Uburusiya bwarashe ibisasu 748 kuri Ukraine kubera Trump

Mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Nyakanga 2025, Uburusiya bwakoze igitero cya drone kinini kurusha ibindi bwari bwakoze kuva bwatangira intambara muri Ukraine, aho bwifashishije drones 741, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’ikirere cya Ukraine. Iki gitero gikurikiye amagambo y’uburakari ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aho yashinje Perezida […]

Abaguye mu myigaragambyo ya Sabasaba bakomeje kwiyongera

Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR), yatangaje ko abantu bamaze kugwa mu myigaragambyo izwi nka Sabasaba iheruka kuba muri kiriya gihugu bamaze kugera kuri 31. Ni imibare yikubye kabiri iyaherukaga gutangazwa na Polisi ya Kenya. KNCHR mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri, yavuze ko usibye abapfuye hari abandi 107 bakomeretse, mu gihe ababarirwa […]

Abakiniye APR BBC berekeje muri NBA

Jean Jacques Boissy wahoze akinira REG BBC na Aliou Diarra wakiniye APR BBC batoranyijwe mu bakinnyi bazakina NBA G-League, shampiyona ya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aliou Diarra wigaragaje cyane muri shampiyona y’u Rwanda no mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), yatoranyijwe n’ikipe ya Texas Legends. Jean Jacques Boissy yashimwe na Memphis […]

Clarisse Karasira yibarutse

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umuhungu wabo wa kabiri, bise Kwema Light FitzGerald. Iyi nkuru nziza Karasira yayitangaje ku mugaragaro kuri Instagram ku wa 9 Nyakanga 2025, aho yanditse ati: “Twibarutse Kwema, ubuheta bw’umuhungu uduhesha ubwema. […] Iyi ni ifoto yacu ya mbere nk’umuryango […]

RRA yiyemeje gusoresha 53% by’ingengo y’imari itaha nyuma yo kurenza igipimo yari yihaye

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2024/2025 cyakusanyije miliyari 3.079,8 z’amafaranga y’u Rwanda (asaga tiriyali eshatu), mu gihe yari yiyemeje gukusanya miliyari 3.041 Rwanda Revenue mu kiganiro n’itangazamakuru kyri uyu wa Kabiri ushize yavuze ko umuhigo weshejwe ku gipimo cya 101.3% ugereranyije n’intego yari yihaye. Ubwo yagaragazaga ishusho y’imisoro n’isoresha […]

RDC: Constant Mutamba wahoze ari minisitiri w’ubutabera aritaba urukiko bwa mbere

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, aritaba bwa mbere urukiko kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 9 Nyakanga, mu ruhame mu rukiko rw’iremezo, aho aza gusubiriza ibirego yarezwe n’umushinjacyaha mukuru bijyanye no kunyereza umutungo wa leta, we ahakana. Ubushinjacyaha Bukuru bumushinja kunyereza miliyoni 19 USD zagenewe kubaka gereza i […]

Abarundi 25 bafungiwe muri Tanzania bazira kutagira ibyangombwa bibemerera kuhaba

Abaturage 25 bakomoka mu gihugu cy’ u Burundi bakatiwe igihano cy’ igifungo cy’ umwaka umwe nyuma yo kwanga kwishyura ihazabu y’ ibihumbi 250 by’ amashiringi ya Tanzania, baciwe n’ urukiko rw’ ibanze rwa Kisitu muri Tanzania, kubera ko nta byangombwa bafite bibemerera kuba muri iki gihugu. Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru The Citezen cyandikirwa muri Tanzania, ku […]

ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Umuyobozi w’Ikirenga wa Afghanistan

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 8 Nyakanga, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Umuyobozi w’Ikirenga wa Afghanistan mu butegetsi bw’Abatalibani na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwabo, rubashinja gutoteza abakobwa n’abagore muri Afghanistan. ICC yavuze ko hari impamvu zemeza ko Umuyobozi mu by’umwuka w’Ikirenga, Haibatullah Akhundzada na Abdul Hakim Haqqani, umucamanza mukuru w’Abatalibani, […]

Huye: Urukiko rwaburanishije urubanza rw’abantu 5 bashinjwa kwica umuntu bamukase ijosi

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 7 Nyakanga, haburanishirijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo abantu 5 barimo umugore umwe bakekwaho kwica umugabo w’imyaka 57 bamukase ijosi. Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo kuwa 07 Kamena 2025 ahagana sa yine z’ijoro mu mudugudu wa Ngoma III, akagari ka Ngoma, Umurenge wa […]

Colonel Kaina yatanze umucyo ku makuru yavugaga ko afunzwe

Colonel Innocent Kiana washinze ihuriro Coalition Nationale Pour la Libération du Congo (CNLC) akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo zaryo zizwi nka Forces Nationale pour la Libération du Congo (FNLC), yanyomoje amakuru yavuga amaze iminsi afungiwe muri Uganda, nyuma yo gusa n’uburirwa irengero. Byavugwaga ko mbere yo gufungwa yabanje guhamagazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu […]