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Kane, uwahoze ari Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Kenya akaba na muramu wa Perezida Tshisekedi, Nyakeru Kalunga John, yagizwe Ambasaderi wa DRC muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo. Igenwa rya John Nyakeru rije nyuma yo kuvanwa muri Kenya mu Kuboza 2023 nyuma y’umwuka mubi wavutse hagati […]
Musanze: Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yasohokanye rutahizamu Pépé mu birunga

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Villarreal yo muri Espagne, Nicolas Pépé, ari kumwe n’umukunzi we Teanna Trump, basuye u Rwanda mu ruzinduko rwihariye rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu rutahizamu. Pépé w’imyaka 30 yizihirije isabukuru ye tariki ya 29 Gicurasi 2025, aho yahisemo kuza kuyizihiriza mu gihugu cy’u Rwanda, kimwe mu bihugu bimaze kumenyekana ku […]
Yagurishije umwana we ku mupfumu none bimukozeho

Urukiko rukuru rwa Afurika y’Epfo rwakatiye Kelly Smith igihano cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza umukobwa we w’imyaka itandatu, Joshlin Smith, mu rubanza rwakoze ku mitima y’Abanyafurika y’Epfo kuva ubwo uwo mwana yaburaga mu mwaka ushize. Kelly Smith, n’umukunzi we Jacquen Appollis ndetse na mugenzi wabo Steveno Van Rhyn, bose bahamwe n’ibyaha byo […]
Drones za Ukraine zangije ibitaro n’inyubako mu Burusiya

Indege zitagira abadereva za Ukraine zagabye igitero nijoro mu karere ka Kursk gaherereye mu Burusiya, zangiza ibitaro n’inzu zo guturamo z’amagorofa ndetse bikomeretsa byibuze umuntu umwe, nk’uko guverineri w’akarere yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Hakurya y’umupaka mu Karere ka Sumy muri Ukraine, Guverineri w’akarere yatangaje ko imirwano mishya yubuye mu midugudu yegereye […]
Museveni yagaragaje uko Habyarimana na Mobutu babaye imvo y’amakimbirane yo muri RDC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yagaragaje ko intandaro y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye Politiki z’amoko zatijwe umurindi n’abanyamahanga, kuva mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda na Mobutu Sese Seko wari uwa Zaïre. Museveni yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe, ubwo yagezaga ijambo […]
Kigali: Abagurisha ubutaka bari gutanga 20% by’ayo bishyuwe

Mu gihe hari abaturage bavuga ko batewe impungenge no gusabwa kwishyura 19% ku gaciro cy’ubutaka bagurishije, Umujyi wa Kigali urasobanura ko ari ibisanzwe biteganywa mu nyigo z’imitunganyirize y’ahagenewe guturwamo. Ubutumwa bwa WhatsApp bwagaragaye ku rubuga rwa X (rwarahoze ari Twitter), bwerekana umuturage uvuga ko yahuye n’akaga ubwo yari agiye kugurisha ikibanza cye kiri i Nduba, […]
Agakiriro ka Gisozi kazindutse gashya

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ahagana saa kumi n’igice z’igitondo, inkongi y’umuriro yafashe agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro watangiye usenya inyubako zicururizwagamo ibitanda n’ibindi bikoresho bikorwa mu mbaho, biherereye hafi y’umuhanda. Nubwo impamvu y’iyi nkongi itaramenyekana, […]
Mexique: Abahanzi 5 bo muri Grupo Fugitivo bishwe n’abacuruza ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bwa Mexique bwatangaje ko abahanzi batanu baburiwe irengero mu Mujyi wa Reynosa, hafi y’umupaka wa Amerika, bishwe n’abakekwaho kuba abacuruza ibiyobyabwenge. Nk’uko byatangajwe na Irving Barrios Mojica, umushinjacyaha mukuru muri Leta ya Tamaulipas yo muri Mexique, ngo abantu icyenda bivugwa ko byagize agatsiko kazwi cyane ka Gulf Cartel batawe muri yombi bakekwaho ubwo bwicanyi […]
RDC: Inteko Ishinga Amategeko yatanze uburenganzira bwo gukurikirana Minisitiri Mutamba

Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, ushinjwa kunyereza miliyoni zisaga 30 z’amadolari y’Abanyamerika yari agenewe kubaka Gereza Nkuru ya Kisangani, ubu ashobora gukurikiranwa n’urukiko rw’iremezo. Inteko ishinga amategeko yatanze uburenganzira kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Gicurasi 2025, mu nama rusange yahariwe gusuzuma ibirego by’umushinjacyaha mukuru. Raporo ya komisiyo idasanzwe […]
Kamonyi: Umusaza w’imyaka 62 yacyuye indaya imupfiraho

Mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rugarika, haravugwa inkuru y’inshamugongo y’umugore wapfiriye mu rugo rw’umugabo bari bahuriye mu kabari nijoro, bikavugwa ko yari indaya. Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ubwo umugabo witwa Semivumbi Abdul wo mu mudugudu wa Bikamba, akagari ka Kigese, yasohokaga akajya kunywera mu kabari gaherereye muri Bishenyi. Aho ni ho […]