N’ijwi rimwe nari nihaye ryaribwe: Umurundi wari wiyamamarije kuba umudepite

Niyongabo Jules uri mu bari biyamamarije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yamaganye uko amatora yo muri iki gihugu yabaye muri uku kwezi yagenze, ashimangira ko yabayemo ubujura bw’amajwi. Niyongabo yabitangaje nyuma y’uko ibyavuye muri ariya matora yabaye ku wa 5 Kamena byatangajwe ejo hashize, byerekana ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryatsinze amatora […]
Minisitiri w’imari aramurika uko leta izinjiza n’uko izasohora mu ngengo y’imari y’uyu mwaka

Uyu munsi, ku itariki 12 Kamena, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Yusuf Murangwa, aramurikira inteko ishinga amategeko raporo y’ingengo y’imari, aho guverinoma iteganya gukoresha amafaranga arenga tiliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26. Biteganijwe ko Minisitiri aza kugaragaza uko guverinoma izinjiza n’uko izasohora amafaranga mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, nyuma y’ibyifuzo by’abagize inteko […]
Umunyamakuru Bianca yibwe imodoka izuba riva

Umunyamakuru ndetse n’umushyushyarugamba Bianca ari mu gahinda nyuma y’uko yibwe imodoka ye yo mu bwoko bwa Hyundai, ku manywa y’ihangu. Amakuru avuga ko iyi modoka yibwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, ubwo Bianca yari mu rugo yitegura kujya gukora ikiganiro kuri radiyo SK FM. Nyuma y’ibi, yahise atanga ikirego muri RIB kugira ngo hafatwe […]
She-Amavubi ntizitabira CECAFA 2025

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mupira w’amaguru, izwi nka She-Amavubi, ntizagaragara mu irushanwa rya CECAFA Senior Women’s Championship 2025 rizabera muri Tanzania kuva ku wa 12 kugeza ku wa 21 Kamena 2025. Ibihugu bizitabira iri rushanwa ni Tanzania yakiriye, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudan y’Epfo. U Rwanda ntiruragaragara ku rutonde rw’amakipe azakina, ndetse […]
Amerika yatangiye gucyura Abakozi bamwe muri za Ambasade mu Burasirazuba bwo Hagati

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko abakozi ba Amerika bakuwe mu Burasirazuba bwo Hagati kubera ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi na Iran bishobora kutazagenda neza bakisanga mu kaga. Abajijwe ku makuru avuga ko abakozi bimuwe, Trump yabwiye abanyamakuru i Washington ati: “Nibyo barimurwa kuko hashobora kuba ahantu hateye akaga.” […]
Bugesera: Inzego z’ibanze zasabwe kugira uruhare mu kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage

Abayobozi barenga 800 bahagarariye inzego z’ibanze, kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, kuwa Gatatu, itariki 11 Kamena bitabiriye inama ngarukamwaka ya Komite Mpuzabikorwa mu Karere ka Bugesera. Inama yari igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’abaturage n’iry’Akarere. Yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasizuba, Pudence Rubingisa. Hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Nyirahabimana Jeanne, n’Umuyobozi wa RIB mu Ntara, […]
Kigali: Umushinjacyaha yasambanyije umukobwa wafunzwe na RIB

Urukiko rwategetse ko Mbonyinshuti Camarade Gilbert, umushinjacyaha mu Rwanda, afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akekwaho byo gusambanya umukobwa. Ib byatangiye ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwakiraga ikirego cy’umudiaspora wavugaga ko umukobwa (utatangajwe amazina) yamuriganyije amafaranga. RIB yahise ifata uwo mukobwa, imushyikiriza ubushinjacyaha. Icyakora, nyuma yo gushyikirizwa dosiye, Umushinjacyaha Mbonyinshuti […]
SANDF igiye kwakira abasirikare ba mbere M23 yakubitiye i Goma

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), cyatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena kizakira icyiciro cya mbere cy’abasirikare bari baroherejwe kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. SANDF yemeje ayo makuru biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena. Muri iri tangazo, Igisirikare cya Afurika […]
Rayon Sports na APR FC ziri kurambagiza umuhisi n’umugenzi

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutanga icyifuzo cyo gusinyisha Samuel Pimpong, umukinnyi ukomoka muri Ghana ukina ku ruhande rw’iburyo, nyuma yo gutandukana na FC Shiroka yo muri Albania ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2024/25. Pimpong w’imyaka 25 y’amavuko yigeze gukinira Mukura Victory Sports ubwo yatozwaga na Afhamia Lotfi, aho yigaragaje nk’umukinnyi wihuta kandi ufite ubuhanga […]
Umugore muremure ku isi yishyura imyanya 6 mu ndege kugira ngo akwirwemo

Rumeysa Gelgi, umugore muremure kurusha abandi ku isi, yagaragaje ko agomba kwishyura imyanya itandatu mu ndege buri gihe agiye gukora urugendo. Ubusanzwe, Rumeysa w’imyaka 28, afite uburebure bwa metero 2.15, kandi agomba kugenda aryamye mu gihe cyose cy’urugendo kubera ubuzima bwe budasanzwe. Rumeysa, ukomoka mu Karere ka Karabük muri Turikiya, yifashisha intebe y’abamugaye cyangwa agakenera […]