AFC/M23 yatanze imbohe z’abasirikari b’u Burundi yafatiye mu mirwano

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryarekuye abasirikare b’u Burundi ryari ryarafatiye mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bakaba ubu baragejejwe mu miryango yabo. Ni nyuma y’ uko aba basirikare b’u Burundi bafashwe na M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batakambiye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha kuko Leta […]
Abayobozi bo mu karere k’ Afurika bageze i Nairobi mu biganiro by’amahoro

Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ iyamajyepfo batangiye kugera i Nairobi muri Kenya, aho bitegura inama ikomeye ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), izaba ejo kuwa Gatanu tariki ya 1 Kanama uyu mwaka. Ni inama izayoborwa ku […]
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi mushya wa Banki Nyafurika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Dr. Tah Sidiould , Perezida mushya wa Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) uri mu ruzinduko mu Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Banki Nyafurika y’Iterambere, ndetse n’ejo hazaza h’ubwo bufatanye mu gihe Dr. Tah yitegura gutangira imirimo ye […]
FARDC yategetse ingabo zayo kudatera M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahaye ingabo zacyo n’abazifasha ku rugamba amabwiriza yo kutagaba ibitero ku mutwe wa AFC/M23. Ni amabwiriza ubuyobozi bw’akarere ka gatatu ka gisirikare k’ingabo za RDC katanze ku wa 25 Nyakanga 2025, akaba ajyanye n’ibiganiro bya Doha Kinshasa na AFC/M23 bamaze igihe bagirana. Umuyobozi wa kariya karere ka gisirikare, […]
RDC yambuye ubudahangarwa umudipolomate wa yo ufunzwe na Bulgaria

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, yamaganye kuri uyu wa Kane, itariki ya 31 Nyakanga 2025, ibikorwa by’umudipolomate w’Umunyekongo wafatiwe muri Bulgaria aregwa gutwara ibiyobyabwenge byinshi. Minisiteri mu itangazo yashyize ahagaragara, yatangaje ingamba nyinshi zirimo guhamagaza burundu uwo bireba ndetse no kumwambura ubudahangarwa yari afite nk’umudipolomate, […]
RURA yihanangirije MTN inayifatira ibihano

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwihanangirije Sosiyete y’Itumanaho ya MTN runayifatira ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, kubera ibibazo bimaze iminsi bigaragara muri serivisi zayo. Abakoresha umurongo wa MTN bamaze iminsi bagaragaza ko babangamiwe n’ibibazo bamaze iminsi bahura na byo, birimo ibijyanye na serivisi zo guhamagara, ubutumwa bugufi na Mobile Money. Iyi Sosiyete mu butumwa yanyujije […]
UNJHRO irashinja M23 kwica abahinzi 169 ibita FDLR

Umuryango w’Abibumbye biciye mu biro byawo bishinzwe uburenganzira bwa muntu (UNJHRO), washinje umutwe wa M23 kuba muri uku kwezi kwa Nyakanga warishe abaturage b’abahinzi 169 bo muri Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Raporo ya biriya biro ivuga ko ibikorwa M23 yiciyemo bariya baturage byatangiye ku wa 9 Nyakanga 2025. Ivuga kandi ko […]
RIB yafunze umunyamakuru wiyitaga umwunganizi mu mategeko

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umunyamakuru ukurikiranyweho kwiyitirira umwuga w’ubwavoka no kwaka amafaranga umugore w’umugabo ufunzwe, amwizeza ko azamwunganira mu rukiko. Uyu munyamakuru, nyuma yo kwakira ayo mafaranga, yaje guhamagara kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro, avuga ko aje kunganira uwo yise umukiliya we. Nyuma yaje no kugerageza kwivanga mu iburanisha, ariko […]
Niba utekereza ko impunzi zizahera ishyanga ukureyo amaso: Faustin Ndikumana

Umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umuyobozi w’ihuriro PARCEM (Parole et Action pour le Réveil des Consciences et l’Évolution des Mentalités), ritavuga rumwe na leta y’ u Burundi Faustin Ndikumana yatangaje ko nta mpunzi n’imwe Imana yemera ko ihera mu mahangaburundu. Mu bitekerezo yagejeje ku baturage b’ u Burundi, Ndikumana yagaragaje zimwe mu nkingi zikomeye z’icyerekezo cy’u […]
Abarimo umunyamakuru Rugaju Reagan baba bafunzwe

Abantu batatu barimo umunyamakuru Ndayishimiye Rugaju Reagan ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), biravugwa ko bafunzwe bakekwaho kunyereza amafaranga ya APR FC. Amakuru aravuga ko Rugaju Reagan yatawe muri yombi hamwe na Kalisa Georgine wahoze ashinzwe umutungo muri APR FC cyo kimwe na Mugisha Frank ‘Jangwani’ usanzwe ari umuvugizi w’abafana ba APR FC. Uko ari batatu […]