Abaturage bamurikiwe impano bagenewe mu bikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’ingabo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga, hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi, Ingabo z’u Rwanda n’iz’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abandi bafatanyabikorwa, bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Ni ibikorwa byari bimaze igihe cy’amezi atatu bikorerwa hirya no hino mu gihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Abaturage b’u Rwanda hamwe n’inzego z’umutekano mu […]

Umutoza yapfiriye mu mwiherero wa Bayern Munich

Umutoza ukomoka muri Afghanistan witwaga Ashgar yapfiriye mu mwiherero w’abana bato wateguwe n’ikipe ya Bayern Munich mu mujyi wa Riesa, mu ntara ya Saxony, mu Budage. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Budage, Ashgar yaguyemo ubwo yari mu kiruhuko cy’amafunguro ku kibuga cya Feralpi Arena. Nubwo ubutabazi bwageze aho byihuse, yaje kwitaba Imana agejejwe kwa muganga. […]

Icyo M23 ivuga ku mwuka mubi impuguke za Loni zavuze ko uyirimo

Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru yatanzwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko umaze igihe urimo umwuka mubi. Ziriya mpuguke muri raporo ziheruka gusohora, zavuze ko M23 ndetse n’ihuriro AFC ibarizwamo hamaze iminsi hari umwuka mubi wakuruwe n’imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi yagiye ihabwa abantu batandukanye, ndetse n’itahuka rya Joseph Kabila Kabange […]

Yakatiwe umwaka muri gereza azira kogera mu muhanda

Umusore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, witwa Umar Hashim uzwi nka Tsulange, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta ya Kano mu majyaruguru ya Nijeriya, igifungo cy’umwaka umwe azira kogera mu muhanda yambaye umwenda w’imbere w’abagore. Urukiko rwa Magistrate ruherereye i Gyadi-Gyadi, ruyobowe na Hadiza Muhammad Hassan rwamuhamije icyaha cy’imyitwarire idahwitse mu ruhame. Tsulange […]

Uburusiya bwarashe Kyiv nyuma y’ikiganiro cya Trump na Putin

Igisirikare cy’Uburusiya cyagabye ibitero bya drone n’ibisasu bya misile ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv mu ijoro rishyira tariki ya 4 Nyakanga 2025, byibasira ahantu henshi harimo n’uduce dutuwe n’abaturage. Nk’uko bitangazwa na Tymur Tkachenko uyobora ubuyobozi bwa gisirikare muri Kyiv, abantu umunani bakomerekeye muri ibi bitero byamaze amasaha menshi kandi byangije inzu ndende mu […]

RDC yiyemeje ko igiye ‘gukora ubukangurambaga muri FDLR’ aho kuyirasa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye kwita ku gukora ubukangurambaga mu bagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukabasaba gutaha mu Rwanda, aho kugaba ibitero kuri uriya mutwe. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Thérèse Wagner Kayikwamba, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga yaganiraga n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyakurikiye amasezerano y’amahoro RDC […]