Museveni yabitse umukuru wa ADF kandi ari muzima

Nyuma y’imyaka ibiri Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda atangaje ko ingabo z’iki gihugu ziciye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa ADF, byamenyekanye ko akiri muzima. Muri Nzeri 2023 ni bwo Museveni yatangaje ko ingabo za Uganda ziciye Meddie Nkalubo mu gitero cy’indege cyagabwe ku birindiro by’uyu mutwe muri RDC. Ni […]
Rutshuru: Imirwano ikaze hagati ya M23 na CMC muri Bwito

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 30 Kamena, abaturage bo muri Sheferi ya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bahuye n’umunsi utoroshye, ubwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yizihizaga isabukuru y’imyaka 65 imaze ibonye ubwigenge. Imirwano ikaze yadutse kuva mu museke hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bo […]
Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo gutunga imbunda

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa, itumizwa, icuruzwa n’ububiko bw’imbunda zidahitana abantu hamwe n’ibyazo bikenerwa, ishyiraho uburyo bukakaye bwo kuzigenzura. Aya mabwiriza yashyizweho hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo mu 2022, akaba ateganya ko umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cy’ubucuruzi bifuza kugira aho bihurira n’izi mbunda, […]
FARDC yemeye ko yahanuye indege ya gisivili ivuga ko yari yavogereye ikirere cya RDC

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasubije ibirego by’umutwe w’inyeshyamba wa Alliance Fleuve Congo (AFC / M23), cyemeza ko cyabonye kandi gihanura indege itamenyekanye yavogereye ikirere cya Congo ku wa Mbere, itariki 30 Kamena 2025. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohoye uwo munsi, FARDC yavuze ko radar zayo za gisirikare zabonye indege iguruka nta […]
Sobanukirwa na Astroids n’impamvu yahariwe itariki ya 30 Kamena buri mwaka

Tariki ya 30 Kamena buri mwaka, Isi yose yifatanya mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Asiteroyide cyangwa Imibumbe Mito (International Asteroid Day). Si umunsi wo kwinezeza no kwambara imyenda y’amabara, ahubwo ni igihe cyo guhagarara umwanya muto ugatekereza kandi ukibaza ko Isi dutuye atari igicumbi cy’umutekano usesuye. Iki kirere tubona hejuru yacu kibumbatiye isanzure ryuzuyemo urunyuranyurane […]
Abakobwa bitabiriye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza biyongereye

Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 bashoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025, byitabiriwe n’abanyeshuri basaga 220,000 barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205. Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko ibi bizamini ari ibizagaragaza ubumenyi abana bafite, niba koko bubaha icyizere cyo gukomeza mu mashuri yisumbuye. Minisitiri kandi yagaragaje ko abana b’abakobwa bitabiriye ibizamini umubare wabo wiyongereye […]
Icyo u Rwanda ruvuga ku by’uko M23 yaba ibana na FDLR mu matware yayo

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru avuga ko mu bice umutwe wa M23 ugenzura haba hari abarwanyi ba FDLR bahaba, igaragaza ko ibyo bidashoboka bitewe n’uko abarwanyi b’uriya mutwe bamaze kwinjizwa mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyakurikiye […]
Tshisekedi yijeje gukomeza gushakira ubutabera abahohotewe mu burasirazuba

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko guverinoma ye izakomeza gushikama mu gusaba ubutabera no kubariza abahuye n’ubugizi bwa nabi bwakorewe mu burasirazuba bw’igihugu, nubwo amasezerano y’amahoro yasinywe vuba aha n’u Rwanda. Mu ijambo rye kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Kamena, yagejeje ku gihugu mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 igihugu […]