FNLC ya Col. Kaina yarakajwe cyane n’igitero ADF yiciyemo abarenga 50 

Umutwe wa FNLC uyobowe na Colonel Innocent Kiana wahoze mu basirikare bakuru b’umutwe wa M23, wamaganye wivuye inyuma ubwicanyi imitwe ya ADF na CODECO ikomeje gukorera abanye-Congo bo mu ntara ya Ituri. Uyu mutwe wagaragaje ubu burakari nyuma y’igitero ADF iheruka kwiciramo abantu babarirwa muri 50 bo mujyi wa Bunia, muri Teritwari ya Irumu. Ni […]

Umutwe wa Mobondo muri DRC urashinjwa guhohotera abaturage i Kinshasa

Igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko umutwe wa Mobondo ukomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikabije ku baturage batuye mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kinshasa, cyane cyane mu murwa wa Maluku, hafi y’ahitwa Bankana. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025, umuvugizi wa FARDC, Capitaine Antony […]

M23 yahishuye umubare w’abasirikare ba Leta imaze kurekura

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko umaze kurekura abasirikare barenga 12,000 bari mu barwanaga ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imibare itangwa na Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy, yerekana ko mu bo AFC/M23 yarekuye nk’imfungwa zo ku ruhande rwa Leta yari ifite harimo abacanshuro babarirwa mu 3,000 b’abanya-Roumania babaga […]

RNC iravuga ko yirukanye Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva wayiteye umugongo

Ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ryatangaje ko ryirukanye Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva rivuga ko yari umwe mu bayoboke baryo. RNC yavuze ko yamuhagaritse burundu mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ku wa 27 Nyakanga. Iri tangazo rivuga ko nyuma y’iterana ryihariye ryahuje abagize Ibiro Bikuru bya Politiki muri RNC, iri shyaka ryafashe icyemezo cyo […]

Walikale: Ituze ryagarutse nyuma y’imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Kuri uyu wa Mbere, hongeye kugaragara ituze mu mudugudu wa Kalinga, mu gace ka Banamulema muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yabaye muri iyi weekend ishize hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo. Amakuru agera kuri actualite.cd avuga ko inyeshyamba za AFC / M23 zavuye muri Kalembe / […]

FARDC yiyemeje guhiga inyeshyamba za ADF zishe abaturage 43

Ni ubwicanyi bushya bw’ubugome bavuga ko budashobora kwihanganirwa bwakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 26 rishyira ku wa 27 Nyakanga 2025, ahitwa Komanda, muri Teritwari ya Irumu, Intara ya Ituri. Mu gihe bari mu masengesho mu rusengero rwaho, byibuze abasivili mirongo ine bishwe bikabije batemaguwe n’inyeshyamba za ADF / MTM zifitanye isano na Leta […]

Umuhanzi Theo Bosebabireba yatumiwe mu gitaramo i Burundi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwiringiyumana Theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba yatumiwe na mugenziwe James Niyonkuru wo mu Gihugu cy’u Burundi, mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo 12 yise ‘Senga’. Iki gitaramo kiswe ‘Senga Album Concert’ giteganijwe kuzaba Tariki 16 Kanama 2025 ku Kibuga cy’Umupira cya Kinama mu mujyi wa Bujumbura guhera i […]

AFC/M23 Yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivile muri Ituri

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,  AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abaturage b’ abasivili, bukozwe n’umutwe wa ADF mu ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ejo cyumweru tariki ya 27/07/2025, bukorerwa muri kiliziya gatolika iherereye muri Teritware ya Irimu mu ntara […]

CAR: Perezida Touadera agiye guhatanira indi manda itavugwaho rumwe

Kandidatire ya Faustin-Archange Touadéra mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Centrafrica mu Kuboza ntabwo irimo kuvugwaho rumwe mu murwa mukuru, Bangui, no mu bindi bice by’igihugu. Touadera wemejwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Nyakanga, nk’umukandida w’ishyaka rye, Mouvement Cœurs Unis, azashobora kwiyamamariza indi manda abikesheje Itegeko Nshinga ryemejwe ku itariki ya […]

FDNB yigaramye guha FDLR imyitozo n’intwaro 

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyahakanye cyivuye inyuma amakuru agishinja guha abarwanyi b’umutwe wa FDLR imyitozo ya gisirikare n’intwaro; mbere yo kubohereza kwica Abanyamulenge bo mu misozi miremire ya Uvira na Fizi. Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni wo uheruka gutangaza ariya makuru. […]