APR FC na Rayon Sports zatewe ishoti

Amakipe abiri akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, yatewe ishoti na Berekum Chelsea yo muri Ghana mu rugamba rwo gushaka rutahizamu Stephen Amankona, umaze imyaka ibiri yikurikiranya atsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Ghana. Rayon Sports yari yatanze $70,000 naho Ismaily yo mu Misiri itanga $65,000, ariko aya mafaranga yose yaranzwe. Berekum Chelsea […]

Col Kaina yaba afungiwe muri Uganda

Amakuru akomeje gucicikana muri mu ntara ya Ituri muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)  , aravuga ko Col Kaina Innocent wari umaze igihe ashinze umutwe witwa Forces Nationale pour la Libération du Congo (FNLC), yaba afungiwe muri Uganda. Amakuru agera kuri bwiza avuga ko hashize iminsi Col Kaina aburiwe irengero,nyuma y’uko byavuzwe ko yahamajwe […]

Indwara yo kuzinukwa gutera akabariro yakanze benshi

Abashakashatsi bo mu Bwongereza baravuga ko hari bamwe bashobora kuzinukwa gusambana, aho bibaho bitewe n’udukoko cyangwa poroteyine tuboneka mu rugimbu rw’umugabo, ibi bikaba bishobora gutera ibimenyetso bikomeye birimo kuribwa, kubyimba imyanya ndangagitsina, cyangwa no guhagarara ku mwuka. Iyi ndwara yitwa “Seminal Plasma Hypersensitivity”, yemejwe bwa mbere mu 1967, ariko kuri ubu abahanga nka Dr Michael […]

Uganda: Umunyarwanda afunzwe akekwaho kwiba imbunda

Umunyarwanda witwa Manizabayo Dieudonné, afungiye i Kabale muri Uganda akekwaho kwiba imbunda umurinzi wa kimwe mu bigo bicunga umutekano byigenga. Manizabayo wari usanzwe akorera ubucuruzi mu mujyi wa Kabale, ubutabera bwa Uganda bumukurikiranyeho icyaha cy’ubujura gihanwa n’ingingo za 237 (1) n’iya 244 z’amategeko ahana ibyaha muri Uganda. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena yari […]

Urubanza rwa P Diddy rwasojwe

Urubanza rwa Sean “Diddy” Combs, icyamamare mu njyana ya hip-hop, ruri kugera ku musozo nyuma y’ibyumweru birindwi rutangiye, aho ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu no kuyobora ihuriro ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Mu gusoza iburanisha, umwunganizi we mu mategeko, Marc Agnifilo yavuze ko leta ya Amerika yananiwe kugaragaza ibimenyetso bifatika, ashimangira ko Diddy yagabweho ibitero […]

Utubari n’utubyiniro byongeye gushyirirwaho amasaha ntarengwa yo gukora

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali, bashyizeho amabwiriza mashya areba abantu n’ibigo bitanga serivisi zigendanye no kwakira abantu. Aya mabwiriza mashya yashyizweho nyuma y’inama yahuje ziriya nzego, mu rwego rwo gukemura imbogamizi zituruka ku mikorere igira ingaruka ku ituze rya rubanda no ku mibereho myiza y’abaturage. RDB […]

Abasirikare ba nyuma ba SADC babaga muri RDC batashye baciye mu Rwanda

Icyiciro cya nyuma cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje kurwanya umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu cyatashye giciye mu Rwanda. Abasirikare 576 ni bo batashye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. SADC yasoje gucyura Ingabo zayo, nyuma y’uko yari yatangiye iki gikorwa ku wa 29 […]

U Bubiligi na Zelensky mu bacyeje u Rwanda na RDC

Ibihugu bitandukanye byashimye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasezerano y’amahoro impande zombi zasinyanye ku wa Gatanu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, basinyiye aya masezerano i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. U Bubiligi biciye muri Minisitiri w’Intebe wabwo wungirije akanaba […]

Trump yaburiye u Rwanda na RDC

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburiye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abiteguza ko uruhande ruzica amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye bitazarugwa amahoro. Trump yabigarutseho ubwo yakiraga mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Wagner Kayikwamba, ubwo bari bamaze gusinya ariya masezerano. Yavuze […]

U Rwanda rwikomye MONUSCO muri UN

Mu nama yihariye y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi (UN Security Council), Ambasaderi w’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamaze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, babifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ambasaderi Ngoga yashimiye Amerika na Qatar ku ruhare rwabo rukomeye mu gutuma impande […]