Indege y’Igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Somaliya

Indege y’igisirikare cya Uganda yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Aden Adde, giherereye mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu. Ubuyobozi bwa gisivile mu bijyanye n’indege bwatangaje ko indege yari itwaye abantu umunani, ikaba yari ivuye ku kigo cya gisirikare cya Balidogle, mu ntara ya Lower Shabelle. […]
Raporo nshya ya Loni yongeye kwibasira u Rwanda irushinja gukoresha no kugenzura M23

Raporo bivugwa ko ari iy’ibanga yakozwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iravuga ko u Rwanda rwayoboye kandi rugenzura inyeshyamba za M23 mu gihe zateraga imbere mu burasirazuba bwa Congo, zigenda zigira ijambo mu bya politiki ndetse zigera ku butaka bukungahaye ku mabuye y’agaciro. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko raoro byabonye igaragaza birambuye amahugurwa abahanga bavuga […]
Zari yishongoye ku mugabo we ko atabura abamutereta

Umunyamideli w’icyamamare Zari Hassan yongeye kugaragaza icyizere afite ku bwiza bwe n’ubushobozi bwo gukundwa, avuga ko n’ubwo akundana bya hafi n’umugabo we Shakib Lutaaya, atabura abamutereta mu gihe baba barandukanye. Mu kiganiro aherutse gutanga, Zari yavuze ko Shakib amufite “mu mugozi w’urukundo”, ariko ko n’iyo byarangira, atari ntiyabura abandi bagabo bamukunda kubera ubwiza bwe. Ati: […]
Twirwaneho yashyizeho abayobozi barimo Perezida

Umutwe wa Twirwaneho ushinzwe kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ku wa Kabiri watangaje abayobozi bashya barimo Perezida wawo bashyizweho. Twirwaneho isanzwe iri mu mitwe igize ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa Kabiri, ryerekana ko Prof. Freddy Rukema Kaniki wari usanzwe ari […]
Abacamanza bananiwe kwemeza P Diddy icyaha

Abacamanza mu rubanza rwa Sean “Diddy” Combs baracyakomeje kujya impaka nyuma yo gutangaza ko bananiwe kumvikana ku cyaha gikomeye cy’urusobe rw’ibyaha, gishobora gutuma afungwa burundu. I New York, urukiko rukuru rwabwiwe ko inteko y’abacamanza 12 yageze ku myanzuro kuri bine mu byaha bitanu Diddy akurikiranyweho, ariko bananirwa kumvikana ku cya gatanu, aricyo gikomeye kurusha ibindi. […]
Zahabu y’amaraso irimo guteza umutekano muke muri Afurika

Mu gihe igiciro cya zahabu cyazamutse cyane mu 2025, ibi byagize ingaruka zikomeye mu karere ka Sahel k’u Burengerazuba bwa Afurika, ahari intambara, imidugararo n’ibura ry’umutekano. Ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger bifite zahabu nyinshi ituruka cyane mu bucukuzi butemewe kandi butagenzurwa, bizwi nk’ubucukuzi bw’abaturage. Ubu bucukuzi bwinjiza miliyari nyinshi z’amadolari, ariko ni amafaranga […]
DRC: ADF yarekuye Abaturage 23 yari yaragize imbohe mu gace ka Mambasa

Ejo ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2025, nibwo umutwe w’inyeshyamba wa ADF (Allied Democratic Forces) warekuye abantu 23 bari baragizwe imbohe n’ uyu mutwe, mu gace ka Mambasa, Intara ya Ituri nkuko amakuru atangwa n’ inzego z’ umutekano muri aka gace abivuga. Abarekuwe barimo abagore n’abana, bose baje bagaragara nk’abafite intege nke nyuma […]
Israel yemeye agahenge k’iminsi 60 muri Gaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Israel yemeye “ibisabwa bikenewe” kugira ngo yemere iminsi 60 yo guhagarika imirwano muri Gaza. Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko mu gihe cyo guhagarika imirwano biteganijwe ko Amerika “izakorana n’imande zose kugira ngo Intambara irangire”. Trump yaranditse […]
Umunyamerika uhetse APR BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umunyamerika Obadiah Arthur Noel, umukinnyi w’ikipe ya APR BBC, yamaze guhabwa ubwenegihugu nyarwanda, bitanga icyizere ko ashobora kwifashishwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball. Obadiah, ufite imyaka 26 yagaragaje ishema afite mu kuba Umunyarwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yashyizeho ifoto y’indangamuntu ye nshya y’u Rwanda. Ubuyobozi bwa APR BBC buvuga ko ari […]
Burundi: Abatavugarumwe na Leta biyemeje gufata intwaro bagahirika ubutegetsi bwa CNDD-FDD

Bamwe mu mpunzi z’ Abarundi barimo n’abanyapolitiki bakomeye mu Burundi bahungiye mu Bubiligi batangaje ko bagiye kurwanya ubutegetsi bw’i gihugu cyabo buyobowe n’ishyaka rya CNDD-FDD bakoresheje intwaro ngo kuko izindi nzira zose zakoresheje zititawe n’ ubuyobozi. Ababitangaje barimo ishyaka riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha rya CFOR-Arusha, CNR Ingeri Yarugamba na MAP Burundi Buhire […]