Dusobanukirwe umuzi w’intambara ya Ukraine n’u Burusiya – Igice cya Kabiri

Mu gice cya mbere twabagejejeho imvano y’intambara ya Ukraine n’Uburusiya, ibihugu by’abavandimwe bihuje ibintu byinshi.Mu gice cya nyuma turagaruka uburyo perezida Poutine yabanje kwitegura iyi ntambara igihe kirekire ndetse naho yerekeza. Mu 2015, ubwo intambara yarikomeje mu ntara za Donetsk na Luhansk, OTAN n’Uburayi byarimo gukurura Kiev. Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine, mu 2017 yahise yubaka […]

Kajugujugu yari itwaye abagiye mu rugendo rutagatifu yahitanye 7

Impanuka ya kajugujugu yabereye muri leta y’imisozi ya Uttarakhand mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu barindwi bose bari bayirimo. Abayobozi barimo kureba impamvu yateye iyi mpanuka. Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Abahindu bavuye mu rugendo shuri yakoze impanuka kuri iki Cyumweru muri Leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y’u Buhinde, ihitana abantu barindwi bose […]

Abantu barenga 1500 nibo bishwe na ADF muri Lubero mu gihe cy’umwaka umwe

Umwaka urihiritse inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zigabye igitero simusiga i Maykengu, muri Gurupema ya Bapere mu majyaruguru ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Sosiyete sivile yo muri ako gace itangaza ko nyuma y’ icyo gitero, imibare y’ubwicanyi yakomeje kuzamuka ndetse no gukwirakwira […]

Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yambuwe umudari yari yarahawe

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, wayoboye iki gihugu kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yambuwe igihembo cye “Legion d’honneur” nyuma yo guhamwa n’ibyaha ashinjwa, nk’uko iteka ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru rivuga.   Yabaye rero umukuru w’igihugu wa kabiri w’u Bufaransa wambuwe uyu mudari nyuma ya Philippe Petain wayoboraga ubutegetsi buhuriweho bwa Vichy […]

Sud-Kivu: Ihuriro ry’ Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ryasatirije ibitero Bukavu

Ihuririro ry’ ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ryongeye kugaba ibitero bikomeye mu duce tugenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 muri Teritware ya Kabare ari na yo iherereyemo ikibuga cy’indege cya Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni bibitero byagabwe mu duce tubiri dutandukanye ku gicamunsi cy’ejo kuwa gatandatu Tariki 14 Kamena 2025, aho ibitero […]

Washington: Intumwa z’u Rwanda na RDC mu biganiro bya mbere imbonankubone hagati ya zo

Intumwa za RD Congo n’u Rwanda zari zitegerejwe i Washington muri iki cyumweru mu biganiro ku kibazo cy’uburasirazuba bwa Congo, biravugwa ko zamaze kuhagera kandi zatangiye akazi. Batangiye ibiganiro byabo imbonankubone, bwa mbere kuva Abanyamerika binjira muri iki kibazo. Intego yabo? Kugera ku masezerano agomba gushyikirizwa abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.   Nta tariki yashyizweho […]

Ibiganiro hagati ya Iran na USA byari biteganyijwe muri Oman byasubitswe

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr Albusaidi, yatangaje ko icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi Hagati ya Amerika na Iran byari biteganijwe kuri iki Cyumweru i Muscat bitakibaye. Oman yagiye iba umuhuza muri ibi biganiro. Ibi Albusaidi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Israel igabye igitero simusiga kuri Iran, ikica […]

Diamond Platnumz yongeye kwigaragaza i Manchester nyuma yo kuzuza Royal Albert Hall i London

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye kwerekana ubuhanga n’imbaraga mu muziki, ataramira abafana be mu gitaramo cyabereye kuri Manchester Academy kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 14 Kamena 2025, gikurikiranye n’ikindi gikomeye yari amaze gukorera kuri Royal Albert Hall i London. Nk’uko byemejwe n’urubuga rwizewe rwa Bandsintown, iki gitaramo cyari igice cya gatatu […]