Lisansi na mazutu byazamuwe

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli bizamuwe. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Bwana RUGIGANA Evariste, igiciro cya lisansi ntikigomba kurenza Amafaranga […]
Ukraine yagabye igitero na drone ku ruganda rw’igisirikare cy’Uburusiya

Ukraine yagabye igitero gikomeye cya drone ku ruganda rw’igisirikare mu mujyi wa Izhevsk, mu Burusiya hagati ahari intera irenga 1,000 km uvuye ku mupaka wa Ukraine. Uru ruganda ruzwi nka Kupol Electromechanical Plant rukora ibikoresho birimo Tor missiles, radars, n’imbunda zirinda indege. Igitero cyahitanye abantu batatu, abandi 45 barakomereka, harimo batandatu barembye, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi […]
Trump yateguje gusubiza Elon Musk iwabo muri Afurika y’Epfo

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateguje ko ashobora kwirukana umuherwe Elon Musk muri Amerika, agasubira iwabo muri Afurika y’Epfo. Trump yatangaje ko ashobora kwirukana uriya muherwe wa mbere ku Isi muri Amerika, ubwo kuri uyu wa Kabiri yaganiraga n’abanyamakuru. Uyu mugabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze na bwo yari yatangaje amagambo […]
RAYON SPORTS yatangiye imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports, yatangiye imyitozo ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri mu kibuga cyayo giherereye mu Nzove, iyobowe n’umutoza mushya Afhamia Lotfi. Batangiye iyi myitozo mu gihe barimo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup, ndetse n’umwaka mushya w’imikino wa 2025/2026 uzatangira mu minsi iri imbere. Umukinnyi Prince Musoni uherutse gukina mu Burundi, ari mu […]
Ndayishimiye yahembye abasirikare bari mu bacitse ku icumu rya M23

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Kabiri yahembye abasirikare batatu bari mu bo u Burundi bwari bwarohereje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba basirikare bari mu babarirwa mu bihumbi u Burundi bwari bwarohereje kurwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, mu ntambara irwanamo n’umutwe wa M23. Amakuru avuga ko u Burundi […]
RAB igiye kugura moteri za Frw miliyari 2.5 izakoresha ukwezi kumwe

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ntibavuga rumwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kuri moteri zifite agaciro ka Frw miliyari 2.5 giteganya gutumiza kugira ngo kizikoreshe mu kwezi kumwe. Iby’izo moteri byagarutsweho ubwo abayobozi ba RAB bitabaga PAC ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena. Ubwo aba bayobozi bari imbere […]
Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yabazwe amaso nyuma yo kugenda ahuma gake gake

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Angeli Mutabaruka, yongeye kugaruka mu kazi nyuma y’igihe yari amaze atumvikana kuri radiyo bitewe n’indwara y’amaso yamuzahaje yaje kumenyekana ko ari Cataracte. Mu kiganiro cye cya mbere atanze nyuma yo kuva mu rugendo rukomeye rwo kuvurwa, Mutabaruka yasangije abamukurikira inkuru itoroshye y’uko indwara yatangiye gahoro gahoro, ariko […]
Walikale: Ba ‘Commanders’ ba M23 baba bashimuswe na Wazalendo

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise Wazalendo, baravugwaho gushimuta abasirikare bakuru babiri b’umutwe wa M23. Bariya ba ‘Commanders’ ngo bayoboraga ingabo za M23 ziri ahitwa Misinga, muri Groupement ya Ikobo ho muri Teritwari ya Walikale. Ikinyamakuru ACTUALITÉ kivuga ko bashimuswe na Wazalendo mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku […]
Guhagarika inkunga kwa Trump kuzateza impfu zisaga miliyoni 14 mu myaka 5 – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya Lancet, bwerekana ko icyemezo cya Donald Trump cyo kugabanya inkunga nyinshi za Amerika mu nkunga z’ubutabazi zigenewe amahanga zishobora kuzateza impfu zirenga miliyoni 14 mu 2030. Ubushakashatsi bwerekanye ko kimwe cya gatatu cy’abafite ibyago byo gupfa imburagihe ari abana. Muri Werurwe, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco […]
Minisitiri w’Intebe ukiri muto yahagaritswe azira telefone

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Paetongtarn Shinawatra w’imyaka 38 yahagaritswe by’agateganyo n’Urukiko Rushinzwe Itegeko Nshinga nyuma yo kumvikana mu kiganiro cya telefone cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuganaga n’uwahoze ayobora Cambodia, Hun Sen, akamwita “sekuru” akanenga umusirikare mukuru w’igihugu cye. Icyo kiganiro cyateje impaka ndende mu gihugu, bituma abadepite n’abaturage bamwe batangira ubusabe bwo kumukuraho, bavuga […]