Iran yashinjwe kurasa Israel nyuma y’amasezerano y’agahenge

Minisiteri y’ingabo ya Israel yatangaje ko Iran yishe amasezerano y’agahenge nyuma y’amasaha abiri gusa bemeranyije kuyubahiriza, amasezerano yari yabayeho ku bufatanye bwa Donald Trump na Qatar. Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz yavuze ko bagiye gusubizanya “imbaraga” bagakora ibitero bikomeye kuri Iran mu mujyi wa Tehran. Ni nyuma y’uko Israel ivuze ko yamenye ko Iran […]
Umuhanzi Jessie J yabazwe ibere

Umuhanzikazi w’Umwongerezakazi Jessie J yatangaje ko yabazwe ibere nyuma yo gusanganwa kanseri. Uyu muhanzi w’imyaka 37 yavuze ko ubu ari kuryama mu rugo, arimo gutegereza ibisubizo by’iyo opérasiyo. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jessie J yashimiye abaganga n’abaforomo bamwitayeho, ndetse asangiza abamukurikira amafoto n’amashusho yerekana uko iminsi ibiri ishize yagenze, harimo n’amashusho aririmba ari mu bitaro […]
Ese kurya pomme buri munsi bifite akamaro?

Hari umugani uzwi cyane uvuga ngo “Kurya pomme buri munsi bigufasha kutajya kwa muganga.” Ariko se, koko ni ukuri? Ese pomme iruta izindi mbuto mu gukomeza ubuzima bwiza? Pomme ni urubuto rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye. Irimo ibyitwa polyphenols na flavanols bifasha umutima gukorana neza, bikagabanya cholesterol mbi, ndetse bigafasha no kugenzura isukari yo mu maraso. […]
RDF yitandukanyije n’iby’uko Perezida Kagame arembye

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyitandukanyije n’itangazo ryacyitiriwe rivuga ko Perezida Paul Kagame arembye. Kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena ni bwo iri tangazo ryatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Iri tangazo rihimbano rivuga ko Perezida Paul Kagame afite uburwayi bukomeye, akaba atameze neza ndetse akaba ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere. Risaba kandi […]
FARDC irashinja M23 kwica abasivili muri Walungu

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje ihuriro rya AFC / M23 kuba ngo ku Cyumweru, itariki ya 22 Kamena 2025, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ryarishe abasivili 17 mu Mudugudu wa Munzinzi, muri Sheferi ya Ngweshe, Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo. FARDC mu itangazo rya yo ryashyizwe […]
Ntagikozwe u Burundi butembagajwe n’ ubukene “Andre Nikwigize”

Umuhanga mu by’ ubukungu ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi André Nikwigize aratangaza ko mu gihe ntagikozwe kandi cyihuta igihugu cy’ u Burundi kigiye gutembagara burundu bitewe n’ uko ubukungu bw’ iki guhugu bwifashe nabi. André Nikwigize kubwe avuga ko igihugu kigiye gutembagazwa nuko leta itigeze yumva impanuro yagiye ihabwa n’abahanga mu by’ ubukungu […]
Trump aratangaza ko Iran na Israel byemeye guhagarika imirwano

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko ihagarikwa ry’imirwano “ryuzuye” hagati ya Israel na Iran “ ryemeranyijwe rwose”. Trump avuga ko biteganijwe ko imirwano itangira guhagarara mu masaha ari imbere ibihugu byombi “bimaze gucururuka no kurangiza iterambere ryabyo n’ubutumwa bugikomeje bwa nyuma!” Trump yatangaje mu butumwa yanditse ku rubuga […]
RDC: Minisitiri w’ingabo yibukije abasirikare ihame shingiro ry’igisirikare

Mu rugendo amazemo iminsi azenguruka igihugu, Minisitiri w’intebe wungirije wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Ingabo, yasuye Kota-Koli, ikigo cy’imyitozo y’abakomando ba FARDC, giherereye mu birometero 90 uvuye i Gbadolite, umurwa mukuru w’Intara ya Nord-Ubangi. Aho, Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita yagiranye ikiganiro hamwe n’abasirikare bari mu myitozo, aho yabibukije ihame shingiro […]