Umusirikare wa Amerika yapfuye nyuma yo kwitereshaho amabuno

Wildelis Rosa, umusirikare wungirije wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerik, akaba n’umupolisi wa New Orleans, yapfuye nyuma y’iminsi mike yibagishije akitereshaho amabuno bizwi cyane nka Brazilian Butt Lift (BBL) muri Miami. Rosa w’imyaka 26, yari aherutse kuva mu butumwa bw’akazi muri Kuwait. Yabwiye umuryango we ko agiye kwizihiza isabukuru ye, nyamara ajya […]

Perezida Kagame yasubije abaherutse kumubika

Perezida Paul Kagame yatangaje ko bitumvikana kuba yarwara abantu bakabigira ikibazo, nyamara na we ari umuntu nk’abandi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ibihuha by’uko arwaye, ndetse bamwe bavugaga ko […]

DRC: Twirwaneho n’Ingabo z’u Burundi bakozanyijeho muri Mwenga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/07/2025 Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa Twirwaneho baramutse bakozanyaho hafi ya Centre ya Mikenke muri Teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, Ingabo z’u Burundi ziyabangira ingata ziriruka. Iyi mirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu bivugwa ko yamaze umwanya muto nk’ uwo guhumbya ubwo […]

Perezida Kagame yavuze ikizakurikiraho RDC nitarandura FDLR

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ninanirwa kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko ibisabwa, u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rusabwa gukora mu gihe uriya mutwe uri ku mupaka warwo. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro kijyanye n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 ari kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’icyumweru kimwe […]

Abatuye mu mirenge ihana imbibi na RDC bagiye kwegerezwa Serivisi za Migration

Urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda ruratangaza ko rugiye gukora ibishoboka byose rukagabanya igihe umuntu amara ategereje urwandiko rw’ abinjira n’ abasohoka rukoreshwa mu karere k’ ibiyaga bigari (CEPGL) ndetse n’ igihe umuntu amara ku mupaka ategereje gutererwa Kashe mbere y’ uko yinjira cyangwa ngo asohoke mu gihugu. Uko bucya bukira niko abaturage bagenda […]

Igice cy’amabuye y’agaciro ya DRC kizatunganyirizwa mu Rwanda – Massad Boulos

Mu kiganiro na France 24 ku bijyanye n’amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo kuganirwaho muri iki gihe hagati ya Amerika, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’u Rwanda, Massad Boulos, umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, yashatse guhumuriza abumva bitandukanye aya masezerano. Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba aya masezerano azahesha Amerika kugera ku mabuye y’agaciro […]

Rep. Guard ya Ian Kagame yegukanye RDF Liberation Cup 2025″

Kuri uyu wa Kane nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka rya RDF Liberation Cup 2025, ryahuriyemo ingabo mu mikino itandukanye mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31. Mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa Kumi z’umugoroba, wahuje ikipe y’Abasirikare barinda Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) n’iyitwa […]

Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya yatangaje ko ataziyamamaza mu buryo butunguranye

Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya, Kassim Majaliwa, yatangaje ko atazongera guhatanira gutorwa mu matora y’abadepite ateganijwe, ibi bikaba binamubuza kongera gushyirwa ku mwanya yari amazeho imyaka 10. Majaliwa yari yavuze mbere ko azarengera umwanya we mu inteko ishinga amategeko ku nshuro ya kane mu matora ateganyijwe mu Kwakira mbere yo gutangaza ku buryo butunguranye kuri uyu […]

Ba Perezida 5 b’ibihugu bya Afurika bategerejwe kwa Trump

Ba Perezida batanu b’ibihugu bya Afurika bategerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama bazahuriramo na Perezida Donald Trump wa kiriya gihugu. Ni inama izaba hagati y’itariki ya 9 n’iya 11 z’uku kwezi kwa Nyakanga. Abategerejwe i Washington ni Perezida wa Gabon, Général Clotaire Brice Oligui Nguema, Bassirou Diomaye wa Sénégal, Joseph […]

Bruce Melodie, Knowless na Tom Close ntibitabiriye igitaramo cya Mariya Yohana

Mu gitaramo cy’umuhanzikazi w’inararibonye Mariya Yohana cyiswe “Inkera y’Abahizi! Komeza Imihigo”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga 2025 muri Intare Conference Arena, hagaragaye ko abahanzi bakunzwe nka Bruce Melodie, Knowless na Tom Close batitabiriye nk’uko byari byitezwe. Nyuma y’igitaramo, Mariya Yohana yabwiye itangazamakuru ko impamvu yatumye abo bahanzi bataboneka zishingiye […]