Abadepite ntibumva impamvu ikoranabuhanga rya IEBMIS rya UR rikomeje guhombya leta za miliyoni

Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siporo n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragaje ko batiyumvisha impamvu ikoranabuhanga rya IEBMIS ribitse amakuru ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) rikomeje guhombya leta. IEBMIS (Integrated Education Business Management Information Systems), ni sisitemu yaguzwe muri 2011 n’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), ishorwaho abarirwa muri Frw 1,269,000,000. […]
M23 yigaruriye uduce dushya nyuma yo kuva ku meza y’ibiganiro i Doha

Amakuru aturuka i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko umutwe wa M23 wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Uduce ingabo za M23 zigaruriye kuri uyu wa Kabiri turimo Luke na Gatobotobo two muri Groupement ya Nyamaboko ya mbere, Teritwari ya Masisi. Ni nyuma yo kutwirukanamo imitwe […]
AFC/M23 na Leta ya Congo bagiye guhana imfungwa zirimo iz’intambara

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iteganya guhererekanya imfungwa na AFC/M23, nk’imwe mu ngamba zirema icyizere hagati y’impande zombi. Iyi ni imwe mu ngingo zikubiye mu nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro impande zombi ziheruka gushyiriraho umukono i Doha muri Qatar. Iyi ngingo kandi iri mu bintu umunani AFC/M23 yasabye Leta […]
Museveni yafunze abayobozi b’ishyaka rye bibye amajwi mu matora

Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’igihugu cya Uganda akaba n’Umuyobozi mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi NRM, yatangaje ko hafashwe icyemezo cyo guta muri yombi abayobozi umunani b’iryo shyaka bashinjwa kwiba amajwi no guhimba ibyavuye mu matora y’ibanze. Mu itangazo rikakaye yashyize hanze, Perezida Museveni yavuze ko “abashaka inyungu zabo bwite” barimo guharabika umurage w’ishyaka NRM, ashimangira […]
Ibuye riherutse kugurishwa miliyoni 5 z’amadolari i New York

Iribuye riherutse ku gurishwa muri cyamunara yabereye i New York ku wa gatatu, tariki ya 16 Nyakanga. Rifite uburebure bwa santimetero 40 n’uburemere bw’ibiro 24, ni ryo buye ririni riturutse kuri Mars ryavumbuwe ku isi. Abahanga bemeza ko iri buye ari igice “kidasanzwe”cya Mars kingana n’umupira w’amaguru, cyabonye umuguzi muri cyamunara i New York ku […]
Green Party yihaye intego yo kwinjira muri Guverinoma

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryihaye intego y’uko nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2029 rizakora ibishoboka byose rikinjira mu nzego zose, zirimo na Guverinoma. Ryabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo mu karere ka Musanze haberaga inama y’Inteko Rusange ya ririya shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Ni inama kandi yasize Green Party […]
Nyarugenge: Akurikiranweho kugerageza kwica umuntu amugongesheje imodoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umugabo w’imyaka 42 wagerageje kwica umugore w’imyaka 29 amugongesheje imodoka. Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 17 Kamena 2025 mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama, akagari ka Bwerankori umudugudu wa Nyenyeri. Ubwo uregwa yari agiye kuri Sitasiyo ya Lisansi atwaye imodoka, yahasanze […]
Bangladesh: Indege ya gisirikare yaguye hejuru y’ ishuri, abantu 20 bahita bahasiga ubuzima

Mu gihugu cya Bangladesh haravugwa inkuru y’ icamugongo, nyuma y’uko indege ya gisirikare iguye hejuru y’ishuri mu murwa mukuru wa Dacca, igahitana abantu 20 biganjemo abarimu n’ abanyeshuru abandi basaga 170 bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere tariki 21 Nyakanga ubwo iyi ndege ya gisirikari ifte nomero F-7 BJI yakorewe mu […]
RDC: Intumwa za leta na AFC/M23 zirasubira i Doha mu cyumweru kiri imbere

Abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na AFC/M23 bazasubira i Doha, muri Qatar, mu minsi umunani (8) iri imbere, mu rwego rwo kwitegura gushyira umukono ku masezerano y’amahoro nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 21 Nyakanga 2025, na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano ubwo yaganiraga n’abanyamakuru. Yagize ati: “Mu […]
Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda Rubavu na Rusizi

Leta Zunze Ubumwe Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gukorera ingendo mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ko hari ibyago by’uko imirwano ishobora kwaduka hafi yatwo. Amerika mu itangazo riburira abaturage bayo (Travel Advisory) yasohoye ku wa 16 Nyakanga, yagaragaje ko yashyize Rubavu na Rusizi ku rwego […]