APR FC yahuye n’umutoza mushya bapfa amafaranga

Amakuru yizewe agera ku bitangazamakuru bitandukanye yemeza ko Nabil Maâloul, umutoza w’umunya-Tunisia wamamaye mu mupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga, ari mu Rwanda aho yahuye n’abayobozi ba APR FC kuri uyu wa kabiri. Nk’uko byemejwe n’inshuti za hafi z’uyu mutoza ndetse n’uwari mu bayobozi bagiranye ibiganiro na we, Maâloul yahuye n’abayobozi […]
KIPM: Abanya-Rwanda Biteguye kwegukana umudari wa zahabu

Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon), rigiye kuba ku nshuro ya 20 mu buryo budasanzwe. Irushanwa Mpuzamahanga rizwi nka (Kigali International Peace Marathon), risigaje iminsi 4 kugirango ritangire aho riratangira ku wa 8 Kamena 2025, kuri Stade Amahoro ( BK Arena) Ni irushanwa ritegurwa na RAF ku bufatanye na […]
Kiyovu Sports yaba yorohereje Rayon Sports

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Mosengo Tansele Tychick ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wifuzwaga na Rayon Sports yamaze gutandukana ku mugaragaro n’iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yo gusesa amasezerano ku bwumvikane. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasohowe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Association yandikiwe uyu mukinnyi, yamaze gutangira ubwisanzure bwo gushakira […]
Niba usomana hita ubireka kuko akawe kashobotse

Mu gihe gusomana byagiye bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo, ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko hari indwara nyinshi zishobora kwandurira muri iki gikorwa, ndetse zimwe muri zo zishobora gushyira ubuzima mu kaga. Indwara zishobora kwandurira mu gusomana: Kwangirika kw’amenyo: Iyo umubyeyi asomye umwana ku munwa ashobora kumwanduza udukoko two mu kanwa two mu macandwe y’abantu bakuru, tukangiza amenyo y’umwana. […]
Sudani: Igitero ku modoka za PAM cyiciwemo abantu batanu

Igitero cyagabwe ku modoka z’ibiribwa z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani cyahitanye abantu batanu kandi kibuza kugeza ibiryo ku bana n’imiryango bugarijwe n’inzara muri al-Fashir ya Darfur y’Amajyaruguru, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje kuri uyu wa Kabiri. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abana ( UNICEF ) n’Ishami rishinzwe Ibiribwa (PAM) byagize biti: “Abantu batanu bari bari muri izo […]
Samsung 250 yegereje Abanyarwanda ‘Cookers’ zigezweho

Sosiyete ya Samsung 250 icuruza telefoni mu Rwanda n’ibindi bikoresho bigezweho, yamaze gushyira ku isoko ‘Cookers’ zigezweho. Cookers iyi sosiyete yamaze kugeza ku isoko, zifite umwihariko w’uko zifite ‘gaz’ ndetse n’ishyiga ry’amashanyarazi. Ibi bivuze ko mu gihe utetse gaz ikagushirana ushobora guhita wimura inkono ukayicomeka ku ishyiga ry’amashanyarazi. Ni ishyiga ritwara Frw 80 ku isaha […]
RDC: Leta irahakana ibirego byo kwibasira ba ofisiye bavuga Igiswahili muri FARDC

Nta gukurikirana kwihariye kwatangijwe kuri ba ofisiye ba FARDC bakomoka mu gice gikoresha Igiswahiri, bitandukanye n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ku bijyanye n’ibi birego mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere. Patrick Muyaya ahubwo yamaganye icyo yise “gushaka kubiba nkana amacakubiri” mu baturage ba Congo. Icyakora, yashimangiye ko kuba uri ofisiye uvuga […]
Igisirikare cya FARDC kugeza uyu munsi ntikizi neza umubare w’ingabo gifite

Mu ntambwe itarigeze ibaho, Ubugenzuzi Bukuru bw’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (IG FARDC) bwatangije igikorwa gikomeye cy’ubugenzuzi bugamije kumenya abasirikare badakora ndetse n’abagenerwabikorwa babo biyandikishije mu buryo butemewe. Intego y’iki gikorwa, Ubugenzuzi Bukuru busobanura ko ari ugusukura imicungire y’imishahara no kurwanya uburiganya buri mu ngabo z’igihugu. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku itariki […]
Tshisekedi yaba yemereye Fayulu umwanya ukomeye muri Guverinoma

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yaramaze kwemeranya na Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko azamugira Minisitiri w’Intebe. Tshisekedi amaze iminsi yiyegereza abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ngo bakore Guverinoma bahuriyeho bise iy’ubumwe bw’igihugu. Ni icyemezo Tshisekedi yafashe, nyuma yo kubona ko abenshi mu banye-Congo bari batangiye […]
Perezida Kagame kwa Abdelmadjid Tebboune

Perezida Paul Kagame ari i Algiers muri Algérie, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kamena yatangiye uruzinduko rw’akazi. Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Algiers, yemejwe n’abarimo Ambasade ya Algérie i Paris mu Bufaransa. Iyi Ambasade ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Perezida Kagame yagendereye kiriya gihugu cyo mu majyaruguru […]