Bujumbura: Umugore yishe atemye umwana we w’imyaka 3 amuziza se

Amahano y’urugomo rutigeze rubaho yatunguye Umudugudu wa Kirinzi, muri Komini Mugina (Intara ya Bujumbura), mu Burundi mu ijoro ryo ku itariki ya 20 rishyira ku ya 21 Nyakanga, aho umwana w’imyaka itatu yishwe na nyina ubwe amutemaguye, ngo bitewe n’ihungabana ryo mu mutwe yagize nyuma yo gutandukana na se vuba aha. Kuri uyu wa Mbere […]
Umugabo wa Rihanna asigaye agendera mu kagare k’abamugaye

Umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky, wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop ndetse akaba n’umugabo wa Rihanna, yagaragaye ku mugaragaro agendera mu kagare k’abafite ubumuga, atwikirijwe igitambaro, ashyigikirwa n’abashinzwe umutekano we bamufasha kwinjira mu modoka ye yihariye ya Hummer iherereye i West Hollywood. Nk’uko byatangajwe na TMZ, ibi byabaye nyuma y’uko Rocky asubiye muri Leta Zunze […]
U Bubiligi bwafashe Abasirikare ba Israel bashinjwa ibyaha by’intambara

Ni ku nshuro ya mbere bibaye mu Burayi, aho ku Cyumweru, itariki ya 20 Nyakanga, Abasirikare babiri ba Israel bahaswe ibibazo n’inkiko z’u Bubiligi, mu rwego rwo gukora iperereza ku byaha by’intambara, jenoside, n’ibindi bikorwa bashobora kuba barakoreye muri Gaza. Aba basirikare bafashwe n’abapolisi b’Ababiligi ubwo bari bitabiriye iserukiramuco rya muzika ya elegitoronike hafi ya […]
Gasabo: Umukozi wo mu rugo wagerageje kuroga abo babana yakatiwe imyaka 15 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye Urubanza ruregwamo umukozi wo mu rugo wagerageje kuroga abantu bo mu rugo yakoragamo abashyiriye uburozi mu mata rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15 ans). Icyaha yari akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 07 Gicurasi 2025 mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Maranyundo, ubwo […]
Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi yifuza ko intambara yo muri Gaza yahagarara

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye ko intambara yo muri Gaza ihagarara kuko ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi biganjemo abasivile. Intambara yo muri Gaza imaze igihe ihanganishije Ingabo za Israel n’Umutwe wa Hamas ndetse mu minsi ishize Ingabo za Israel zarashe kuri Kiliziya iherereye mu gace ka Gaza abantu batatu bahasiga […]
Burundi: Umucamanza n’abapolisi 2 bakurikiranweho ubwicanyi

Umusore w’umuseriveri yapfuye nyuma y’iminsi ibiri akubiswe bikabije n’abapolisi babiri n’umucamanza. Ibyago byabaye ku itariki ya 16 Nyakanga muri Komini ya Tangara, mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi. Aba bakozi batatu ba leta batawe muri yombi bafungirwa i Ngozi. Abatangabuhamya benshi bavuga ko ibi byabereye muri resitora y’aho Donatien Nduwimana yakoraga akazi ko […]
RDC: Umusirikare wa FARDC n’umupolisi bishwe baciwe imitwe

Umusirikare n’umupolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe baciwe imitwe ku wa Gatatu, itariki ya 16 Nyakanga, mu Murenge wa Nvunayi, muri Teritwari ya Kabinda (Intara ya Lomami). Amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’abaturage b’amoko abiri yaho, azwi nka Belande Ngoya na Bakoji Mualaba ni yo nyirabayazana. Abatangabuhamya bavuga ko urugamba rukabije rwabaye hagati […]